Itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Gisubizo Ministries ryari rihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Groove Awards Kenya 2017 ryegukanye igihembo gikuru mu cyiciro cya Eastern and central Africa artist of the year.
Gisubizo Ministries yegukanye iki gihembo yari ihanganye na Ahavah Gospel Singers (Ethiopia), Angel Benard (Tanzania) Goodluck Gozbert ( Tanzania), Levixone ( Uganda) na Mireille Basirwa (DRC).
Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye muri Kenyatta International Convention Centre i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kane tariki 01 Kamena 2017. Ni ku nshuro ya 12 ibihembo nk’ibi bitangirwa muri Kenya.
E daily dukesha iyi nkuru itangaza ko ibi birori byitabiriwe n’abahanzi bakomeye bo muri Kenya nka Sauti Sol, Wahu, Nameless, Juliani n’abandi.
Gisubizo Ministries yegukanye igihembo muri Groove Awards Kenya
Elisee ushinzwe itangazamakuru muri Gisubizo Ministries yatangarije Rwandamagazine.com ko uwahoze ari Perezida wa Gisubizo ariwe uri muri Kenya mu guhagarira iri tsinda.
Avuga kuburyo bakiriye iyi nkuru, yagize ati “ Ni ibyishimo bikomeye cyane. Ntabwo twatunguwe kuko Imana yari yarabidusezeranyije …kuva twatangira Gisubizo Ministries, hari amasezerano Imana yadusezeranyije. Iri naryo ni rimwe mu masezerano turi kwinjiramo. Uretse na Groove Awards , hari n’ibindi bikomeye Imana yadusezeranyije dutegereje kugeraho.”
Gisubizo Ministries yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Amfitiye byinshi’, ‘Mana uriho’, ‘Iduhetse ku mugongo wayo’. Indirimbo yabo ‘Amfitiye byinshi’ nayo iheruka kwegukana igihembo muri Groove Awards Rwanda 2016.












/B_ART_COM>