Icyamamare Sinach yasesekaye mu Rwanda - AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Werurwe 2018 nibwo icyamamare mu ndirimbo zo kumya no guhimbaza Imana Sinach yageze mu Rwanda. Aje mu gitaramo Easter Celebration azafatanyamo na Patient Bizimana kuri iki cyumweru tariki 1 Mata 2018 ku munsi wa Pasika.

Sinach yageze mu Rwanda ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice z’ijoro. Yaje n’indege wa Rwandair. Yazanye n’abacuranzi ndetse n’abamufasha bagera kuri 13. Yabwiye abanyamakuru ko aje kwfatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Pasika ndetse no kwifatanya nabo guhimbaza Imana.

Igitaramo kizabera muri ‘Parking ya Stade Amahoro’. Imiryango izakingurwa saa cyenda z’amanywa. Kwinjira ni 5000 FRW na 15.000 FRW muri VIP. Israel Mbonyi na Aime Uwimana nabo bazaririmba muri iki gitaramo.

Easter Celebration Concert 2017 yabereye muri Hotel Radisson Blu tariki 16 Mata 2017. Marion Shako wo muri Kenya na Appolinaire w’i Burundi nibo baherukaga kuza gufasha Patient Bizimana muri Easter Celebration. Umwaka wari wabanje yari yatumiye Solly Mahalangu wo muri Afurika y’Epfo.

Sinach yamenyakanye cyane kubera indirimbo I know who I am yaririmbye muri 2015. Yegukanye ibihembo byinshi bitandukanye. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba ari umuramyi uyobora abandi muri Believers Loveworld , itorero riherereye i Lagos muri Nigeria. Indirimbo ze nyinshi zikunda gukoreshwa mu nsengero zinyuranye mu mwanya wahariwe kuramya no guhimbaza Imana.

Azwi kandi mu zindi ndirimbo nka ’WayMaker’, ’Great Are you Lord’, ’Rejoice’,’He did it Again’, ’Precious Jesus’, ’The Name of Jesus’, ’This Is my Season’, ’Awesome God’, ’For This’, ’I stand Amazed’ , ’Simply Devoted’, ’Jesus is Alive’ n’izindi zinyuranye.

Muri 2016 yahawe African Achievers’ Award for Global Excellence, bimushyira ku rutonde rw’abandi bake muri Afurika bagihawe aribo Arch Bishop Desmond Tutu, Joyce Banda, Richard Mofe-Damijo, Fadumo Dayib, Babatunde Fashola n’abandi bake.

Muri 2016 kandi yegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburengerazuba yahawe na Groove Awards yo muri Kenya. Nk’umwanditsi w’indirimbo yanditse indirimbo zirenga 200 ndetse yabiherewe ibihembo byinshi.

YNaija yashyize Sinach ku rutonde rw’abantu 100 bafite uruhare runini bagira mu iyobokama muri Nigeria.

Sinach yashakanye na Joseph Egbu tariki 28 Kamena 2014. Sinach yataramiye mu bihugu binyuranye nka Afurika y’Epfo, Ubwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago n’ahandi hanyuranye.

Asuhuzanya na Alain Numa wo muri MTN

Itsinda abantu bazanye na we

Abanyamakuru bari bacyereye gutara iyi nkuru

Sinach yabwiye abanyamakuru ko Abanyarwanda nta kidasanzwe bamwitegaho uretse ko aje gufatanya nabo kwishimana nabo ku munsi wa Pasika

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo