Papa Francis ari ‘kumera neza’ nyuma yo guterwa ikinya akabagwa

Papa Francis yabazwe mu nda mu kuvura uburwayi afite ku rura runini ku bitaro biri i Roma, nk’uko Vatican ibitangaza.

Uyu mugabo w’imyaka 84 ari "kumera neza" kubera ubu buvuzi bwakozwe atewe ikinya cy’umubiri wose, nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni.

Ubu ni bwo bwa mbere ajyanwe mu bitaro kuva yatorerwa kuba Papa mu 2013.

Ku cyumweru mu gitondo, Papa yari yagejeje ubutumwa ku bantu ibihumbi bari basuye urubuga rwa mutagatifu Petero.

Mu itangazo, Vatican yavuze ko Papa acyeneye kuvurwa uburwayi bw’urura runini buzwi nka "symptomatic diverticular stenosis".

Ubu burwayi butuma haza amapfundo mu rura runini. Ibi bishobora gutuma rufungana.

Ibimenyetso by’ubu burwayi birimo nko kubyimba inda no kuribwa mu nda kenshi.

Vatican nta makuru arambuye yatanze ku kubagwa kwe n’igihe Papa azamara mu bitaro.

Ku cyumweru, Papa yavuze ko azajya muri Slovakia mu kwezi kwa cyenda, amaze gusoma misa i Budapest, umurwa mukuru wa Hongria.

Uyu mugabo wavukiye i Buenos Aires muri Argentine, afite imyaka 21 yatakaje igice ku gihaha cye cy’iburyo.

Afite kandi uburwayi mu itako bujya bumutera ububabare buhera mu gice cyo hasi cy’umugongo bukamanuka mu maguru.

Mu 2014, byabaye ngombwa ko ahagarika ibikorwa bimwe na bimwe kuko byavuzwe ko yagize uburwayi mu gifu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo