Igifu ni rumwe mu ngingo zifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu ; aho kigira umumaro mu igogorwa (gutunganya ibiryo) ry’ibiryo n’ibyo tunywa byose. Ni kimwe mu nyama zo munda, giherereye ku gice cy’iburyo munsi gato y’igicamakoma (diaphragm)
Abantu bose ntibagira igifu kingana, ingano igenda itandukana kuri buri wese. Mu bihe bisanzwe igifu gishobora kwakira hagati ya litiro 1 na 2 zibyo kurya ndetse nibyo kunywa uba wafashe. Igifu kandi kirakweduka kuburyo gishobora kwakira hagati ya litiro 3 kugeza kuri 4 zibyo kurya no kunywa waba wafata. Ariko iyo gikwedutse cyane bitera ibibazo ; nihamwe umuntu yumva yabyimbye inda rimwe na rimwe, akarwara ikirungurira, kuko igifu kiba kiremerewe nibikirimo bituma kitabasha kubivanga neza ngo kibisye bityo bikomeze bigabanuke mugifu, aribyo bita indigestion.
Ese iyi indwara iterwa niki ?
– Helicobacter pylori (soma : elikobagita pirori) ; ni utunyabuzima two mu bwoko bwa bagiteri twibasira igifu tukaba twatera uburibwe bukomeye ku gifu, ndetse na infection. Izi bagiteri iyo zibasiye igifu zigenda zishimashima impande z’igifu ariko hagenda hacika udusebe, ibi bikaba bibabaza cyane.
– Ikoreshwa cyane ry’imiti igabanya uburibwe (cg ububabare) nka ibuprofen, diclofenac, aspirin n’indi yo muri ubu bwoko. Nubwo iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho kunywa imiti myinshi irengeje urugero.
– Imibereho ; ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye ubuzima babayemo cg se abantu bakora akazi kavunanye batajya babona umwanya wo kuruhuka uhagije baba bafite ibyago byinshi byo kuzana utwo dusebe ku gifu.
– Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane
– Abantu barwaye kanseri y’igifu nabo bafite ibyago byinshi byo kurwara utu dusebe
Bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye iyi ndwara :
– Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu gice cy’inda yo hagati ndetse n’ahazamuka hegereye mu gatuza. Ubwo bubabare buraza bukagenda.
– Kumva umeze nkuri gushya mu bitugu ahahurira inshyi z’amaboko. Wumva hameze nk’aharimo akanyengetera.
Uburibwe mu gifu, ni kimwe mu bimenyetso byihuse bishobora kukwereka ko igifu cyawe cyugarijwe n’udusebe; kumva uribwa mu gifu, cg wagira ngo hari ibintu bigutwika. Utu dusebe tuza ku gifu cg amara mato, tukurya bitewe n’ikorwa ry’aside mu gifu; nko mu gihe witegura kurya cg nijoro kuko aribwo usanga ikorwa cyane, nibwo uburibwe bukunze kwiyongera.
– Kwituma cg kuruka amaraso: Birumvikana ko ingirangingo z’igifu zibamo amaraso, uko zigenda zicika udusebe niko amaraso ashobora kuva, akaba yasohoka urutse cg ugiye ku musarane. Niba ubona ibyo wituma bifite ibara ryijimye, bishobora kwerekana ko mu gifu cg amara hari kuva amaraso. Niba uruka utubumbe duto duto tw’amaraso nabyo bishobora kukwereka ko mu gifu hari kuva amaraso.
– Guhorana iseseme n’igogorwa rigenda nabi: Udusebe ku gifu dushobora kongera ibyuka byinshi mu gifu n’igogorwa rikagenda nabi, ibi nibyo bikunze gutera kenshi isepfu no gutura imibi igihe uri kurya cg umaze kurya.
– Ibindi bimenyetso twavuga harimo : kubura appetit, guta ibiro, rimwe na rimwe kwituma amaraso (cg se ibisa umukara)
Mu gihe ubona ufite ibi bimenyetso nibyiza kwihutira kujya kwa muganga, bakagusuzuma.
Pt Jean Denys











/B_ART_COM>