Ubuzima si ukugaragirwa na benshi cyangwa byinshi

Mperutse guhura n’umusaza, nkimubona nti Data uraho, maze arakebuka ati: ‘’Ndaho mwana wanjye ndakomeye nubwo mbona isi murimo uyu munsi, idufata nkaho tutigeze tuba abayo nkaho turi ibivajuru cyangwa se abo mw’isi y’umwijima.’’

Nkimara kumva iryo gereranya rye, byanteye kumukurikira nuko ntangira kumwinginga nti nyamara burya nubwo ari uko ubibona twe tubafata nk’abashyizeho ibuye ry’ifatizo kubyo turi kugeraho uyu munsi mw’isi.

Nkimubwira ntyo yarankuruye aranyongorera ati " Enda hano sha uze ikambere twicare nkuyagire ay’ubuzima dore uracyari na muto maze nguhe impamba y’ubwenge dore ko ibindi byose mfite niyo nabiguha ariko udafite ubwenge ntacyo
byakumarira.

Nibwo twicaye arabwira araterura ati " Mwana wanjye untege amatwi kandi wumve neza ibyo nkubwira, dore nanjye nibyonigiye kuri ba sogokuruza kandi utigiye ku bamubanjirije ntamenya aho agana ndetse iyo adakenze asubiramo amakosa
y’abamubanjirije. "

Nuko aranyitegereza maze ati " Ubundi mwana wanjye urabimenye neza ubuzima ubona ufite uyumunsi n’ubwo mfite uyu munsi njye ubona ushaje utya biratandukanye, wowe muto uracyafite inzozi nyinshi kandi wumva zizasohora ejo cyangwa umwaka utaha ndetse yewe no mu myaka iri mbere myinshi, mu gihe njye ukubwira ibi inzozi zisa nkaho zashize ahubwo nsigaranye umutima wo kurinda umutima wanjye, njye ureba aha buri joro mbona urupfu runyura imbere nakanguka nkumva ngo rwajyanye kanaka w’iriya twasimbukanye urukiramende, twaragiranye inka n’abandi twiganye kera ishuli rigitangira kwaduka ino. Muri make wowe wumva ugifite iminsi myinshi cyane yo kubaho mu gihe njye ndi mbarubukeye! Gusa nubwo nawe utabyitaho burya uri mbarubukeye kuko nta muntu n’umwe uzi igihe rupfu azamusurira!! Nuko rero mwana wanjye uramenye mur’ayo ukuremo iryawe.

Nibwo ahagurutse yikanza mu cyumba mbona azanye igitabo kinini nuko arandamburira ati akira reba. Mu gihenkibumbura nsanga ni umuzingo w’amafoto ye ya kera. Maze kwitegereza urwo rukurikirane rw’amafoto ndamubwira nti ndabona mu gihe cyawe rwose war’umusirimu cyanee!!! Nkimara kumubwira ntyo aranyitegereza ati" iiiii twarageragezaga kandi ga burya nta batagira ibihe byabo kandi ndetse abari mu bihe byabo biyumva ko nta bihe byiza byabayeho nk’ibyabo yewe benshi bakibwira ko nta bihe byiza bizabaho biruta ibyo, muri make buri bose n’ibyabo kandi bumva ko biruta ibindi by’abandi. Nyamara dore ndashaje reka nkwibire akabanga byose biza ubireba bigahita, ibyo witega byiza uyu munsi bikaba ibibi ku b’ejo mbese ugasigara ubona abari mu bihe byabo bakubona nk’uri kw’isi ariko utazi ibiyiriho.

Mwana wanjye nakubwira byinshi ariko reka ngarukirize aha kuko ngiye kukubwira ibyanjye bwo nakubwira byinshi singire umwanya wo kuguhanura kandi aricyo cyatumye nkuha ibyicaro iwanjye.

Uri muto gusa urabe muto uca bugufi mu mutima, urabe muto wibuka ko imbere ye hari benshi bagize ibyo bakora byabaye umusingi w’ibyo ufite uyu munsi cyangwa uzagira ejo n’ejo bundi, maze bitume wibona nk’uwaje gukomerezaho ndetse
no guhanga ibyo abandi bazagukurikira bazubakiraho.

Ubuzima si ugukikizwa na byinshi cyangwa benshi ahubwo, ubuzima ni ukwitegereza ukamenya ko ariryo shuli riruta ayandi kandi kugirango uryigemo ugire icyo umenya usabwa kwitegereza buri kimwe kuva ku kimonyo ukageza ku nyenyeri. Ukamenya ko ejo uwari mwalimu aba umunyeshuli w’uwo yigishaga ejo hashize maze bitume wicisha bugufi uzirikane ko buri wese ari umwalimu wawe ndetse ko nawe hara ho ugera ukaba mwalimu bitume unoza ingendo aho uri hose.

Nk’uko nabikubwiye, uko urupfu runsura buri joro burya nawe ruca ku marembo gusa ntirwinjira, nyamara uwageze ku marembo nawe yaguhamagara ukamwumva ugasohoka ukamwitaba. Nuko rero wikwishuka ngo ejo nzakora biriya
ahubwo jya ugerageza ukore ibyo usabwa uyu munsi kuko urupfu ruhora rutugera amajanja.

Ntushishikarire kujya mu makoraniro benshi bahindiye nkayo njya mbona muri iy’iminsi yateye, ahubwo aho ugenda aho wirirwa nutega amatwi uzahakura amasomo azagufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi, dore baba bakuri n’iruhande wabasanga ukababaza aho udasobanukiwe aho kwirirwa wumva abakubwira byinshi mubyo bagezeho nk’abakuratira ubundi bakigendera ntuzamenye n’aho wababariza mu gihe wahuye n’ikibazo mubyo bakunguye.

Reka ndekere aha gusa urahore utega amatwi kandi aho ugenda hose ujye witegereza, ubundi ufate umwanya wibaze kubyo wabonye n’ibyo wumvise. Ngo umuhanga iyo amenye kimwe kimuhesha kumenya amagana. Nutekereza neza kandi
ukazirikana kubyo uba wabonye n’ibyo wumvise uzamenya byinshi.

Rugaba Yvan Noris

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Ndinayo Jean Aimé

    Iyi nyandiko yuzuye amagambo yubwenge pee, umusaza ati burya uwageze kumarembo yanahamagara ukumva kandi ukitaba, Corneille nawe yararirimbye ngo " on vie chaque jour comme le dernier, parce que on vient de loin"
    Urakoze kudusangiza kurububwenge Yvan

    - 13/10/2018 - 12:44
  • Kanyana

    Uri muto gusa urabe muto uca bugufi mu mutima, urabe muto wibuka ko imbere ye hari benshi bagize ibyo bakora byabaye umusingi w’ibyo ufite uyu munsi cyangwa uzagira ejo n’ejo bundi, maze bitume wibona nk’uwaje gukomerezaho ndetse
    no guhanga ibyo abandi bazagukurikira bazubakiraho.

    Ibi ni ukuri kwambaye ukuri. Murakoze kumpanuro.

    - 15/10/2018 - 16:56
  • Sosthène

    Umuhanga iyo amenye kimw kimuhesha kumenya amagana
    Umufaransa naw ati " un échec n’est pas un échec pour quelqu’un qui est sage."
    Iyimpanuro y’uwu musaza irakwiy kandi wakoz kuyi dusangiza

    - 18/01/2019 - 10:28
  • Mutabazi fabrice

    Ese isi tugezemo murabona ituganishahe?

    - 19/05/2019 - 23:08
  • ######

    Murakoze pe kubwiyinama

    - 14/10/2019 - 09:27
  • Ndayambaje Firmin

    Nukurimurakoze Kumpanuro Muduhaye Natwe Tuhaciriye Akenge Vyuku Tubipfuriza Mwame Murtyo.

    - 29/11/2019 - 21:28
Tanga Igitekerezo