Ibikorwa Bito Bidahenze Byakuzanira Umunezero Nyawo

Umunezero cyangwa ibyishimo ni imimerere y’amarangamutima arangwa kenshi no kumva wizihiwe, ubayeho mu mwuzuro w’ubuzima cyangwa uhagijwe unyuzwe rwose. Haba ubwoko bwinshi bw’ibyishimo. Ni byo. Ibyishimo si impuzankano kuko igishimisha uyu kitari cyo gishimisha uriya.

Ibyishimo ntibisa, kandi habaho intambwe n’ibyiciro by’ibyishimo.
Bibamo ibyishimo byo mu bwana usanga ari ibya kamere, ibyishimo biva mu mibanire ya muntu n’abandi, ibiva ku byo dusabwa gukora twubahirije cyangwa tugeraho twifuje, ibyo tugira twivana mu kababaro ndetse n’icyiciro cy’ibyishimo nyabyo bitugeraho bituvuyemo ubwacu, ibyishimo bidaturuka ku kintu icyo ari cyo cyose cyo hanze ahatari muri twe.

Ibyishimo ntibyizana, hari n’imvugo zogeye zivuga ngo ‘ibyishimo birahenda’ rimwe na rimwe ziba n’intandaro yo kubibura kuko hari ababishakira mu bibangiriza amagara cyangwa ahubwo bikazarangira bibateye ibihombo bihenze bwikube kenshi bya byishimo bashakaga.

Muri iyi nkuru twaguteguriye twifashishije iyo dukesha urubuga lifehack.org, turakugezaho ibintu 10 bito bidahenze ndetse bitanagurwa, kandi byoroshye wakora maze ukagira ibyishimo ndetse bikagufasha no kugera ku bindi bintu ubusanzwe bishimisha benshi ariko byabavunnye haba ku mubiri cyangwa mu ntekerezo.

1. Kumva no gushaka iterambere ry’intekerezo zawe (Growth Mindset)

Mbere na mbere ubundi ibyishimo biva mu kwiremamo intekerezo zirajwe ishinga kandi zibanda ku kwiremera ubuzima ukunda. Ni ukwizera ko ushobora kugera ku byo wiyemeje kandi ukarenga inzitizi n’imbogamizi nubwo byasaba kwihangana runaka. Kugira intekerezo zishaka gukura no kuva ku kigero kimwe ugana ku kindi ni ukwizera ko uzamera neza kandi ibyo urimo bikagenda neza nyuma y’igihe runaka kizaza.

2. Ubukorerabushake (Volunteering)

Gukorera ubushake nta gihembo utegereje kandi bikuvuye koko ku mutima bishobora kuba uburyo bukomeye bwo kunguka icyiyumvo cyo kugira intego kandi nta kabuza bikuremamo ibyishimo kurushaho. Ubukorerabushake bwagaragajwe n’ubushakashatsi nk’ikintu gituma wiyumva nk’umutsinzi kandi wageze ku cyo ashaka kandi cyongera ibyiyumvo byo kwishima.

3. Shaka ibyishimo buri munsi

Ibyishimo rimwe na rimwe bituruka ku tuntu duto duto kandi dusanzwe. Ukwiye kwita biruseho kuri utwo tuntu kandi ukumva neza-ni urugero- ko gukora imyitozo ngororamubiri kandi n’ikomeza ingingo, kwishimira agahumuro k’uturabyo cyangwa ak’agakawa ka mu gitondo, kumara agahe gato usoma inyandiko runaka cyangwa gukora ku mushinga runaka ufite icyizere n’amahirwe menshi yo kuzacamo ari ibintu byaguha cya cyiyumvo cy’ibyishimo.

4. Imenyereze gushima muri byose

Gufata akanya ukandika ku byo wumva ushima cyangwa wishimira ni inzira ikomeye igukongezamo ikibatsi cy’ibyishimo by’imbere mu mutima. Nubwo wafata iminota itanu misa wandika urutonde rw’imigisha uzi ufite nk’urubyaro cyangwa ababyeyi mu gakayi ka ajenda/diary bishobora kukugirira inyungu ikomeye ku buzima bwawe bwo mu mutwe ndetse n’amagara mazima. Gufata umwanya ugasenga ushima Umuremyi ibyo yaguhaye bikongerera ibyishimo.

5. Ivane ku ihuzanzira, zimya cyangwa uhunge ibyuma byawe by’ikoranabuhanga

Iyo wivanye ku ikoranabuhanga ukajya kure ibiguhuza na ryo, ntube ucyakira za imeyili zisukiranya, ubutumwa bugufi bwa telephone ndetse n’imbuga nkoranyambaga, bigushoboza noneho kwihuza no kwegera kurushaho abantu n’ibindi biremwa bikuri iruhande. Nta kabuza ibi bizatuma wumva umerewe neza kurusha uko wahoze mbere uri ku ikoranabuhanga.

6. Gerageza gukora ikintu gishya

Abantu bagira uruhare cyangwa bakora ibikorwa bikomeye by’ubutwari kandi bishya bibahesha inararibonye ryisa ukwaryo bafite amahirwe aruseho yo kuzagira inzibutso zinezeza kurusha izibashengura. Kandi uko tugira inzibutso z’umunezero nyinshi, ni ko twumva turuhukiwe n’ubuzima kurushaho. Rero, sohoka iwawe wurire wa musozi bita ‘impetamugongo’, genda wiyandikishirize kwiga isomo rishya ryo gucuranga inanga cyangwa gitari. Tegura urugendo rwo gusohokera ahantu abantu birahira nko ku kiyaga cyangwa umugezi mwegeranye utarageraho. Uzabikore mu izina ry’umunezero.

7. Imenyereze kwikunda no kwifata nk’uw’ibanze

Kwinenga, kwiyanga no kwisuzugura ni ukwijomba ihwa mu kirenge uri mu rugendo rw’ubuzima. Igihe cyose wigirira impuhwe ukikunda rwose mu mubyimba nk’intore zihamiriza, bigutera kugira umusaruro uruseho, bikakongerera impagarike kandi bigatuma wumva uruhutse biruseho.

Ubutaha uzumva wifiteho ibitekerezo bibi [biri negative], uzafate agakayi wandikemo icyo gitekerezo kibi. Mu kwitegereza ukuntu ayo magambo asa nabi ku rupapuro agaragara nk’akomeretsa umutima, uzatangira kwitoza kureka kuyavuga mu mutwe wawe.

8. Rekeraho guhora uvuga ‘sorry’ za buri kanya, usaba imbabazi bihoraho

Siyansi itubwira ko abantu birinda gusaba imbabazi bishima kurusha abantu birirwa bigaragura mu makosa maze bagatunagurikwa muri za ‘mumbabarire sinzongera’ na za ‘I’m sorry’zidashira. Kenshi gusaba imbabazi biragora ndetse bamwe bavuga ko ari ubutwari. Ibaze rero umubare w’intwari uzi!!!! Biba byiza iyo wirinze amakosa n’ibyaha bigutera kwirirwa ujya gusaba imbabazi akenshi ukora umutima utonekara.

Kubaho ubizi ko nta cyo umutima ugushinja guhemukira runaka kandi koko nta wagushyira mu ruhame ngo agushinje afite n’inyangamugayo zihamya ibyo akuvugaho biduha icyiyumvo cy’ubutware n’ubushobozi no kumva dufite ijabo, ni ubushakashatsi bwabigaragaje.

9. Fata umwanya uwumarane n’abo ukunda

Shyiraho imihate yo gusigasira kandi ubagarire umubano wawe n’abandi. Iyo ugiye ugahera ukabaho nta gakuru k’inshuti zawe ndetse n’umuryango warabirengagije ni kimwe mu bintu bitanu biza imbere mu byo abantu bicuza iyo bari ku buriri bapfiraho.

10. Ishime bya cyana!

Tangira ubeho mu gihe ufite uwo mwanya, ureke guta umwanya utegereje igihe nyacyo (perfect time) cyo kwishima- ubeho uko ubuzima bugusanze, kandi wishime nk’abana babona imvura ikubye bakajya kuyibyinamo.

Fata akaruhuko ureke gutegereza igihe umurimo wose uzarangirira, cyangwa igihe inzu izasoreza gukorerwa amasuku, cyangwa abana bagiye…ubundi usohoke wishime!!!

Iyo utekereza ko ibyishimo nyakuri bibaho kuri ya minsi mikuru cyangwa ku birori n’ibikorwa byiteguwe igihe kirekire, uba wiyima ibyishimo biva ku tuntu duto duto dusanzwe twavuze ku ntango y’iyi nkuru.

Muri Make: Uko bimeze kose, kwiremera ubuzima bw’umunezero ni ikibazo gito cyo kumenya no gusigasira ibisanzwe bitunezeza mu buzima bwacu. Ugomba rero kugira imbuto ubibibamo ubifitemo intego niba ari byo wahisemo.

Tangira none maze utere intambwe zo kubaho ubuzima bw’umunezero kurusha uko wahoze maze wiremere umurage w’ibyishimo kuko icyiza cyabyo ni nta wishima nyabyo ngo abyisangize; bigera no kuri bagenzi bawe.

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo