Kwibuka25: Uko umubyeyi wa Tonzi yishwe ahururijwe n’uwo yigishije

Umuhanzi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi afite intimba ku mutima y’uko nyina umubyara , Munyana Ruth yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko akababazwa cyane n’uko yahururijwe n’umugore yigishije.

Agahinda n’intimba biri ku mutima wa Tonzi wibuka nyina wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bigaragararira mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instaragam.

Muri ubwo butumwa yaize ati " Mama, wishwe urw’ agashinyaguro, turakwibuka iteka, ingaruka zo kukubura turwana nazo umunsi ku wundi, ibyabaye ntibizongere. Kubona abagore bica abandi biri mubyandenze!!!Mama wagambaniwe numugore ndibuka induru ye akubonye bari baturekuye ngo tugende agasara ngo ntitugenda abonye inzoka, kumbe yarakumenye waramwigishije!!!birenze ubwenge bwacu, abagore bararangaye pe!! Ni ibyo kugawa!!! Mana warakoze kuduha ubuyobozi bwiza. Thank you RPF kongera gusana umuryango Nyarwanda. Ni inshingano zacu twese gukomeza kwiyubakira igihugu ntawe dusigana, dukundana, dufashanya, twubakana umunsi kuwundi. God bless our Country."

Aganira na Rwandamagazine.com, avuga kucyo yibukira ku mubyeyi we, Tonzi yagize ati " Mama yari umubyeyi uzi kubana, uzi gukora cyane ndetse yakundaga kudutoza gukunda Imana cyane no kubana n’abandi amahoro. Yasengeraga mu itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa karindwi. Yari umunyabugeni ukomeye kuko yarabohaga, yarafumaga yari n’umuririmbyi…Ni byinshi mwibukiraho ariko yari umubyeyi mwiza, ntituzamwibagirwa."

Tariki 20 Ugushyingo 2015 mu Karere ka Nyabihu nibwo Tonzi n’abo mu muryango we babashije gushyingura mu cyubahiro Munyana Ruth nyuma y’uko hari hashize igihe kirekire bashakisha aho umubiri we uri ariko bikagorana kuwubona kuko abaturanyi be batatangaga amakuru y’ukuri.

Icyo gihe Dr Michel, musaza wa Munyana yavuze ko nubwo umuryango we wari ubabaye ariko nano ngo washimishijwe no kubasha gushyingura umuvandimwe wabo mu buryo bw’icyubahiro nyuma y’imyaka 21 (icyo gihe niyo yari ishize) . Dr. Michel yavuze ko imyaka 21 yose yari ishize ntako batagize ngo bashake umubiri wa Munyana bafatanyije n’ubuyobozi ariko bikananirana kubera ko abatuye muri ako gace batababwizaga ukuri.

Kuboneka k’umubiri wa Munyana kwaturutse ku bana b’abakobwa 3 bahingaga amaterasi y’indinganire.

Icyo gihe, Aimable Niyonzima ,imfura ya Munyana Ruth yavuze ko u Rwanda rwagushije ishyano kuko bitangaje kubona umuntu agwa iwabo ku manywa y’ihangu ariko hagashira imyaka 21 ntanumwe urerekana aho yaguye . Yaboneyeho gushimira abakobwa babafashije kubereka umubiri wa mama wabo bakamumenyera ku myenda ye.

Ubwo Munyana yashyingurwaga mu cyubahiro mu mwaka wavuzwe haruguru , umugabo wa Munyana Ruth yatanze ubuhamya burambuye bw’uburyo umugore we yavuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali aho bari batuye , ajyanwe n’umusore wari umusirikare amuhungishije amushyiriye ababyeyi be bari i Goma muri Congo ariko akaza kurasirwa iwabo i Nyabihu atarabona uko yambuka ngo asange umuryango we. Gusa yavuze ko badakwiriye kubabara nk’abatazi Imana. Yakomeje avuga ko mbere y’uko yitaba Imana, umugore we yari yamwandikiye urwandiko amubwira ko akurikije ibyo yagiye abona mu nzira, yagiye aririmba ndetse asaba Imana kumujya imbere.

Tonzi ni umuhanzi ururimba indirimbo zihimbaza Imana.Kuva mu bwana bwe nibwo Tonzi yatangiye kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana. Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu mwaka wa 2004 atangira umuziki ku giti cye. Azwi cyane mu ndirimbo zihumuriza abantu, zibibutsa ko mu Mana ariho hari amahoro asesuye. Muri izo harimo ’Humura’, ’Sijya Muvako’ ,’ Aho’, n’izindi zinyuranye.

Tonzi ashavuzwa n’uko umubyeyi we yishwe ahururijwe n’uwo yigishije

Muri 2015 nibwo Munyana Ruth , nyina wa Tonzi yashyinguwe mu cyubahiro ku rwibutso rwo Kunanga (Kucyamabuye) mu Karere ka Nyabihu

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nina

    Tonzi ihangane. Ariko jye umuntu yari yarambwiye ko iwanyu mwishe abantu mwabamaze, ndetse ngo na famille ni bene wanyu babamaze. Ngo bene wanyu bari interahamwe mbi. Ntiyambwiye wowe Tonzi, yambwiye bene wanyu.

    - 11/04/2019 - 12:10
Tanga Igitekerezo