Chorale Christus Regnat yateguye igitaramo gikomeye cyo gusingiza Imana

Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika i Remera igiye gukora igitaramo kigamije gusakaza ubutumwa bwo ‘Gusingiza Imana, Kurata u Rwanda, umuco n’amahoro bya muntu.

Ni igitaramo giteganyijwe taliki 18 Ugushyingo 2018 muri Kigali Serena Hotel guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira bizaba ari 10.000 FRW mu myanya y’icyubahiro na 5 000 FRW ahasigaye hose.

Christus Regnat, ni korali ibarizwa muri Kiriziya Gatorika muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera muri Arkidiyosezi ya Kigali. Igizwe n’abaririmbyi bagera ku 100. Imaze gushyira hanze ’albums’ zigera kuri 6.

Christus Regnat yashinzwe mu 2005, ivukira muri Centre Christus i Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Yashinzwe na bamwe mu bakirisitu bahasengeraga kugirango bafashe abandi guhimbaza igitambo cya Misa binyuze mu ndirimbo.

Yatangije n’abantu bacye, bamwe muribo bakaba bari basanzwe ari abaririmbyi, abandi bashaka kwiga kuririmba kandi neza mu gikorwa rusange cya Misa ntagatifu, no gususurutsa abantu hakoreshejwe indirimbo mu yindi mihango ihesha Imana icyubahiro yemewe muri Kiliziya Gatolika Ntagatifu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo