Ibyo wamenya ku butasi buvugwa ko Ubushinwa bukora ku baperezida ba Afurika

Hashize umwaka abashinzwe ikoranabuhanga mu nyubako y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, AU yubatswe muri 2012 n’Abashinwa i Addis-Abeba muri Ethiopia , bamenye ko inyandiko zibitswe kuri ‘serveurs’ z’iyo nyubako zoherezwaga i Shanghaï mu Bushinwa.

Icyicaro cy’umuryanggo w’ubumwe bwa Afurika ni inyubako igizwe na ’Etages’ 20. Yubatswe kandi iterwa inkunga n’Ubushinwa muri 2012. Yuzuye itwaye miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika.

Niyo nyubako niyo abakuru b’ibihugu bya Afurika bateraniramo 2 mu mwaka bakiga imishinga ikomeye y’iterambere ry’umugabane wa Afurika. Tariki 28 na 29 Mutarama 2018 nabwo habereye inama ya 30 ihuza abakuru b’ibihugu bya Afurika. Ninayo nama , Perezida Kagame yaherewemo inshingano zo kuyobora uwo muryango mu gihe cy’umwaka.

Le Monde yatangaje niyo bwa mbere iby’ubutasi bwaba bukorwa n’Abashinwa ku bakuru b’ibihugu bya Afurika mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ’ A Addis-Abeba, le siège de l’Union africaine espionné par Pékin’. Le Monde yatangaje ko kugeza ubu kwinjira muri iyo nyubako bisigaye bikomeye kandi hakagenzurwa cyane kuko hamaze kumenyekana ko hari amakuru atangwa mu buryo butagaragara kandi ashobora kugira ingaruka ku bakuru b’ibihugu bya Afurika.

Muri Mutarama 2017 nibwo agashami gashinzwe ikoranabuhanga mu nyubako ya AU kavumbuye ko hagati ya saa sita z’ijoro na saa munani z’igitondo, serveurs ziba ziri gukora cyane ku rugero rwo hejuru, hoherezwa ibizibitsemo nyamara ayo masaha nta kazi kaba kari gukorwa.

Umwe muribo yasuzumye neza icyo kibazo , asanga ko inyandiko zo mu bubiko bwo mu nyubako ya AU hari ahandi zoherezwa. Bamwe mu bakora muri iyo nyubako batangarije Le Monde ko hasanzwe ko izo nyandiko zoherezwa ku ntera ya kilometero 8000 uturutse Addis-Abeba ahubatse iyo nyubako. Byagaragaye ko amabanga yo kuri izo serveurs zoherezwa ku zindi serveurs ziri i Shanghaï, mu Bushinwa.

Impano Abashinwa bahaye inshuti zabo z’Abanyafurika

Hashize imyaka 6 Abashinwa bubakiye Afurika iyo nyubako. Yubatswe 100% n’Abashinwa. Ni impano Abashinwa bifuje guha inshuti zabo z’Abanyafurika. Ikoranabuhanga ririmo naryo ryatanzwe n’Abashinwa. Le Monde itangaza ko Abashinwa baba barashyizeho uburyo bwo kuba babasha kubona ku buryo bworoshye ibikorerwa muri iyo nyubako.

Abenshi mu bakora muri iyo nyubako bahaye amakuru Le Monde ko amakuru y’amabanga menshi yanekwaga n’Abashinwa guhera muri Mutarama 2012 kugeza muri Mutarama 2018.

Umwe mu bayobozi muri AU utarashatse ko umwirondoro we utangazwa yabwiye Le Monde ati " Bimaze igihe. Tumaze kubimenya, tutabishyize ku karubanda, twasezereye aba – ingénieurs b’Abashinwa bakoraga ku cyicaro cyacu i Addis-Abeba kugira ngo dusigare aritwe twicungira ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Twafashe ingamba nshya kugira ngo twongere ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga ariko nubundi turasa nabagicungirwa hafi."

Kuva AU yabona serveurs zayo nshya, yanze ubufasha bw’Ubushinwa bwasabaga kuzishyira ku murongo (configure).

Mu gihe cy’inama ya 29 y’abakuru b’ibihugu bya Afurika hongerewe umutekano mu by’ikoranabuhanga. Ba kabuhariwe mu ikoranabuhanga baturuka muri Algeria ndetse n’undi wo muri Ethiopia basuzumye ibyumba bikorerwamo inama , basanga hari udufata amajwi twashyizwe munsi y’ameza ndetse no mu bikuta.

Umwe mu bantu bakomeye mu bya ‘Diplomatie’ mu gihugu kimwe mu bikomeye muri Afurika yagize ati " Ntakintu twahindura kukuba twumvirizwa n’Abashinwa. Nabe nabo ntabwo bigeze badukoloniza ahubwo bashyigikiye ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika ndetse badufasha mu bijyanye n’ubukungu muri iki gihe.”

Bubaka iyo nyubako ngo Abashinwa bashyizemo ibikoresho by’ubutasi byinshi ndetse n’udufata amajwi kandi ngo sibo gusa kuko ibihugu bikomeye ku isi bihora bikora ubutazi ku cyicaro cya AU harimo ikigo cy’ubutasi cy’Ubwongereza, GCHQ ndetse n’Ubutasi bw’Abafaransa.

Perezida Kagame abivugaho iki ?

Kuri Perezida Kagame unayobora uyu muryango, ubwo yari abajijwe icyo avuga kuri ibi birego yagize ati " Nta kintu nzi kuri ibi, gusa niba Abashinwa bashaka kumva ibyo tuvuga cyangwa gusoma inyandiko twandika cyangwa undi wese nta kibazo kirimo, ariko n’ubundi ubutasi ntabwo ari umwihariko w’Abashinwa gusa, dufite intasi ahantu henshi kuri iyi si."

Kuri Perezida Kagame avuga ko ikibazo gihari ari uko Abanyafurika ubwabo batigeze bicara ngo bishakemo ubushobozi biyubakire inyubako yabo.

Yunzemo ati " Ikibazo ni uko Afurika itakoreye hamwe kuva kera, ubundi Abanyafurika iyo tuza kuba twarakoreye hamwe twagombye kuba twariyubakiye inyubako yacu, ariko se ubundi nubwo wazana abandi bubatsi n’amafaranga akaba ari ayawe, bakwiba amabanga, ntabwo ibyo muri muri Le monde ivuga mbizi, niba wenda ari ugushyira icyasha ku Bashinwa kuko batwubakiye iyi nyubako. Ariko njye nakabaye nifuza ko twagombye kuba twariyubakiye iyi nyubako, Icyo nicyo gikomeye."

Perezida Kagame avuga ko n’ubundi ibikorerwa muri iyi nyubako biba bitagamije kugira inabi.

Perezida ucyuye igihe w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat, nawe wari kumwe na Perezida Kagame muri iki kiganiro n’abanyamakuru, yahakanye aya makuru yo kunekwa n’Abashinwa, avuga ko babanye neza.

U Bushinwa nabwo bwahakanye aya makuru, buvuga ko ibyavuzwe n’iki kinyamakuru ari na byo byifuzwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi.

Inkuru bijyanye:

Uko ibihugu 5 byishyize hamwe ngo bitate isi yose

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo