Dinah yamuritse Album ye ya mbere - AMAFOTO

Dinah Uwera, umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana yamuritse Album ye ya mbere yise ’Nshuti’, umupasiteri umuzi kuva akiri umwana avuga ko amushimira ko ibyo aririmba bihamanya n’imico ye yo kubaha Imana.

Kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2018 nibwo Dihan Uwera yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere.

True Promises niyo yabanje gufatanya n’abitabiriye iki gitaramo guhimbaza Imana mu ndirimbo zabo nka ’ Wadushyize ahakwiriye’, ’ Ndabihamya’, ’ Nzakwamamaza’ n’izindi zinyuranye.

Dinah Uwera yaririmbye akurikirana n’umuhanzi wari waturutse muri Uganda maze amara igihe kingana n’isaha imwe aririmba mu buryo ubona ko yiteguye neza.

Yaririmbye ’ Says the Lord’, ’ Your name on High’ , ’Mbwira’, ’Shimwa’ , ’ Nshuti’ yitiriye album ndetse anaririmba izindi z’abandi bahanzi zinyuranye zatumye abari baje mu gitaramo cye babyinira Imana nta kwicara ndetse babikoraga ubona ko birekuye.

Dudu ukomoka i Burundi niwe waririmbye nyuma maze na we akomereza aho Dinah yari ageze. Dudu yavuze ko ashimishijwe no gushyigikira Dinah kuko ngo ari umwe mu bahanzi bari kuzana ibintu bishya mu ndirimbo zahariwe Kuramya no guhimbaza Imana.

Umupasiteri witwa Tom wo muri Healing Center ari naho Dinah asengera, yavuze ko ashimishijwe no kubona Dinah yaratangiye gukorera Imana akiri muto , akaba arinze akura atarareka uwo murimo kandi ngo imico ye ikaba igendana n’ibyo aririmba.

Pastor Tom yagize ati " Dinah ndamuvuga nk’umuzi....Muzi kakiri akana gato. Katangiye kuririmba abantu bahengereza , batakabona. Ni akana kakomeje kuzamukana n’Imana, none abasha kwicaza abantu bangana gutya.

Hari abatangiye bangana nawe ariko tukaba tutazi iyo bari ubu. Dinah ni umukobwa w’Imana , ufite umuco muzima . Dinah ibyo aririmba nibyo aribyo. Hari igihe uririmba ariko ibyo uririmba bihabanye nawe. Ndashimira Imana ko Dinah aririmba ibigendanye n’imico ye yo kubaha Imana."

Dinah Uwera yatangiye muzika ku giti cye mu mwaka wa 2005. Abenshi bamumenye kubera indirimbo ze nka ‘Inshuti gusa’, ‘Says the Lord’, ’Icyo umbwira’ n’izindi zinyuranye.

Nubwo amaze imyaka isaga 13 aririmba ku giti cye, kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yabitangiye akiri muto cyane.

Pastor Gaby niwe wari MC

True Promises baririmbye bageza aho nabo bafashwa

Umuhanzi Tonny waturutse Uganda aje gufasha Dinah kumurika album ya mbere

Band J 360 niyo yacuranze muri iki gitaramo

Dinah yamaze isaha irenga aririmba n’imbaraga nyinshi

Umuhanzikazi Dorcas ni umwe mu bafashaga Dinah mu kumwikiriza mu majwi...

Bafatanyije guhimbaza Imana

Patient Bizimana na we yari yaje gushyigikira Dinah

Umuhanzikazi Assoumpta Muganwa yafashirijwe cyane muri iki gitaramo

Dudu yafashije Dinah kumurika album ’Nshuti’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo