René Patrick yateguye igitaramo cyihariye mu kumurika Album ya mbere

Umuhanzi René Patrick uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Arankunda’ azaririmbiramo album ye ya mbere yose yise ‘A Love Journey’(urugendo rw’urukundo).

Iki gitaramo giteganyijwe tariki ya 03 Nzeli 2017. Kizabera ku rusengero rwa Assemble De Dieu ku Kimihurura guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00). Kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

Nubwo ari igitaramo cyo kumurika abum ya mbere, René Patrick azakoresha uburyo bwihariye kuko muri iki gitaramo ari naho azafatira amajwi n’amashusho ya ‘A Love Journey’ album.

René Patrick yatangarije Rwandamagazine.com ko inyito ‘A Love Journey’ yarabonetse bigendeye ku rukundo Yesu Kristo yakunze umuntu n’ibyo yakoze byose kugira ngo arumumenyeshe ndetse n’ubuhamya bugaragaza urwo rukundo mu buzima bwa buri munsi bw’abamwizeye.

Umuhanzi Aimé Uwimana, Maya Nzeyimana ndetse n’abandi batandukanye baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nibo bazafatanya na René Patrick .

Mu gihe igitaramo kizaba kiri kuba, hazaba hari n’ umuzingo w’indirimbo za René Patrick zicuranze mu buryo bwa Acoustic ku buryo uwifuza kuzitahana yazigura ku giciro kiri hasi.

René Patrick asanzwe azwiho gufasha abandi bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu bitaramo bitandukanye bakora. Ni we watangije Tehillah Dawn Platform and Ministries ihuza abahanzi n’abaririmbyi batandukanye ndetse akaba ayibereye umuyobozi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • bebe

    Rene Imana ikomeze ikwagure muri byose urumukozi wImana pe kandi igitangaje nukuntu uciye bugufi mugufasha abandi bahanzi wirengagije ubutunzi bukurimo i wish you all the best keep growing from glory to glory concert yawe yagenze neza cyaneeeeeeeeeee

    - 5/09/2017 - 13:43
Tanga Igitekerezo