Diane wo muri True Promises yasezeranye imbere y’amategeko - AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017 nibwo Nyirashimwe Diane Wamenyekanye cyane mu itsinda rya True promises ndetse na Healing worship Team yasezeranye imbere y’amategeko na Eric Mpore.

Aba bombi basezeraniye ku Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro. Umuhango wo gusaba no gukwa uraba kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Kicukiro naho gusezerana imbere y’Imana bikazaba ku munsi w’ejo kuri 30 Nzeli 2017 mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church Kimironko.

Diane ni umwe mu baririmbyi b’inkingi za mwamba za True promises (yamenyakanye cyane mu ndirimbo Mana Urera) ndetse na Healing worship Team. Eric Mpore bagiye kubana asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bamenyanye muri 2015, bemeranya kubana muri uyu mwaka wa 2017.

Mbere gato y’uko basezerana

Diane yasezeranye kubana na Eric uko amategeko y’u Rwanda abiteganya

Eric ahamya ko yiteguye kubana na Diane uko amategeko abiteganya

Ni intambwe bateye

Byari ibyishimo byinshi kuribo nyuma yo gusezeranira imbere y’amategeko

Ibi nibyo bita kurebana akana ko mu jisho

Photo:Joel/Urugero Films

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo