Israel Mbonyi yatangiye gutunganya Album ya 3

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangiye gutunganya Album ye ya 3 ahereye ku ndirimbo ’Nkwiye kurara iwawe’ yamaze gushyira hanze.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019 nibwo Mbonyi yashyize hanze indirimbo ya mbere izaba iri kuri iyo album. Izaza ukurikiye ’Number one ’ na ’ Intashyo’ yamuritse tariki 10 Ukuboza 2017.

Indirimbo ’Nkwiriye kurara iwawe’ ishingiye ku magambo yo muri Luka 19:5 aho Yesu yasabye Zakayo kururuka mu giti kuko yari kurara iwe.

Israel Mbonyi yatangarije Rwandamagazine.com ko ateganya kumurika album ya 3 muri 2020.

Ati " Ndarara iwawe izaza ikurikiranye n’izindi zizaba ziri kuri iyo album. Izaba igizwe n’indirimbo ziri hagati y’umunani n’icumi. Nzayimurika muri 2020 ariko mu kwezi k’Ukuboza 2019 nzakora igitaramo."

Album ya 2 ya Mbonyi iriho indirimbo zakunzwe nka Sinzibagirwa, Ku marembo y’Ijuru, Hari ubuzima, Indahiro, Ibihe n’Intashyo. Ubwo yamurikaga Album ya kabiri abantu babarirwa mu bihumbi nibo bitabiriye iki gitaramo, abandi basubirayo kuko amatike yageze aho arashira.

Album ya mbere yo yakunzwe cyane na benshi iriho Number One, Nzi ibyo nibwira, Ku musaraba, Hari impamvu, ...

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Mukeshimana Denyse

    uyumuhungu ndamukunda cyane atuma njya mumwuka nkafashwa
    Imana izamworohereze muri Album ya 3 agiye gushyira hanze

    - 30/01/2019 - 01:59
Tanga Igitekerezo