Dinah Uwera yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Dinah Uwera , umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yateguye igitaramo cyo kuramya Imana yise ’ Hearts at Worship’.

Dinah Uwera yatangiye muzika ku giti cye mu mwaka wa 2005. Abenshi bamumenye kubera indirimbo ze nka ‘Inshuti gusa’, ‘Says the Lord’ n’izindi zinyuranye harimo na na ’Icyo umbwira’ aheruka gushyira hanze.

Kubera akazi akora, byaramugoye gukomeza ubuhanzi ku giti cye ariko akomereza umurimo w’Imana mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu rusengero rwa Healing Center Church Remera ari naho akibarizwa kugeza ubu.

Dinah avuga ko ubu yamaze gutunganya gahunda y’imikorere ku buryo agiye kongera gukomeza ubuhanzi ku giti cye ndetse akaba ashaka kongera imbaraga cyane.

Ati " Hari hashize igihe iby`ubuhanzi nsa n`utabijyamo cyane kubera impamvu z`akazi gusa ubu niwo mwanya ngo nongere nshyire imbaraga mu buhanzi cyane, abazaza mu gitaramo cyanjye bazabona ko hari ibyahindutse kandi byiza."

’Hearts at Worship’ cyangwa se Imitima mu Kuramya ni igitaramo afata nko kugaruka kweruye kwe mu buhanzi mu buhanzi ku giti cye . Cyateguwe ku bufatanye na Urugero Media Group. Kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nzeli 2017 i Remera ku Rusengero rwa Healing Center guhera i saa kumi n`imwe. Kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese.

Dinah Uwera azafatanya n’abahanzi Rene Patrick ukunzwe na benshi mu ndirimbo yitwa ’Arankunda’ ndetse na Arsene Tuyi wo muri Restoration Church Masoro.

Avuga ku bijyanye n’ igitaramo yateguye, Dinah yavuze ko yifuza kubona abantu mu busabane n’ Imana kuruta ko baza kureba we nk’umuhanzi.

Ati " Urabona akenshi mu bitaramo abantu baba bashishikajwe no kureba uko umuhanzi aza ku rubyiniririro uko yitwara n’ ibindi nk’ ibyo gusa njye ndifuza kubona abantu bazitabira igitaramo cyanjye bagirana ubusabane n’ Imana kuruta uko baza baje kureba Dinah. Muri make ndifuza kubona umwuka amanuka abantu bakanezerwa muri Kristo.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo