MU MASHUSHO:Ubukwe buryoheye ijisho bwa Gentil Misigaro na Mugiraneza Rhoda

Gentil Misigaro umaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasezeranye na Mugiraneza Rhoda kubana akaramata nk’umugabo n’umugore mu b bukwe bwari buryoheye ijisho kandi burimo udushya twinshi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019. Uyu muhango wabanjirijwe n’ibirori byo gusaba no gukwa byabereye ku i Rebero muri Heaven Garden.

Gusezerana imbere y’Imana byabereye ku Kicukiro mu rusengero rwa New Life Bible Church rwari rwatijwe Restoration Church iyoborwa na Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu. Bahitabaje kubera ko ari hafi y’ahabereye ibirori byo gusaba no gukwa, n’ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe.

Gentil ni mubyara wa Adrien Misigaro na we uzwi cyane mu muziki wo kuramya Imana ndetse ni nawe wari umugaragiye ubwo yasezeranaga kubana akaramata n’umukunzi we.

Gentil Misigaro yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’, ‘Turning everything around in my favour’ n’izindi.

MU MASHUSHO, REBA UKO UBUKWE BWA GENTIL NA RHODA BWAGENZE:

VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo