Ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe urimo kwangirika n’uko wawurinda

Umwijima ni rumwe mu ngingo nini z’umubiri, kandi ukora n’imirimo ikomeye yo gutunganya intungamubiri (fonction métabolique et processus chimique). Upima amagarama 1500 (Ikilo n’igice : 1.500 gr). Buri munota, litiro n’igice y’amaraso avuye mu mara agera mu mwijima anyuze mu mutsi w’amaraso bita « veine porte », agizwe n’intungamubiri zakuwe mu biribwa, uburozi ibyo byo kurya bishobora kuba bifite, n’imiti yose yafashwe n’ikindi kintu cyose cyanyuze mu nzira y’ibiryo (tube digestif) gishobora kunyura mu maraso.

Akamaro gakomeye k’umwijima ni:

 Gusukura no gusohora uburozi mu maraso
 Gukora igikoma kizwi nka bile, gifasha mu igogorwa ry’ibyo turya byose
 Kubika isukari (glucose) yitabazwa mu gutanga imbaraga zituma umubiri ukora neza.

Ni ibihe bimenyetso byakwereka ko umwijima wawe uri kwangirika?

 Guhora unaniwe cyangwa wacitse intege kandi nta kazi gakomeye wakoze, bishobora kuba ikimenyetso cy’umwijima ukora nabi. Iyo umwijima utari gukora neza, umubiri biwusaba gukora cyane kandi ukoresheje intungamubiri nke, kugira ngo ubashe kubaho, bityo ugahora wumva urushye.

 Iyo utanyweye amazi ibara ry’inkari rikunda guhinduka rigasa umuhondo. Niba ariko unywa amazi menshi inkari zigakomeza gusa umuhondo, ni ikimenyetso cy’uko umwijima ushobora kuba ufite ikibazo.

 Kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane by’uko umwijima uri kwangirika, ni uguhindura ibara ku ruhu akenshi rugasa umuhondo (jaundice). Utangira kubona amaso, intoki, inzara, ururimi n’uruhu byose bisa umuhondo.ibara ry’umuhondo riterwa nuko bilirubin iba yabaye nyinshi mu maraso no mu ngingo.

 Kubura ubushake bwo kurya: Nubwo gutakaza appetit ari ikibazo giterwa n’impamvu nyinshi, nibiramuka bikubayeho biherekejwe na kimwe mu bindi bimenyetso twavuze aha uzihutire kugana ivuriro. Kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umwijima wawe wibasiwe n’indwara ikomeye nka hepatite cg impyiko zitagikora neza.

 Iseseme no kuruka: Iseseme no kuruka ni ikimenyetso cy’uko mu mubiri hari ikintu kitagenda neza.Ku bantu umwijima watangiye kwangirika, bahorana iseseme itajya ishira. Impamvu ni uko umwijima uba utagishobora gusohora no kwikiza uburozi.

 Ibibazo mu rwungano ngogozi:Nkuko twabibonye, akamaro gakomeye k’umwijima ni ugufasha mu igogorwa ry’ibiryo, ukora bile. Iki gikoma gifasha mu gucagagura ibiryo bikomeye nk’ibinure, no gufasha amara kwinjiza intungamubiri ziba zamaze kugogorwa.Umwijima utabasha kugogora neza . bishobora gutera ibindi bibazo bikomeye nk’utubuye mu rwagashya, ibyuka mu mara, kwituma impatwe, kutihanganira ibiryo birimo amavuta n’inzoga n’izindi ndwara zibasira amara.

 Kubyimbagana: Kwangirika k’umwijima bishobora gutera amazi kwireka cyane cyane mu birenge cg mu mavi. Bigatuma umuntu abyimba ibirenge ndetse n’ahandi mu ngingo.

Warinda umwijima wawe ute?

 Irinde kunywa inzoga nyinshi, nubishobora uzireke.

 Ni ngombwa kurya ibiryo bisukura umwijima; nka tungurusumu, beterave, pome, avoka, broccoli, indimu n’icyinzari

 Ni ngombwa gufata amafunguro akungahaye kuri vitamin C, kuko arinda kwangirika k’umwijima

 Niba ubyibushye birengeje urugero, tangira ushake uburyo ubigabanya

 Ugomba kwirinda kunywa itabi

 Irinde kurya kenshi ibiryo bitunganyirizwa mu nganda n’ibirimo amavuta menshi kuko bibangamira umwijima.

 Niba urwaye diyabete, gerageza kugira ibipimo bikwiriye by’isukari mu maraso.

Waba uzi ko hari imiti myimerere yafasha umwijima wawe?

Ushobora kuba ufite uburwayi bw’umwijima kuburyo byatera umwijima wawe kwangirika, ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).

Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’umwijima kutangirika, ituma amaraso atembera neza mu mwijima,ndetse igatuma n’umwijima utabika ibinure n’imyanda. Ikindi ni uko iyo miti myimerere, ihangana cyane na Virus zitera Hepatite, bityo umwijima wawe ugakora neza. Muri iyo miti twavugamo nka:Livergen capsule, A-Power capsule, Cordyceps plus Capsule,…

Iyo miti nta zindi ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko ikoze mu bimera kandi ikaba ari umwimerere. Abantu baba bifuza kuyibona, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 /0728698813.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • niyibizi innocent

    Imana ikomeze ibahe imbaraga musane umubiri wamuntu mugihe mukiriho Amen!

    - 10/04/2019 - 16:02
  • ######

    Mwaramutse komwatubwiyeko tugomba kurya ibtama yumwijima kandi atarinziza

    - 22/04/2019 - 05:03
  • Abubu Enock

    Mbanje kubasuhuza,mugire ibihe byiza byuje umutekano,amahoro n’urukundo kd mwongerwe ubumenyi n’ubuhanga.
    Ndabashimiye.
    Iyo umwijima uvubuye bile nyinci ntikoreshwe bigenda bite mumubiri wacu?
    Merci bcp

    - 12/09/2019 - 10:47
Tanga Igitekerezo