Ibimenyetso biranga umuntu urwaye imitsi

Indwara y’imitsi iri mu zikunze kwibasira abageze mu zabukuru na bamwe mu bakiri bato. Umwe mu basomyi yifuje ko twamubariza muganga ibiyerekeye, ibimenyetso byayo, uwo yamaze gufata icyo yakora n’uko yirindwa.

Ubusanzwe umuntu agira imitsi y’ubwoko bubiri bw’ingenzi aribwo: Imitsi itembereza amaraso mu mubiri, harimo ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri (Arteries) n’iyagaruramo mu gihe yamaze gukoreshwa (veins). Ubwoko bwa kabiri ni ubw’imitsi ijyana amakuru mu bwonko ikanayavanayo (Nerves).

Imitsi ikunda kurwara ni ijyana n’ivana amakuru mu bwonko bita mu rurimi rw’igifaransa “les nerfs” . Akenshi ukunda gusanga abantu baribwa imitsi itandukanye, nk’iyo mu mutwe ariko cyane cyane bikunze kugaragara ku mitsi y’amaguru.

Indwara y’imitsi ifata abantu bari mu byiciro byose bitewe n’impamvu zitandukanye, aho usanga nk’abantu bafite uburwayi bukomeye nka diyabete, abantu bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera sida, iy’igituntu bakunze kuribwa imitsi y’amaguru. Cyakora hari n’abaribwa imitsi yo mu maso, ibi rero ngo byo biterwa akenshi na za virusi zitandukanye.

Ibimenyetso bishobora kukubwira ko urwaye imitsi

- Kumva utuntu tukujomba tumeze nk’udushinge,

- Igihe ubabara nk’ufashwe n’amashanyarazi ndetse n’igihe wumva umeze nk’uri kuribwa n’urusenda

- Kubona imitsi y’amaraso yipfunditse cyane cyane ku bice by’amaguru

- Kuba igice runaka cy’umubiri cyahinduye ibara cyane cyane cyabaye umukara,birashoboka ko amaraso atageramo neza kubera imitsi.

- Kubyimba amaguru

- Gufatwa n’ibinya cyangwa imbwa nabyo bishobora guterwa n’imitsi irwaye.

Wakora iki kugira ngo wirinde izi ndwara z’imitsi ?

- Ni byiza gukora siporo zifasha imitsi kurambuka. Urugero : kugenda n’amaguru, koga, kugenda ku igare, kwirinda gukoresha ibyuma mu kuzamuka imiturirwa (ascenseur) ahubwo ukazamuka ingazi (escalier).

- Mu gihe cyo kuryama ni byiza gusegura ibirenge gato

- Ni byiza kandi guhora ugenzura ibiro ufite kuko umubyibuho urenze nawo utuma amaraso
adatembera neza mu mubiri.

- Si byiza guhagarara cyangwa kwicara igihe kirekire kuko bituma amaraso yo mu mitsi asa n’ahagarara.

- Ikindi ni ukwirinda indwara zisaba gufata imiti ihoraho nka diabete, SIDA n’izindi

Uwamaze gufatwa n’uburwayi bw’imitsi yakora iki ?

Umuntu wamaze kurwara imitsi ndetse akaba agaragaza ibimenyetso byavuzwe haruguru, aba agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na Uwizeye Dieudonne ,umuganga mukuru mu ivuriro rya Horaho Life , yadutangarije ko uburwayi bw’imitsi babuvura bakoresheje inyunganiramirire z’umwimerere zikoze mu bimera.

Muganga Uwizeye yagize ati "Imitsi tuyivura twifashishije inyunganiramirire nka Deep see fish oil capsules, I-shine capsules ,Multivitamins ,Magic detoxin pads. Yose ni imiti myimerere kandi irafasha cyane. Abo twayivurishije , ubu burwayi bwararangiye.

Niba ufite uburwayi bw’imitsi cyangwa uzi uyirwara ushaka kuyivuza, wagana Ivuriro Horaho Life aho rikorera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako yo kwa Rubangura, Etage ya 3, umuryango wa 301 na 302. Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo