Umuhanzi uririmba indirimbo zahariwe kuramya no guhimbaza Imana, Thacien Titus yamaze gushyira hanze indirimbo ’ Nkomeza’ ifasha abantu bari kunyura mu bihe bigoye kwiragiza Imana bakibuka kuyereka ibibaremereye.
Ni indirimbo aba asaba Imana kumuba hafi kuko ’Urugendo rubaye rurerure, ibicantege nabyo bikaba bikomeye ndetse inyuma ye ngo hakaba ingabo za Farawo, imbere hakaba inyanja , hirya no hino hakaba imisozi".
Muri iyi ndirimbo Thacien asaba Imana kujyana na we kugira ngo atazagwa mu nzira.
Thacien Titus yabwiye Rwandamagazine.com ko iyi ndirimbo igenewe umuntu uri kunyura mu bikomeye ariko ko badakwiriye kwibagirwa ko hariho Imana kandi ikaba ariyo ishobora byose, ko ariyo bakwiriye kwiragiza, ikabarwanirira.
Thacien Titus ukunda kuririmba indirimbo zitanga ihumure ku bari mu bihe bigoye
Thacien Titus amaze imyaka isaga 14 aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Thacien Titus yamenyakanye ubwo yaririmbaga indirimbo zinyuranye ariko cyane cyane iyo yise ‘Aho ugejeje ukora, Mana mbaye ngushimira’. Hamenyekanye kandi izindi nka Uzaza ryari Yesu”, “Uzampe iherezo ryiza”, “Mpisha mu mababa”, “Rwiyoborere”, “Haburaho gato”, “Impanuro”, “Nshyigikira” n’izindi.