UCC-Gikondo Worship Team yateguye igitaramo izamurikamo Alubumu

UCC-Gikondo Worship Team, itsinda ry’abaramyi rikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya United Christian Church ishami rya Gikondo /UCC-Gikondo, bateguye igitaramo bazamurikiramo Alubumu yabo ya kabiri bise “Yakoze ibikomeye”.

Iki gitaramo cyo gushyira ahagaragara iyi Alubumu, kizabera ku rusengero rwa UCC-Gikondo ahahoze Ishuri rya APAPE, kuri Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019, guhera saa kenda z’amanywa (15h00).

Aganira na Rwanda Magazine, Muhoza Deborah, Umunyamabanga w’iri tsinda rya UCC-Gikondo Worship Team yatangaje ko imyiteguro y’iki gitaramo cyo kumurika Alubumu yabo ya kabiri irimbanije kandi iri kugenda neza.

Ati “Imyiteguro tuyigeze kure, abaririmbyi n’abacuranzi tuzakorana nabo bariteguye, abahanzi bose bazaza kudufasha kuramya Imana twamaze kubemeza barahari n’abantu twarabatumiye dukoresheje uburyo butandukanye.”

Avuga ko bagerageje gushyiramo imbaraga nyinshi muri iki gikorwa kugira ngo kizabashe gutanga umusaruro ugereranyije n’uwo babonye ubwo bamurikaga Alubumu yabo ya mbere.

Ati “Iki gikorwa cyo kumurika Alubumu yacu ya kabiri, twayishyizemo imbaraga nyinshi, kubera ko twifuza ko yagira umusaruro kurusha iya mbere.”

Uyu muyobozi avuga ko muri iki gikorwa cyo gushyira ahagaragara iyi Alubumu ya kabiri, bazaba bagamije kuramya no guhimbaza Imana bayishimira ibyo yabakoreye.

Ati “Intego yacu mu kumurika iyi Alubumu, ni ukugira ngo turamye Imana tunayihimbaze kuko ubusanzwe twebwe ni wo murimo wacu mu Itorero. Iyi Alubumu twasohoye twise “Yakoze ibikomeye”, iriho indirimbo zishobora gufasha abantu kuramya Imana no kuyihimbaza kubw’ibyo yakoze.”

Muhoza Deborah wemeza ko iki gitaramo kizaba kirimo imbaraga zikomeye, asaba abantu kuzitabira ari benshi kandi bakaza hakiri kare.

Ati “ Abantu ikintu nabasaba ni ukuzinduka kuko nibatinda imyanya izabura kuko abantu bariteguye. Worship Team iriteguye kuramya Imana. Turiteguye kuzabahesha umugisha na buri wese twatumiye ariteguye kugira ngo bazaze dufatanye guhimbaza Imana muzaze muri benshi kwinjira ni ubuntu.”

Muri iki gitaramo cyo kumurika Alubumu ya kabiri iriho indirimbo zirimo ‘Hariho’, ‘Yakoze ibikomeye’, ‘Amfashe ukuboko’, ‘Ni ukuri kose’, ‘Uracyari Imana’, UCC-Gikondo worship Team yatumiye abahanzi batandukanye.

Aba barimo; Umuhanzi Tuyi Arsene uzwi mu ndirimbo ya ‘Umujyi w’amashimwe’, Ben na Chance, Worship Team na Rivers of Life (UCC Niboye), Blessed Choir ndetse na Planet Shakers (UCC-Gikondo).

Iki gitaramo kandi kizaba kirimo abakozi b’Imana barimo; Apostle Charles Rwandamura, Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya UCC mu Rwanda ndetse na Bishop Margret Rwandamura, Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya UCC-Gikondo.

Itsinda ry’Abaramyi rya ‘UCC-Gikondo Worship Team’, ryatangijwe tariki 14 Ukuboza 2008, mu nzira zo kuyobora abantu mu kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu rigizwe n’abaririmbyi 60 n’abacuranzi 5.

Mu 2012, iri tsinda ryamuritse Alubumu ya mbere bise “Ni muzima”, yari iriho indirimbo nyinshi zirimo; ‘Ndakwemereye’ yakunzwe n’abantu cyane ibaha no kumenyakana, ‘Warakoze Mana’, ‘Nyegera’, ‘Ni muzima’, ‘Ibendera’, ‘Naguha iki’ n’izindi.

UCC-Gikondo Worship Team yateguye igitaramo rizamurikiramo Alubumu yabo ya kabiri bise “Yakoze ibikomeye”

Planet Shakers nayo ibarizwa muri UCC-Gikondo ni bamwe mubatumiwe muri iki gitaramo

Umuhanzi Arsene Tuyi

Ben na Chance

Apostle Charles Rwandamura,Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya UCC mu Rwanda

Bishop Margret Rwandamura, Umuyobozi mukuru w’Itorero rya UCC-Gikondo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo