Kuri uyu wa Kane tariki 6 Nyakanga 2017 nibwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru, itsinda rya Beauty for Ashes risobanura aho bageze bitegura igitaramo bazamurikamo album yabo nshya bise ‘Renaissance’.
Kavutse Olivier ukuriye iri tsinda yatangarije abanyamakuru ko biteguye neza kuzamurika iyi album izaba ari iya 3 yabo ndetse ko biteguye gukora igitaramo gikomeye kurusha ibyo bakoze mbere.
Kavutse yavuze ko kuba hari abavuye mu itsinda rya Beauty for Ashes ubwo bari bamaze kugira album 2, bagasigara ari 2 gusa mubayitangije, ngo byarabagoye kwisuganya ku kuba bamurika album nshya ari nayo mpamvu iyo bagiye kumurika izaba ifite umwihariko.
Kuki bahisemo gutumira Adrien Misigaro uba muri Amerika?
Adrien Misigaro na Aime Uwimana nibo bahanzi bazafatanya na Beauty for Ashes mu gitaramo kizabera muri Serena Hotel tariki 9 Nyakanga 2017, hamurikwa album nshya y’iri tsinda bise ‘Renaissance’.
Kimwe mu bibazo abanyamakuru babajije Kavutse Olivier, harimo icy’impamvu Adrien Misigaro usanzwe uba muri Amerika ariwe muhanzi bahisemo gutumira.
Mu kugisubiza, Kavutse yagize ati " Ubusanzwe ndi umufana wa Adrien. Nkunda imikorere ye, …ikindi namushimiye ni ukugira courage yo gukorana na The Ben na Meddy…ni ikintu gikomeye kuko inaha muziko badakunda kubitinyuka,…nabonye ari umuntu uri open Minded mu kuzana abantu benshi ku Mana…"
Yunzemo ati "…twashakaga umuntu ufite injyana isa niyo dukora …dukora indirimbo ariko target yacu ari urubyiruko…Abantu baramuzi , bakunda indirimbo ze, ariko ntibaramubona amaso ku maso…twumvaga ko yaza abanyarwanda bakamubona imbonankubone….Ndashaka kumushimira cyane he is really flexible, aratuje, arubaha…"
Adrien ngo ntabwo aje gukora igitaramo ahubwo aje gufatanya n’abanyarwanda guhimbaza Imana
Ubwo Adrien Misigaro yabazwaga uko yiteguye gutarama n’abanyarwanda, yavuze ko ataje gukora igitaramo ahubwo ngo aje gufatanya n’abanyarwanda guhimbaza Imana, akabasaba gufungura imitima yabo.
Adrien yagize ati " Ndabanza gushimira Beauty for Ashes yamfashije kuba nabasha kongera guhura n’abantu tukaramya Imana. Nta kintu kidasanzwe navuga nteganyiriza Abanyarwanda,….bo ndabasaba gutegura imitima yo kuramya Imana…ntabwo nje gukora performance, ahubwo nje gufatanya nabo guhimbaza Imana, kugira ngo twese tuzabe imbere y’Imana turamye Imana twishimye…"
Yunzemo ati " Sinavuga ngo Abanyarwanda banyitegeho iki ahubwo navuga ngo twitege iki ku Mana kuri uwo munsi…kuko kuri njye navuga ko ntakintu wanyitegaho… tuzahure, duhimbaze Imana kuko abantu iyo bahuye ari 2 cyangwa 3 hari ukuntu baramya Imana ku buryo bwisumbuyeho…"
Igitaramo ‘Renaissance concert’ cyateguwe na Beauty for Ashes ifatanyije na ARTN Entertainment. Kizabera kuri Serena Hotel tariki 9 Nyakanga 2017 guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zuzuye. Kwinjira ni 5000 FRW na 10.000 FRW.
Adrien ubusanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Texas. Ni umuyobozi w’intsinda ry’abaramyi ( Worship Leader) mu itorero ryitwa Gospel Restoration ribarizwa Abilene.
Adrien Misigaro yamenyakanye mu ndirimbo nka ’Ntacyo Nzaba’ yafatanyije na Meddy, ’Twarahuye’, ’ Nkwite nde’ yafatanyije na The Ben n’izindi nyinshi .
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 nibwo Adrien Misigaro yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kavutse Olivier ukuriye Beauty for Ashes
Basobanuriye abanyamakuru aho imyiteguro igeze...bemeje ko igisigaye ari umunsi gusa
Kavutse ati’ Nubusanzwe ndi umufana wa Adrien Misigaro’
Kizaba ari igitaramo cyo kumurika ’Renaissance’ , album ya 3 ya Beauty for Ashes















/B_ART_COM>