Idini n’iki? Udasenga ninde? Uko Musenyeli Aloys BIGIRUMWAMI yabisobanuye

Mu minsi yashize habayeho ibikorwa byo gufunga insengero z’amadini amwe n’amwe mu Rwanda; nyuma yaho kandi habayeho kuvugurura amategeko agenga amadini n’amatorero mu Rwanda mu rwego rwo guca akajagari mu nzego z’amadini mu Rwanda.

Kaminuza ya Christian University of Rwanda yo yakoze ubushakashatsi ku buryo abanyarwanda babona amadini n’amatorero mu Rwanda cyane cyane ay’inzaduka; ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 82.5% by’ababajijwe batabona neza ayo madini n’amatorero.

Nubwo bimeze gutyo ariko ntibibuza ko umunsi ku wundi mu Rwanda havuka amadini; imibare itangwa na RGB igaragaza ko mu Rwanda mu mwaka wa 2017 hari amadini n’amatorero muri rusange 1000, mu gihe muri 2012 yagera kuri 350 naho mu 1962 atarengaga 10.

Nubwo udasenga yisenga, akisenya ndetse akisenyera, ntawabura kwibaza niba koko ayo madini n’amatorero afasha abantu gusenga by’ukuri, mu kwibaza ibi nibyo byanteye gushakisha ngo menye ngo IDINI n’iki? Ese ko yabaye menshi abasenga n’abadasenga n’abahe? Mu gushaka ibisubizo nifashishije igitabo cya nyakwigendera Nyiricyubahiro Musenyeli Aloys BIGIRUMWAMI cyitwa UKUBAHO K’UMUNTU igice cya 1 cyo mu 1983 tariki 3 Mata kuri Pasika ariko we ubwe akivugira ko yakirose mu 1931-1932.

MBESE IDINI N’IKI?

Iyo usomye kw’ipaji ya 87 niho usanga igisobanuro atanga cy’icyo idini aricyo; dore mu magambo ye uko abyivugira: IDINI ni ijambo ly’igiswahili niba atali igiharabu, livuga UKWEMERA. Ukwemera kugirwa n’umuntu wirora, wiyumva, akongera akareba abantu, akumva abantu, ndetse n’abo atabona n’abo atumva.

Naho Digisiyoneri “Petit larousse”, ngo: IDINI ni isanganiro ly’ibyemerwa (ensemble des croyances), bigenga umuntu mu buzima bwe bwose, ndetse amaze no gupfa.
Ntiyagarukiye aho gusa yanifashishije ubusobanuro bwatanzwe na bamwe mu bahanga kugira ngo adusobanurire neza icyo idini ari cyo neza.
Yahereye ku mufilozofi witwa Tilol (1871) w’umwongereza ngo: Umuntu ni inyamaswa ifite ubwenge ( raisonnable), ikagira n’umubano (social), ikagira no kwemera (religieux). Yarakomeje ati: Ukwemera kw’umuntu aguhabwa no guhora yifuza ubugingo (santé) n’ubuzima (vie) agahora yibaza impamvu y’ibitotsi bye n’inzozi ze, n’amarangamutima ye (ibyishimo, agahinda, ubwoba, kujijwa, gukundana, kwangana) ndetse akibaza no ku bibazo agira (indwara, ubutindi, insinzi y’ibyago n’iy’urupfu ndetse n’amaherezo ye amaze gupfa), uyu Titol akomeza yerekana kandi ko ukwemerera kwacu kuva no ku kwibaza ku bidukikije byose (inyenyeri, izuba, imvura) ukibaza ibyo ari byo nuko byabayeho; agasoza atsindagira ukwemera agira ati: Kwemera kugirwa n’umuntu wibwira ko ari igitaka, kizasubira mu gitaka, aliko roho (umuzimu we) igakomeza kubaho.

Har’undi witwa LALANDE w’umufaransa, ngo: IDINI ni iteka-kamere ly’umubano w’abantu bashyira hamwe (institution sociale), bakagira imihango n’imigenzo bakulikiza igihe cyose, bakagira n’amagambo ajyana n’iyo mihango n’imigenzo (rites). Arongera ati: Idini ni ikibazo cy’umuntu wibaza ibinyabubasha (puissance) abona kandi yumva, agasanga bigengwa n’Umunyabubasha umwe wenyine (Etre Supreme).

Nyiricyubahiro Musenyeri Aloys Bigirumwami asoza igice cye yasobanuyemo IDINI aduha nawe igisobanuro cye mu magambo ye ati: IDINI ni KAMI KA MUNTU kamubwiliza kwigira, ko niyibura, akabura umutima w’abantu, azapfa nabi. Akongera kandi ati IDINI ni UKULI kwanditse mu mitima y’abantu; ni ubuzima bw’abantu bugirwa n’ineza n’amahoro.

Nka Musenyeli kandi ntiyibagiwe kuduha ubusobanuro bwa Mutagatifu AUGUSTINI ngo: Irrequietum est cor nostrum, donec requiescat in TE: Idini, ni umutima w’umuntu utagira ikiwunyura kibaho,kereka unyuzwe na Rulema wenyine.

Nakunze cyane igisobanuro cy’IDINI cya Nyiricyubahiro Musenyeri Aloys Bigirumwami bishimangira ko tugomba kubanza kwimenya, twarangiza tukamenya ko ukuri kwanditse mu mitima y’abantu kandi ko IDINI ari ubuzima bw’abantu bugirwa n’ineza n’amahoro.

Udasenga n’inde rero ?

Nyiricyubahiro Musenyeli Aloys Bigirumwami ntiyatumenyesheje idini icyo ar’icyo gusa ahubwo yanatubwiye udasenga uwo ari we n’ibye ndetse n’amaherezo ye. Dore mu magambo ye uko abivuga kw’ipaji ya 86 ati:
Abanyarwanda baciye umugani ngo: UTAGIRA NYIRASENGE ALISENGA! Ni we abanyarwanda bise “Nyamwigendaho nk’ubugi bw’intorezo”. Nyamwigendaho wisenga, ashatse yaba NABUZEHOSE nk’ingata imennye, cyangwa se NTAHOBARI. Abanyarwanda barongeye ngo: UTAGIRA UMUSUMBA NTAGIRA UWO ASUMBA, ni we bise NTIBALIHO! Udasenga azirana na Ntamugabumwe, Ntamugabumwe yanga kwisenga, arasenga, agasenga uwo basangiye inama. ABAGIYE INAMA IMANA IRABASANGA.

Murankundire uwo mugani uhuza Ntahobari na Ntamugabumwe, bakajya inama IMANA ikabasanga, bagasangira IMANA.

Udasenga, ni wa muntu bise NTIBIBWIRA n’undi muntu bise NTIBIBUKA. Udasenga ni umuntu ubaho atazi ko aliho, ngo yibuke ko ali NDINKABANDI cyangwa se ko ali NDIMUBENSHI ngo yibuke ko ali NTAWIGIRA cyangwa ko ali NTAWUSHOBORA.
Udasenga, ni umuntu utakigira umutima ususuruka, ngo asusurutse abandi abubaha kandi abakunda. Udasenga ngo yerekeze umutima hejuru, ngo awukure mu gitaka, aba asigaranye igitima kimwe n’icy’inyamaswa n’icy’inyoni. Udasenga, ni umuntu wisenga bwo kwibura, akabura abantu, agasigara ali nk’ikintu gitereye aho gusa, n’ibintu afite bikamuca mu myanya y’intoki, ibyo adafite akabizira yabyibye.

Sinasoza ntavuze icyo yavuze ku basogokuruza bacu ati:
Nimukunde abanyarwanda bagize ngo:UKULI GUCA MU ZIKO NTIGUSHYE (iziko ali rwo runturuntu). Ukuli abantu bavuguruza aho gushya kuva mu itanura gusa na zahabu bacaniliye, bagira ngo umuliro utwike ibitali zahabu biyilimo, nk’ibyatsi, ibitaka n’amabuye. Ukuli ( cyangwa Idini), iyo abantu baguteye hejuru, kumanuka ali ukuri, maze abemera ukuli bakagusama, bakarushaho kukwemera.

Abanyarwanda ni abafilozofi byimazeyo! Barongeye bati: UMUBAJI W’IMITIMA NTIYAYILINGANYIJE! Bivuga ko umuntu ateye ukwe, undi ukwe mu bigaragara: mu ngendo ye, mu mvugo ye, no mu ngiro ye, bigaterwa na HITAMO IMARA IPFA, na ABWIRWA BENSHI AKUMVWA NA BENEYO!

Mu bitagaragara bya kamere ya MUNTU, abantu bose bayihuliyeho, yo kumenya ibyiza n’ibibi. Bagatandukanywa na hitamo ihira bamwe, abandi ikabahemuza.
Wowe NTUMWA yigisha Ijambo ry’Imana ukwiye kumenya ko ABANYARWANDA bemeye Imana kera kose, balindagira, aliko bayemera, maze rero bababwire Imana y’ukuri.

Rugaba Yvan Norris

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Icyigitabo umvntu yakibona gute ndamwemeye yarumuhango

    - 12/01/2019 - 12:37
Tanga Igitekerezo