Healing Center Church yateguriye urubyiruko ‘Conference’ y’ububyutse

Urubyiruko rubarizwa mu itorero Healing Center Church riyobowe na Bishop Ntayomba Emmanuel rwateguye igiterane cy’ ivugabutumwa cyiswe “ Youth In Revival Times Conference” (Urubyiruko mu gihe cy’ ububyutse).

Iki giterane ngarukamwaka kizatangira ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga kugeza tariki 29 Nyakanga 2018. Umwaka ushize ntabwo cyabaye kuko cyahuriranye n’izindi gahunda z’itorero.

Gitegurwa n’urubyiruko ku bufatanye n`itorero babarizwamo. Cyitabirwa n’abantu b’ingeri zose ndetse hakigirwamo byinshi bitandukanye. Buri mwigisha aba afite intego agomba kwigishaho cyane cyane izifasha uru rubyiruko mu buzima busanzwe ndetse no mu buzima bwa Gikristo.

Kigiye kuba ku nshuro yacyo ya cyenda. Cyagiye gifasha urubyiruko cyane mu kwiteza imbere binyuze mu mahugurwa ajya atangirwamo aho akenshi usanga bigisha ku buryo wakwiteza imbere kandi ukaguma gukiranuka.

Ku cyumweru kizajya gitangira saa cyenda z’amanywa. Indi minsi ni saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Zigirinshuti Michel, Bishop Ntayomba Emmanuel ari na we muyobozi wa Healing Center, Apotre Gasarinda Emmanuel na Pastor Muhire wo muri Zion Temple nibo bazaganiriza urubyiruko ruzitabira iyo ‘Conference’ . Bikunze na Apostle Gitwaza yazaganiriza urwo rubyiruko.

True Promises, Alarmes Ministries, Kingdom of God, Bigizi Gentil na Arsene Tuyi niyo matsinda n’abahanzi bazaririmba muri iki giterane.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo