USA: Umuhanzi Ndayishimiye Clovis yarushinze na Jackie bamaze imyaka 3 bakundana uruzira imbereka -AMAFOTO

Umuhanzi mu ndirimbo zahimbiwe Imana, Clovis Ndayishimiye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite ishimwe rikomeye ku mutima nyuma y’uko arushinganye na Jackie Mwirinzi bamaze imyaka 3 bari mu munyenga w’urukundo ruzira uburyarya.

Clovis yatangiye muzika aba muri Kenya muri 2011. Yatangiriye kuyo yise ‘Nataka’ akurikizaho iyo yise ‘Aho wankuye’. Iyo aheruka yayise’ Nakutegemea’.

Clovis aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri 2014. Avuga ko impamvu yamuteye kwinjira muri muzika y’indirimbo zo guhimbaza Imana ari uko asanzwe ari umukristu ariko aho yagereye muri Amerika akaba yarabonye impamvu ifatika yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwa Yesu kuko yasanze hari benshi badakijijwe bakeneye kumenya ubutumwa bwiza.

Mu myaka 3 ishize yagize umugisha akundana n’umukobwa ukijijwe…urusha abandi byinshi

Iyo uganiriye na Clovis akubwira ko kuba uri umusore ukanagira umukobwa w’inshuti na we ukijijwe cyane ngo ntako bisa. Clovis avuga ko gukundana n’umukobwa ukijijwe bifasha umusore gukomeza mu nzira y’Agakiza, aho gusubira inyuma cyangwa ngo ate umurongo.

Ati “ Mu myaka 3 ishize nibwo natangiye gukundana na Jackie. Nagize umugisha wo gusanga ari umukobwa ukijijwe cyane. Byaramfashije kandi mbishimira Imana yamumpaye kuko byarushijeho kumpa imbaraga zo gukomeza gukora umurimo w’Imana.”

Iyo ubajije Clovis icyo yasanze Jackie arusha abandi, agusubiza ko ari byinshi ariko ngo icy’ingenzi ni uko yubaha Imana cyane, akanubaha cyane abantu bose atarobanuye.

Clovis ati “Impamvu zatumye mpitamo Jackie Mwirinzi ni nyinshi cyane. Namubonyemo umutima wo kubaka urugo, icya kabiri ni uko yankunze urukundo nifuzaga atitaye kubyo naba mfite cyangwa ntafite, atitaye ku mateka yanjye yaba meza cangwa mabi(unconditional love).

Impamvu yanyuma ni uko ari umwana w’umukristu. Mu buzima bwanjye bwose nasabaga Imana kuzampa umugore ukijijwe. Jackie ni umwe mu bakobwa barangwa n’ubwitonzi, wubaha cyane, agakunda no gusenga.”

Bashinze urugo rw’abahanzi

Ku itariki 19 Kanama 2017 nibwo Clovis na Jackie bashinze urugo, bahamiriza imbere y’Imana urukundo rwabo basezerana mu rusengero ndetse banabyereka abantu. Mu kwiyakira, kamwe mu dushya twaranze uyu muhango ni uko Jackie Mwirinzi na we yagaragaje impano yari ataragaragarije abantu mbere hose.

Clovis yacuranze ‘Piano’ , Jackie na we aririmba indirimbo y’ishimwe yahimbiwe Imana, ibintu byanejeje abari bitabiriye uwo muhango.

Clovis avuga ko byamunejeje kuba arushinze na Jackie bose bafite impano yo gukorera Imana babinyujije mu kuririmba, akemeza ko bizatuma bakomezanya mu murimo w’Imana. Kuri we ngo ni ishimwe rikomeye akomeza gushima Imana kuva umunsi batangira gukundana kugeza barushinze ndetse ngo azarikomeza.

Ati “ Mfite ishimwe mu mutima wanjye. Buriya Jackie na we afite impano inakomeye kurusha iyanjye mu kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana. Ni uko indirimbo ze atarazishyira hanze ariko ni vuba azazimurika.

Muri make twashinze urugo rw’abahanzi kandi nk’uko yakomeje kubikora tutaranabana, azakomeza kuntera imbaraga mu murimo w’Imana. Ni ishimwe rikomeye nzahora nshimira Imana yaduhuje.”

Bamaze imyaka 3 baragiranye isezerano ry’urukundo

Bahamije isezerano ryabo, basezeranira imbere y’Imana mu rusengero

Abambariye abageni

Bamaze imyaka 3 bakundana

Inshuti n’abavandimwe baje kwishimira intambwe bateye

Berekana uko bazajya bateteshanya mu rugo rwabo rushya...bazasangira akabisi n’agahiye

Iki ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko bazajya bafatanya muri byose

Batunguye ababatahiye ubukwe, babereka impano yo kuririmba bahuje

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Bella

    Bazagire uugo ruhire

    - 26/08/2017 - 13:02
  • Soso

    Byari byiza cyane. Kubona abana nkaba bakunda Imana, ni byiza cyane. Muzabyare hungu na Kobwa. Imana ihe umugisha urugo rwanyu.

    - 26/08/2017 - 13:04
Tanga Igitekerezo