Ibyihariye bizaranga igitaramo cya Aimé Uwimana

Umuhanzi mu ndirimbo zahariwe kuramya no guhimbaza Imana, Uwimana Aimé agiye gukora igitaramo cye cyihariye nyuma y’imyaka 4 yari ishize atagikora. Kizaba ari igitaramo cyihariye ugereranyije n’uko ibindi bitaramo bisanzwe bikorwa.

Ni igitaramo cyiswe ’Hari Amashimwe concert’ kizaba tariki 14 Ukwakira 2018 muri Camp Kigali guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ni igitaramo ari gutegura afatanyije na Urugero Media Group.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeri 2018, Uwimana Aimé yasobanuye ko yifuza ko igitaramo azakora kizafasha abantu kubohoka bagahimbaza Imana bakayitura Amashimwe.

Ati " Ahari Amashimwe, Imana irahakunda. Imana itura mu Mashimwe y’ubwoko bwayo , niyo mpamvu igitaramo cyiswe hari Amashimwe. Buri wese aba afite icyo yashimira Imana.

Mu gutegura igitaramo twibanze ku ndirimbo abantu bose bazi kugira ngo hatazagira utakara mu mwanya wo kuramya no guhimbaza. Iyo ari indirimbo bazi, biraborohera kugira ngo mugumane mu mwuka wo kuramya Imana. Harimo n’izindi ndirimbo nshya ariko twibanze kuzo abantu bazi cyane."

Uwimana Aimé azafatanya na Simon Kabera ndetse na True Promises. Ngo yari yanateganyije no gukora na Israel Mbonyi ariko bihurirana n’ibitaramo azakorera i Burayi.

Abajijwe impamvu atajya akunda gutegura ibitaramo bye byihariye, Aimé yasubije muri aya magambo.

Ati " Icyo kibazo abantu benshi bakunda kukimbaza ariko mbabwije ukuri ni uko nkunda gutegura ibitaramo ntakoresheje uburyo abandi bakunda gukoresha.

Ubu ndi gukorana na Urugero Media Group. Bari gutegura ibindi byose, njye nkareba ibijyanye no gusubiramo indirimbo gusa n’ibindi bijyanye na tekiniki zo kuririmba.

Iyo uteguye igitaramo ukabijyamo byose, hari igihe ukigeramo n’imbaraga zagushiranye. Ubu buryo bumfasha gusubiramo neza indirimbo no kubona umwanya uhagije wo gusenga nta yindi mitwaro mfite. Abandi bahitamo kubikora byose ariko njye nasanze bitanyorohera. Nahisemo gukora ibindeba, abandi bagakora indi mirimo."

Bimwe mu byihariye bizaranga ’Hari Amashimwe Concert’

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 FRW na 10.000 FRW ku bazagura amatike mbere. Icyihariye cya mbere kuri iki gitaramo ni uko abazagura amatike ku munsi nyirizina w’igitaramo, bazatanga 10.000 FRW na 15.000 FRW.

Arnaurd Ntamvutsa, umuyobozi bwa Urugero Media Group yasobanuriye abanyamakuru ko impamvu bahisemo ko amatike azahindurirwa ibiciro ku munsi w’igitaramo ari ukugira ngo bashishikarize abantu kuyagura mbere , bityo umunsi w’igitaramo uzagere bafite umubare nyawo w’abazacyitabira kuko ngo badashaka kurenza umubare wagenwe, hakagira uzasubirayo atacyitabiriye. Yakomeje avuga ko mu gihe amatike yose yagurwa mbere, ku munsi w’igitaramo ngo nta tike izagurishwa.

Ati " Twirinze kuzakora amakosa yo kurenza umubare wagenwe. Umubare w’abitabira igitaramo hariya kizabera barawuduhaye. Abantu twabashyiriyeho buri hantu muri buri Karere ko mu Mujyi wa Kigali bazaguriraho amatike kandi hazajya haba hari umuntu witeguye kugeza itike kuri buri wese uyishaka."

Amatike y’ik gitaramo azatangira kugurishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018. Azaba agurishirizwa kuri Simba zose, Healing Center Church i Remera, na Remera mu Giporoso. Ushaka itike y’iki gitaramo kandi yahamagara kuri 0788244627.

Ikindi cyihariye ni uko igitaramo kizatangizwa n’indirimbo zicurangishijwe ibyuma gusa ( instrumentals) , nyuma Uwimana Aimé ubwe akaba ariwe wifungurira igitaramo, abandi bahanzi bakazaza hagati mu gitaramo.

Umuhesha w’amagambo (MC) azaza aje gutangiza igitaramo, agaruke aje kugisoza. Uwimana Aimé yasobanuye ko kubwiriza bizakorwa n’abazaba bayoboye igikorwa cyo kuramya.

Aimé Uwimana afata ifoto hamwe na bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ’Press conference’ yakoresheje

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo