Busanza :Abagize ’Diaspora’ yo mu Bubiligi basuye abana bafite ubumuga bwo mu mutwe

Bamwe mu bagore b’abanyarwanda baba mu Bubiligi basuye abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu kigo ’Izere mubyeyi’ giherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, biyemeza gukomeza kubashyigikira haba mu mpano zabo ndetse no kubafaha gukomeza kwitaza imbere.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru tariki 26 Gashyantare 2020 nibwo bamwe muri aba bagore bagize ’Diaspora’ yo mu Bubiligi basuye aba bana baba muri iki kigo, barasabana, babereka impano bafite.

Ni igikorwa cyanyuze muri gahunda ya Birashoboka dufatanyije talent roadshow yatangijwe n’umuhanzikazi Uwitonze Clementine bita Tonzi, umuririmbyi ukomeye mu Rwanda, afite umuziki womoye imitima ya benshi

Muri iki gikorwa abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bagaragaza impano zabo , bakishimana n’imiryango, bagahabwa rugari bakagaragaza ibyishimo byabo.

Tonzi ati " Hariya niho tubonera icyo umwana ashoboye, uko yitwara mu bandi bikabafasha no kuruhuka mu mutwe."

Abo bagore bo muri Diaspora yo mu Bubiligi bari baje mu Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, banaboneraho gusura abo bana bo mu kigo Izere mubyeyi.

Tonzi avuga ko kubasura kwabo bizagira akamaro kanini mu gihe kizaza ku bijyanye no gukomeza gushyigikira abo bana.

Ati " Ni ibintu twishimiye cyane. Kubona abantu baza, bakabaha umwanya bashaka kureba ibyo mukora. Ntekereza ko ari connexion nziza izadufasha mu minsi iri imbere mu gushyigikira aba bana kugira ngo bakomeze kuva mu bwigunge ndetse no kubona uburenganzira bwabo biciye mu kubafasha kwiyubaka no mu mpano zabo."

Tonzi akomeza avuga ko bari no gushyira hamwe ababyeyi b’abo bana ngo barusheho kubafasha kwiteza imbere nyuma y’ubuzima bukomeye baba baranyuzemo.

Ati " Dufata wa mwana tukamujyana mu kigo, hanyuma umubyeyi na we akajya mu mirimo, akiyubaka cyangwa se na we akanaruhuka kuko na we aba amaze igihe ntakindi kintu akora...turashaka kubumvisha ko batagomba kudaheranwa n’agahinda ahubwo nabo bakishyira mu mashyirahamwe, bakaba hamwe bagashyigikirana. Turifuza ko abana bazamukira hamwe n’ababyeyi babo kugira ngo bakomeze kubona uburenganzira bwabo."

Umuryango Izere Mubyeyi washinzwe muri 2004 n’ababyeyi 23 bishyize hamwe bari bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Muri 2006 nibwo batangije ikigo cyatangiye gikora ubugororangingo ku bana bari bafite ibibazo byo mu mutwe ariko banafite ibibazo by’ingingo.

Muri 2017 nibwo bimukiye mu nyubako biyubakiye ku nkunga ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage. Ni ikigo kibarizwamo abana bagera barenga 57.

Tonzi yatangiye ibikorwa byo kubafasha no kubakorera ubukangurambaga guhera mu mpera za 2018 abinyujije muri ‘Birashoboka Dufatanyije’, umuryango udaharanira inyungu ugamije kwita ku bana bafite ubumuga mu Rwanda. Ni umuryango yashinze afatanyije na Mariam ufite ubumuga uba mu Bubiligi.

Tonzi avuga ko kuva yatangira ubukangurambaga, abana bafite ubumuga yafashije kujya mu bigo bibitaho ubu bahinduye ubuzima ndetse benshi baragenda barushaho kumera neza ku buryo ejo habo hazaba heza nta gushidikanya.

Abana bigishwa gukora ibikoresho by’ubukorikori binyuranye

Abagize Diaspora yo mu Bubiligi bishimiye kubona impano zitangaje z’aba bana

Bafite n’impano yo kuririmba

Uwamariya Marie Goretti ukuriye Diaspora yo mu Bubiligi

Bafata ifoto y’urwibutso

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo