Byari ubudasa mu bukwe bw’umunyamakuru Kwizera Emmanuel –AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 nibwo Kwizera Emmanuel ushinzwe itangazamakuru muri ADEPR yasezeranye na Uwiduhaye Diane bashinga urugo mu birori byari biryoheye ijisho.

Uretse kuba ashinzwe itangazamakuru muri ADEPR, Kwizera Emmanuel yakoreye ikinyamakuru Igihe aho yandikaga amakuru ajyanye n’iyobokomana mbere y’uko ashyirwa mu mwanya wo gukurira urwego rw’itangazamakuru mu itorero ADEPR.

Gusaba no gukwa byari byabaye ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017. Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa ADEPR Remera guhera ku isaha ya saa saba z’amanywa. Aba bageni basezeranyijwe na Karuranga Ephraim, umuvugizi w’itorero rya ADEPR.

Kwakira abaje kubashyigikira mu birori byabo byabereye mu busitani bwa Kigali Parents School i Nyandungu. Ni ibirori byaririmbwemo n’umuhanzi Aime Uwimana usanzwe ari inshuti ikomeye ya Kwizera Emmanuel.

Byari ibirori by’impurirane kuko umunsi barushingiyeho aribwo Kwizera Emmanuel yari yagize n’isabukuru y’amavuko. Ikindi kidasanzwe muri ubu bukwe ni uko na Parrain wa Kwizera , uwari ushinzwe gusangiza abantu amagambo (MC), n’umwe mubari bambariye Kwizera bose bari bagize isabukuru y’amavuko, Uwiduhaye Diane na we abakorera ’Surprise’.

Ubwo ibirori byari bigeze hagati, MC yavuze ko agiye guha umwanya Kwizera Emmanuel usanzwe ari n’umuririmbyi akagira impano agenera umugore we Uwiduhaye Diane na we usanzwe ari umuririmbyi muri korali Amahoro. Kwizera yaamuririmbiye indirimbo y’urukundo, umugeni arizwa n’amarangamutima y’ibyishimo, bigeze aho arihanagura asanga umugabo we batambana iyi ndirimbo yari iryoheye amatwi ndetse ikaba yanyuze abari baje kubashyigikira bose.

Akandi gashya karanze ubu bukwe ni uko ubwo hagerwagaho umwanya wo gutanga impano , uretse inka bagabiwe n’izindi mpano Kwizera na Uwiduhaye bagenewe, abiganye na Kwizera muri IPRC bamugeneye impano zidasanzwe. Kuko bose bize ibijyanye n’ubwubatsi, bamugeneye ingofero zambarwa bari mu kazi, bamuha ‘gilet’ nayo y’akazi k’ubwubatsi n ‘umugore we bamugenera impano y’ingofero. Ni impano zishimiwe cyane n’abageni.

Aha ni ku wa Gatanu mu muhango wo gusaba no gukwa

Karuranga Ephraim, umuvugizi w’itorero rya ADEPR niwe wasezeranyije Kwizera na Uwiduhaye

Uwiduhaye Diane

Abageni mu gihe cyo kwifotoza, bishimira umunsi mukuru utazagaruka mu buzima bwabo, ikaba n’intambwe ikomeye

Ku rundi ruhande abakobwa bambariye umugeni nabo bishimiye intambwe mugenzi wabo yateye

Kwizera Emmanuel afotora umugore we n’abakobwa bamwambariye

Uwiduhaye Diane bakunda kwita ’Ma fille’ yereka bagenzi be ko ateye umugongo ubuzima bw’ubusiribateri

Photographer Moise Niyonzima na we yari yaje gushyigikira Emmanuel Kwizera na Uwiduhaye Diane

Byari ibyishimo kuri bombi....bashakanye nyuma y’imyaka 2 bamaze bakundana uruzira imbereka

Bakinnye n’udukino nk’utu

Aime Uwimana yaririmbye muri ubu bukwe, ...Yaririmbye indirimbo ze n’izindi z’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya Imana

Abitabiriye ibirori bye, Kwizera Emmanuel yaberetse uko azajya atetesha umugore we, amuririmbira indirimbo yuzuye ’imitoma’

Impano zijyanye n’ubwubatsi zabashimishije cyane

Korali Elayono nayo yabifurije urugo ruhire

Photo:Moise Niyonzima

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Gogo

    Mugire urugo ruhire kandi muraberanye rwose

    - 25/07/2017 - 09:30
  • ######

    Imana ibajye imbere Emmanuel na Diane. Mwari muberewe rwose

    - 25/07/2017 - 10:22
Tanga Igitekerezo