Hafi ½ cy’abapfa mu Rwanda bicwa n’indwara zitandura, abazisuzumisha ni mbarwa

Nubwo imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima igaragaza ko indwara zitandura ziri inyuma y’umubare munini w’imfu zihitana Abanyarwanda, RBC ivuga ko abisuzumisha izi ndwara bakiri bake ikintu gituma benshi batahura ko bazirwaye zimaze kubazahaza.

RBC ivuga ko buri mwaka mu bantu bapfa mu Rwanda ijanisha rya 44% bicwa n’indwara zitandura bivuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’abantu bapfa mu Rwanda bicwa n’izi ndwara zirimo za Kanseri, umuvuduko w’amaraso, diabète ndetse n’izindi bakiri bake.

Icyakora, RBC ivuga ko abisuzumisha bene izi ndwara ari bake cyane mu gihe ubusanzwe umuntu asabwa kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka kugira ngo amenye neza uko ubuzima bwe buhagaze ku bijyanye n’indwara zitandura.

Dore nk’ubu nk’uko Imibare itangwa na RBC ibigaragaza, kuva muri Kamena 2020 kugeza ubu, abari bamaze kwisuzumisha izi ndwara bari miliyoni 1.3, bangana na 76 % by’abakwiriye kuba bazisuzumisha.

RBC ivuga ko yari ifite umuhigo nibura ko abagera kuri miliyoni 2.1 bagombaga kwisuzumisha indwara zitandura umwaka ushize.

Umuyobozi muri RBC ukuriye ishami ry’indwara zitandura, Dr Uwinkindi François, yabwiye IGIHE ko abagikurikiranwa n’abaganga mu bigo nderabuzima bitandukanye byo mu gihugu kubera indwara zitandura ari 125 000.

RBC ivuga ko abiganje cyane ari abafite indwara z’umuvuduko w’amaraso bangana na 84000, abarwaye indwara za Kanseri bagera ku 15000, abafite indwara za diabète bagera ku 14000 n’abafite indwara z’ubuhumekero zirimo Asima bagera ku 12000.

Dr Uwinkindi avuga ko abiganje cyane ari abantu bakuru bari hejuru y’imyaka 35 nubwo n’abana bari mu bibasirwa cyane n’izindi ndwara.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, CSP Dr Nkubito Pascal yavuze ko imyumvire kuri gahunda yo kwisuzumisha ikiri hasi nubwo bigaragara ko hari intambwe iri guterwa.

CSP Dr Nkubito avuga ko nko ku bitaro bya Muhima bafite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 100 ku munsi ariko usanga abagera kuri 18 aribo bisuzumisha indwara zitandura.

Ati “Urebye abaje kwisuzumisha bari hejuru y’imyaka 55,usanga bafashe nka 80% mu gihe abandi bari mu myaka 40-55, usanga ari 15% abandi basigaye ari nk’urubyiruko. Abandi baba baje bagiye muri za misiyo ndetse no gushaka ibyangombwa bibajyana mu kazi.”

CSP Dr Nkubito yasabye abantu kujya bisuzumisha hakiri kare kandi bakirinda ibintu byose bibakururira izi ndwara birimo kunywa inzoga n’itabi.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yo mu 2018, igaragaza ko muri uwo mwaka indwara zitandura zishe abantu bangana na miliyoni 41 bingana na 71% by’abantu bose bapfuye muri uwo mwaka. Abenshi muri aba bari bafite imyaka iri hejuru ya 65.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo