Korali Umucyo w’Izuba na Ambassadors of Christ mu gitaramo cyo gushima Imana

Korali Umucyo w’Izuba yo mu itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa 7 rya Nyamirambo yateguye igitaramo cyo gushimira Imana uburinzi bwayo yabarinze mu mwaka wa 2019, ikabinjiza amahoro muri 2020. Ambassadors of Christ ni imwe muri korali zizakiririmbamo.

Iki gitaramo cyateguwe n’Itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa 7 rya Nyamirambo rifatanyije na Korali Umucyo w’Izuba.

Abagize Umucyo w’Izuba batangaza ko iki ari igitaramo cyo gushima Imana ku bw’uburinzi bwayo babanye na bwo mu bihe bishize, cyane cyane mu mwaka ushize wa 2019,bakaba binjiye mu wa 2020 bagihumeka umwuka w’abazima.

Aganira na Rwandamagazine.com, umwe mu bagize iyi korali akaba n’umutoza w’abaririmbyi , Bernard Turinumukiza yagize ati “ Si kubw’amaboko yacu, si kubw’imbaraga zacu,ni ubuntu gusa. Hari byinshi cyane yatunyujijemo,tutari kwishoboza,ni yo mpamvu twateguye kiriya gitaramo cyo gushima Imana.”

Iki gitaramo giteganyijwe tariki 8 Gashyantare 2020 ku itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa 7 ry’i Nyamirambo guhera saa munani z’amanywa. Umucyo w’Izuba uzagifatanyamo na Korali Ambassadors of Christ ya SDA Remera, Korali Tujye i Siyoni ya SDA Kacyiru,na Korali Strong power of God ya SDA Kanombe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Karasira Didier

    Bizaba aribyigikundiro peee Mukuri tubarinyuma ikindi uwo Mutoza ndamwemera crj

    - 22/01/2020 - 20:51
  • lbyimana Lucien

    nibyiza cyane Imana
    ibashyigikire tubari inyuma

    - 28/01/2020 - 10:33
Tanga Igitekerezo