Bimwe mu bimenyetso bya kanseri y’ibere ugomba kumenya

Kanseri y’ibere ni imwe muri kanseri ihitana umubare munini w’abatuye isi ahanini bitewe no gutinda kuyivuza dore ko itinda no kugaragaza ibimenyetso byayo ndetse n’ibigaragaye nyirabyo ntabyiteho cyane kuko bidakunze kubangama.Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu b’igitsina gore ariko kandi n’abagabo na bo bakaba bashobora kugira ibyago byo kuyirwara.

Kanseri iterwa n’iki?

Kanseri y’ibere iterwa n’ukwiyongera kudasanzwe k’uturemangingo tw’ibere, turakura birenze urugero umubiri ntubashe kuba wabicunga neza.Yibasira abagore n’abagabo ariko ikunze kuboneka cyane mu bagore.

Ku bantu b’igitsina gore ni byiza kumenya impinduka ku mabere yabo,niba hari impinduka zabayeho bakabimenya hakiri kare kuko bibafasha kwirinda kanseri hakiri kare.Gusa ni bake bamenya bimwe mu bimenyetso byakuburira.

Bimwe mu bimenyetso byakuburira

Nuramuka ubonye ibimenyetso bikurikira bihinduka ku ibere ryawe, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibere:

o Kubona ibere cg agace ko ku ibere karetsemo amazi
o Kubabara imoko cg ubona itangiye kwinjira mu ibere
o Kuribwa ndetse no kubyimba kw’amabere.
o Kumva ikintu gikomeye ahagana munsi y’ukuboko hegereye amabere.
o Gusohora mu ibere ibindi bitari amashereka.
o Gutukura, gukomera cg gukweduka kw’imoko cg uruhu rwo ku ibere
o Gufuruta uruhu rwo ku ibere

Ikimenyetso benshi bahuriraho ni ukumva ikintu gikomeye mu ibere ushobora gukoraho nawe ukumva ubwawe. Akenshi ntikiba kibabaza, ariko kiba gikomeye. Gishobora kandi kuza cyoroshye, igihe cyose wumvise mu ibere ryawe harimo ikintu kidasanzwe ni ngombwa kugana kwa muganga ukisuzumisha.

Wayirinda gute?

Mu gihe ucyeka cg se hari uwo mu muryango wawe warwaye kanseri y’ibere, ni ngombwa gufata ingamba zo guhangana nayo, cyane cyane ku bakobwa bakiri bato.

o Ugomba kwirinda umubyibuho ukabije.
o Ni ngombwa kurya neza; ukibanda cyane ku mboga rwatsi n’imbuto byibuze mubyo kurya byawe bya buri munsi.
o Kurya amafunguro akize kuri omega-3 fatty acids ni ngombwa cyane (amafi)
o Kugabanya amafunguro akize kubinure
o Kwirinda inyama zahinduwe, izokeje cg izindi zitandukanye zicishwa mu nganda kuko zibamo ibinure bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.
o Irinde kunywa inzoga cyane no kunywa itabi

Wari uzi ko hari imiti myimerere ihangana na kanseri y’ibere?

Birashoboka ko waba ufite ubu burwayi,nyamara wenda ukaba warivuje byaranze,ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga,ivura kandi ikarinda kanseri y’ibere,ikindi kandi ni uko izamura ubudahangarwa bw’umubiri.Muri iyo miti twavugamo nka: A-power capsule,Ginseng Rh Capsule,Propolis plus capsule,Kudding plus tea,Ganoderma plus capsule,Deep sea fish oil capsule, …..

Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Ukeneye izi nyunganiramirire, wahamagara muri Horaho Life kuri 0788698813/0728698813 cyangwa ukabagana aho bakorera mu nyubako yo kwa Rubangura mu muryango wa 301.

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo