Ibintu utagomba gukora igihe uri bujye kwisuzumisha kwa muganga

Kujya kwisuzumisha kwa muganga ntibigomba ibintu byinshi cyane. Icy’ingenzi ni uko uba wiyumvamo uburwayi runaka cyangwa wibonaho, cyangwa se wiyumvamo impinduka mu mubiri ukeka ko zatera uburwayi. Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, hari ibintu 9 ugomba kwirinda gukora kugira ngo ibizamini bigende neza.

Nubwo indwara zinyuranye zigira umwihariko wazo mu byo ugomba kwitwararika mbere yo guhura na muganga, ibikurikira ni ibyo inzobere zivura indwara zitandukanye zagiye zitanga, ugomba kwirinda muri rusange kugira ngo ibisubizo bibe byizewe. Ibi kandi wabisanga mu nyandiko y’ikinyamakuru Readers Digest cyahaye umutwe ugira uti ’ 9 choses à ne jamais faire avant un rendez-vous chez le médecin.

1.Ntugomba kunywa ikawa mbere y’isuzuma

Nk’ uko bitangazwa n’inzobere mu buvuzi Dr james Dewar, ngo kunywa ikawa burya bituma umuvuduko w’amaraso wiyongera kubera icyitwa Cafeine iboneka mu ikawa, Si byiza rero kuyinywa mbere y’isuzumwa kuko umuvuduko w’amaraso ni kimwe mu bipimwa kwa muganga mbere y’ibindi byose. No ku itabi ni ko bimeze, kuko naryo rishobora gutuma ibisubizo bitaboneka uko biri.

2. Ntukarye igihe ugomba gufatwa amaraso

Bavuga ko utagomba kurya mu gihe ufitanye gahunda na muganga yo kugusuzuma hakoreshejwe gufata amaraso, kuko ibyo kurya akenshi bishobora kuba birimo urugimbu (cholesterol), ibi rero bishobora kutagaragaza neza ibipimo nyabyo baba bareba mu maraso yawe, bigatuma ibisubizo bitaba byo. Ikindi kandi, nyuma yo kurya akenshi isukari ihita izamuka. Ni byiza kutagira icyo urya mbere byibuze y’amasaha hagati 8-10.

3. Ntugomba kugira undi muti ufata igihe ufitanye gahunda na muganga

Imiti imwe n’imwe ishobora gutuma umuvuduko w’amaraso wiyongera. Iyo rero ugiye kwa muganga wafashe imiti bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso wiyongera, kandi muganga aba agomba kumenya neza impamvu y’uburwayi. Bakugira inama rero ko atari byiza gufata imiti mbere y’uko ujya gusuzumwa.

Iyo urwaye, muganga aba ashaka kugusuzuma, akareba ibimenyetso by’uburwayi bw’umubiri wawe. Aba yirinda kugusuzuma nyamara n’imiti ubwayo yakugizeho ingaruka , bikaba byakwica isuzuma cyangwa rigatanga ibisubizo bitizewe neza nkuko Dre Iyengar abitangaza.

Niba ufite ububabare, ugirwa inama yo gufata ikindi kintu cyose cyakugabanyiriza uburibwe. Dr Dewar we avuga ko mu gihe hari imiti runaka wafashe mbere yo kujya kwa muganga, ngo uba ugomba kubimubwira akamenya niba ntangaruka biri bukugirego cyangwa akaba yamenya uko azagusuzuma mu cyiciro gikurikiyeho.

4. Ntugasige amarangi ku nzara zawe cyangwa ngo witere ibirungo

Ku ndwara z’uruhu, iyo ufitanye gahunda na muganga w’uruhu (dermatologue) , ntugomba gusiga amarangi ku nzara z’amano n’intoki(vernis à ongles), cyangwa ngo ukore ’maquillage’ kuko umuganga asuzuma hose kugeza no ku nzara zawe nkuko bitangazwa na Dre Sarina Elmariah, uvura indwara z’uruhu mu bitaro bya Massachusetts (Boston). Inzara rero zishobora kugaraza ukwangirika kw’ibice bitandukanye mu mubiri, urumva rero ko iyo wasizeho amarange, bishobora kwangiza isuzuma.

5. Ntukanywe inzoga mbere yo gusuzumwa urugimbu (Cholesterol) mu maraso

Ni byiza kumara byibura amasaha 24 udafashe ku nzoga,igihe ufitanye gahunda na muganga yo kugupima urugimbu. Nk’uko bitangazwa na Dr Joon Sup Lee, inzobere mu kuvura indwara z’umutima, ngo inzoga zituma urugimbu rwo mu maraso rwiyongera, ibyo rero bikaba byatuma ibisubizo bitaba byo.

6. Ntugategereze ko inyota ikwica mbere y’ikizamini cy’inkari

Nkuko bitangazwa na Dr Benjamin Davies, inzobere mu kuvura indwara zo mu rwungano rw’inkari, avugo biba byiza kunywa amazi mbere yo gufata ikizamini cy’inkari. Niba ukoze imyitozo ngororamubiri, ugomba kunywa amazi menshi nyuma, kuko ngo iyo ugiye gufatwa inkari, umubiri wabuze amazi (deshydratation) ngo bishobora gutuma ibisubizo by’inkari bitabonwa neza.

7. Ntugomba kwanga kubonana na muganga w’imyororokere ngo kuko uri mu mihango

Abagore cyangwa abakobwa, iyo bafitanye gahunda na muganga w’ibijyanye n’imyanya myororokere, bakajya mu mihango usanga abwira muganga ko atakije ngo kuko yagiye mu mihango, nyamara nkuko inzobere mu bijyanye n’imyororokere Dr Mary Jane Minkin abivuga, ngo nta kibazo kuba wajya gukorerwa isuzuma uri mu mihango kuko ngo hari ibizamini bikorwa neza ahubwo ari uko umuntu ari mu mihango nk’ikizamini bita Test de Pap.

Dre Elizabeth Roth, umuganga w’indwara zijyanye n’imyororokere mu bitaro bya Massachusetts avuga ko ikizamini cyasubikwa igihe gusa hagombaga gusuzumwa amatembabuzi aturuka mu gitsina cyangwa se ikindi cyose cyatangirwa n’imihango

8. Ntukitere imibavu mbere yo gukorerwa isuzuma ry’amabere (Mammography)

Abahanga mu by’ubuzima bagira inama abagore n’abakobwa ko mbere yo kujya kwisuzumisha amabere atari byiza kwisiga imibavu n’ibindi bintu bituma ibyuya bidasohoka mu mubiri nka puderi kuko ibyinshi biba birimo ibyo bita Aluminium ishobora gutuma ibisubizo bitaboneka neza.

9. Ntukarye ibiryo bitukura mbere y’isuzuma ry’urura runini

Ibiryo bitukura bishobora guhindura ibara ry’urura runini, aha twavuga nk’imitobe y’imbuto ariko ifite ibara ritukura, ngo kuko ibyo bituma isuzuma ritagenda neza.

Pt Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo