Icyamamare Don Moen yasesekaye mu Rwanda [AMAFOTO]

Icyamamare ku isi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Don Moen yasesekaye mu Rwanda aho agomba gukorera igitaramo cy’amateka. Ngo yishimiye ikaze yahawe mu Rwanda kandi ngo aziko hari abantu benshi bakunda muzika ye.

Ahagana ku isaha ya saa cyenda na Cumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019 nibwo Don Moen yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Yazanye na Rwandair imukuye muri Uganda aho yakoreye igitaramo kuri uyu wa Gatanu. Yasohotse mu kibuga cy’indege ahagana ku isa cyenda n’igice aherekejwe na Remy ukuriye RG Consult wari wagiye kumufata muri Uganda.

Akigera mu Rwanda , yatangarije abanyamakuru ko yishimiye kugera mu Rwanda ndetse ngo yanejejwe n’ikaze yahawe.

Ati " Nishimiye kuba ngeze mu Rwanda. Nanejejwe n’ikaze nahawe. Inshuti zanjye zambwiye ko hari abantu benshi bakunda umuziki wanjye, nejejwe n’uko tuzataramana ku munsi w’ejo."

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 nibwo Don Moen azakorera igitaramo mu Rwanda. Ni igitaramo ‘MTN Kigali Praise Fest’ cyateguwe na Sosiyeti ya MTN Rwanda na R Consult. Undi muhanzi uzaririmbira muri iki gitaramo ni Israel Mbonyi.

‘MTN Kigali Praise Fest’ izabera muri Camp Kigali Kigali guhera saa kumi z’umugoroba. Imiryango izafungurwa saa munani z’amanywa. Kwinjira bizaba ari 12.000 FRW, 25.000 FRW na 250.000 FRW.

Don Moen afite imyaka 68. Amaze imyaka igera kuri 35 ari umuhanzi. Azwi mu ndirimbo nyinshi zamenyakanye cyane nka ‘Our Father’, ‘God Is Good All The Time’, ‘God With Us’, ‘God Is Good I Will Sing’ n’izindi.

Ni umuhanzi ukomeye kandi ubimazemo igihe kinini. Israel Mbonyi aheruka gutangariza Rwandamagazine.com ko azamubaza ikibazo cy’amatsiko cy’uburyo yabigenje ngo akomeze gukorera Imana kandi adasubira inyuma.

Umuhanzi Phanny Wibabara akaba n’umukozi muri MTN Rwanda ari mu bari baje kwakira Don Moen

Ngo yishimiye ikaze yahawe kandi ngo azi ko mu Rwanda ahafite abantu benshi bakunda muzika ye

Nibwo bwa mbere uyu muhanzi w’icyamamare ageze mu Rwanda

Yageze mu Rwanda aherekejwe na Remy ukuriye RG Consult yateguye iki gitaramo ifatanyije na MTN Rwanda

Kuri benshi byari ibyishimo kumubona imbona nkubone

Nubwo atamaranye umwanya munini n’abanyamakuru ariko yatangaje ko yishimiye kuza mu Rwanda

Iyi niyo modoka yamukuye ku kibuga cy’indege...iri ku ruhande yatwaye abaje bamuherekeje

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Bosco

    Imana ikomeze imurinde mubuntu bwayo turanezerwa cyane kabinshye ahanini ntaramenya icyongereza indirimbo ze nizo zatumye ahanini mba umukristo spirit mumwaka numvaga nagezeyo ubuho ooooooh nakarusho imana izamurinde murugendo

    - 10/02/2019 - 10:39
Tanga Igitekerezo