China:Favipiravir, umuti uri guhangara Coronavirus

Icyoreza cya Coronavirus cyiswe COVID-19 gikomeje gukwirakwira cyane ku isi, aho benshi bakomeje kwandura umunsi ku wundi ari nako hari abahasiga ubuzima, gusa abenshi nabo bakomeje gukira.

Abashakashatsi n’abahanga mu by’indwara n’imiti bakomeje gushakisha umuti n’urukingo rw’iki cyorezo cyatitije isi, gusa kugeza ubu ntiharatangazwa umuti cyangwa urukingo rw’iki cyorezo.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Abashinzwe ubuzima mu gihugu cy’ubushinwa ari naho iki cyorezo cyahereye, batangaje ko umuti witwa “Favipiravir” uhangara Coronavirus.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru The Guardian na New York Times, uyu muti wakorewe mu Buyapani mu mwaka wa 2014 n’ikigo cyitwa Fujifilm Toyama Chemical, ukaba warakoreshejwe mu kuvura icyorezo ibicurane mu gihugu cy’ubuyapani mu myaka yo hambere.

Nkuko bitangazwa na The Guardian mu nkuru yahaye umutwe ugira uti “ Japanese flu drug ’clearly effective’ in treating coronavirus, says China”, abayobora ubuzima mu bushinwa batangaje ko uyu muti wakoreshejwe ku barwayi 340 bari banduye iyi ndwara, bagaragaje ko aba bakize vuba ugereranyije n’abandi bavuwe hakoreshejwe indi miti.

Bakomeza bavuga ko mu ntara 2 zo mu bushinwa ari zo Wuhan na Shenzhen, abarwayi bahawe uyu muti bakize mu minsi 4 ugereranyije n’abandi barwayi bavuwe hakoreshejwe indi miti kuko bo bakize byibura mu minsi 11.

Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bushinwa witwa Zhang Xinmin yagize ati “uyu muti ufite ubushobozi kandi urizewe mu kuvura iyi ndwara”

Ubushakashatsi kuri uyu muti kandi bwerekanye ko ku barwayi bahawe uyu muti, 91% byabo bagaragaje ukumererwa neza kw’ibihaha byabo ugereranije n’abarwayi bavuwe n’indi miti kuko bo ibipimo byagaragaje ko ari 61%.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Ministeri y’ubuzima mu buyapani iratangaza ko uyu muti wa Favipiravir ngo udashobora kuvura umurwayi iyo indwara yageze ku kigero gikomeye.

Twabibutsa ko umuryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima (WHO cg OMS) nta muti cyangwa urukingo by’iyi ndwara wari watangaza,gusa ashakashatsi hirya no hino ku isi ntibasinzira bakomeje gushakisha umuti nyawo wavura iki cyorezo cya Coronavirus.

Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Mukomeze kuwutujyezaho murwanda

    - 20/03/2020 - 18:09
Tanga Igitekerezo