Genda shashi nkumenye nshaje! Inyikirizo amakipe yo mu Rwanda yakiranye intero y’imbuga nkoranyambaga

Mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka wa 2015, abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bacitse ururondogoro nyuma y’aho Kwizera Olivier wari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’Amaguru y’u Rwanda yasakagazaga ku rukuta rwe rwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram amafoto amugaragaza yicaye mu noti zishashagirana z’amadolari zivanze n’iz’amafaranga y’u Rwanda maze ayaherekeresha amagambo y’Icyongereza agira ati “Kigali, No Bank,” [I Kigali nta banki].`

Kwizera Olivier baramwose boshye abota umuriro wa Yuhi Gahindiro maze bamuvugiriza induru mbi cyane y’impomamunwa nk’imwe y’imandwa yasize umugani ubwo Semugaza n’ingabo ze Urukatsa batsindaga uruhenu Gatarabuhura n’ibindi byigomeke byashakaga kwambura ingoma Umwami Yuhi II Gahindiro wari wimye ari uruhinja.

Iyi foto yari yaje ikurikira indi y’imbwa Kwizera yari aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Facebook n’amagambo agira ati ``Rimwe na rimwe hari imbwa zimoka ntacyo zakugira.’’

Iki gihe byavuzwe ko Kwizera - umuhungu bivugwa ko ari uwa Gasasira Jean Felix wamenyekanye cyane muri ‘Orchestre’ Impala nka Soso Mado- yabwiraga abari bamunenze ko yatsindishije ikipe y’igihugu ku mukino yatsinzwemo na Tanzaniya ibitego 2-0.

Induru yatumye Gishweka nkuko bamwita yandika asaba imbabazi Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange akanafata umwanzuro wo kuba afunze imbuga nkoranyambaga ze, ashobora kuba akiyumva mu matwi ye n’ubu nubwo amakosa nk’aya benshi bita ay’ubwana adasiba kuyakora mu kibuga no hanze yacyo; Police FC ni umugabo wahamya ibi ku y’ihangu izuba riva.

Si kera; ni ejobundi ubwo amajwi y’umwe mu banyezamu bafite ubunararibonye kurusha abandi mu Rwanda Eric Ndayishimiye Bakame asakara ku mbuga nkoranyambaga yumvikana mu cyafashwe na benshi nk’ubugambanyi ku ikipe ya Rayon Sports yari abereye kapiteni icyo gihe ndetse yaranayifashije gutwara ibikombe birimo icya shampiyona n’icy’Amahoro.

Aya majwi yatumye Bakame avumirwa ku gahera kugeza igihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamuhaye ibaruwa imurekura ishobora kuba yarasomekaga mu maso nk’uko rwa rusengo bavuzaga baciye umuntu mu Rwanda rwumvikanaga mu matwi dore ko yerekeje hafi y’Icyanya cy’Inyamaswa cya Serengeti muri Kenya mbere y’uko agaruka mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Rayon Sports 2-0 kuri Stade de Kigali i Nyamirambo ejobundi ku wa mbere, tariki ya 8 Ukwakira uyu mwaka.

Amakipe yo mu Rwanda yikirizanyije imbuga nkoranyambaga intero igira iti “Genda shashi nkumenye nshaje!!!”

Nta gushidikanya ko ikoranabuhanga mu itumanaho ryabyaye imbuga nkoranyambaga ryagiye rihindura ndetse rikagira uruhare mu buzima rusange bw’abatuye isi harimo n’u Rwanda bidasize abakunda imikino iberewe ku isonga n’umupira w’amaguru ukundwa n’abatari bake.

Ubu, abenshi, bibereye mu mirimo yabo ya buri munsi, bamenya mbere y’igihe rwose ababanza mu bibuga mu makipe bakunda nk’amasaha atatu mbere y’uko akina kandi bakaba bakurikirana uko imikino igenda kuri telefoni cyangwa mudasobwa zabo umunota ku wundi biciye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, WhatsApp n’izindi.

Mu ntangiriro za shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’umwaka wa 2019-2020, unyarukiye kuri Twitter no ku zindi mbuga nkoranyambaga, urahabona cyane inkubiri n’iterana ry’amagambo y’ubwishongozi buciye kuri izi mbuga mu buryo bamwe bavuga ko bushimishije abandi bakabunenga bavuga ko ntacyo ‘abahiga’ bafite bahiga.

Amambere, uwitwa KNC [Kakoza Nkuriza Charles] Umuyobozi wa Radio TV1 asa n’uwakojeje agati mu kiguri cy’intozi nyuma y’uko ikipe ye y’umupira w’amaguru nshya mu cyiciro cya mbere, Gasogi United izamutse maze agashyushya imbuga nkoranyambaga binyuze mu magambo yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino ikipe ye yanganyijemo na Rayon Sports 1-1.

Sinayasubiramo yose gusa mu yo nibuka ntazapfa no kwibagirwa vuba aha ni aho yavuze mu gifaransa ati “Rayon Sports va mourir” [Rayon Sports izapfa], ni uko afungura telefoni ye yumvisha abanyamakuru ijwi ry’uruhinja rurira ashaka kubumvisha uko ‘Gikundiro’ yari kurizwa na Gasogi United ye nyuma yo kuyisasira kuri Stade Amahoro.

Aya magambo ya KNC ‘Imfurayiwacu’ yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zose anaca ururondogoro mu bafana ba Rayon Sports basanzwe bazwiho kugira menshi, si ukuyavuga na bo biva inyuma nubwo batayamaze.

Icyakora kuri KNC, ibi byatumye umuti ukora!!! Kuko Gasogi United yakinaga umukino wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere yasaruye asaga miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda ku mukino banganyirijemo na Rayon Sports.

Nta washidikanya ko aka kayabo kavuye hafi ya kose mu mifuka y’Aba-Rayons basanzwe ari benshi, bamwe bakaba mu by’ukuri batari bazanywe no kureba ikipe yabo itaranaherukaga kubashimisha- nyuma yo gutwarwa igikombe cy’Agaciro na Mukura Victory Sports ndetse n’icya Super Coupe itsinzwe na AS Kigali- ahubwo bakaba bari baje kwirebera Gasogi n’umuyobozi wayo wabarushije ijwi ari umwe bakaba bari biteguye no kuza kuyinnyega ku bwo kuba yari yabakoze mu jisho mbere itari yanamenya uko umukino mu cyiciro cya mbere usa mu gihe bo bamazemo imyaka isaga 50.

Ntibyaciriye aho, ubwishongozi, na ko imihigo ya Gasogi bwakomereje kuri Marines FC, ikipe y’ingabo zirwanira mu mazi yo mu Karere ka Rubavu. Gusa ahari kuko nta bafana Marines FC yari bubone basubiza KNC, intambara y’amagambo atera ubwoba Marines FC, Gasogi yayishoreje kuri Twitter.

Bati “Marines FC, Gasogi United ibahaye ikaze,ariko ntituzababarira mu kibuga.ahubwo muzitwaze umuntu uzabereka inzira ibasubizayo,kuko tuzabakiriza imvura y’ibitego muyoberwe aho mutaha.

Aha ariko n’ubundi nta wavugiye Marines FC yavuye i Rubavu ije gutsindirwa na Gasogi United igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino warebwe na mbarwa.

Ahandi basa n’abamenye imbuga nkoranyambaga nyuma nka wa mwami wariye inyama y’inyana y’inka nto mu zabukuru akanurirwa agasiga umugani ugira uti “Genda shashi nkumenye nshaje”, ni abo mu ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu Karere ka Nyagatare.

Sunrise yakozwemo imitwe y’inkuru mu myaka mike ishize kubera ubukene rimwe bwayigejeje aho abakinnyi barira bakumvwa gusa n’umutoza Kassa Mbungo Andre wiyemezaga guhemba abakinnyi bayo na we atarahembwe.

Mu gihe iyi kipe yari itaramara kabiri ifunguye konti yayo kuri Twitter, ibyo kuba ishobora kuzaba itari ‘professional’ mu mivugire yayo ku mbuga nkoranyambaga yabyerekaniye mu butumire yahaye Mukura Victory Sports iherutse mu mikino nyafurika aho yagarukiye mu cyiciro kibanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro cyo mu 2018 ndetse n’icy’Agaciro cya 2019.

Mu magambo yateye impaka ndende gusa zitari iza ngo turwane, uwandikira Sunrise FC kuri Twitter yarateruye arandika ati “Ku munsi w’ejo nibwo tuzakina umukino wa mbere wa shampiyona kuri stade yacu nshya twakiriye ikipe ya Mukura VS. Ndibaza niba idafite ubwoba bitewe n’ibizayibaho. Mpaga ko ari ibitego 3 ikaba izatsindwa ibirenze 3 yakwigumiye i Huye.”

Mbere yo kwakira Mukura VS i Nyagatare, Sunrise FC yari yabanje kuyishongoraho cyane

Abafana ba Mukura VS ntibaripfanye, barabasubije

Jado Castar na Amb. Nduhungirehe ntibabona kimwe kwishongoranaho kw’amakipe mbere y’umukino bikorewe ku mbuga nkoranyambaga

Aya magambo yakoze ku mutima Ambasaderi Olivier Nduhungirehe , umufana ukomeye wa Mukura VS wari wanamenyeshejwe by’umwihariko iby’ubu butumire bwo kuri Twitter.

Nduhungirehe uzwiho kutajya aripfana ku mbuga nkoranyambaga yahise asubiza mbere asa n’ushidikanya ko ubu butumwa butaba buvuye ku ikipe yo mu cyiciro cya mbere abaza niba ahubwo atari itsinda ry’abafana ryiyitiriye iyi account ari na ko ahita ashimangira igitekerezo cye atumvikanaho na benshi mu banyamakuru b’imikino atari abanyamwuga.

Iki gisubizo cya Nyakubahwa Nduhungirehe cyakuruye impaka ndende n’ibisubizo bitandukanye birimo icya Jado Castar Umuyobozi wa Radio TV 10 wavuze ko nta kibazo we abona muri ubwo butumwa yise ko ari imihigo misa.

Bamwe bashyigikiye amagambo ya Nduhungirehe, abandi bashyigikira igitekerezo cya Castar, birakomeza cyane rwose ku buryo nubwo ntarebye umukino aya makipe yombi yaje kunganyirizamo ubusa ku busa kuri uyu wa kabiri, tariki ya 9 Ukwakira, bishoboka cyane ko hari benshi bamenye iby’uyu mukino bakanawitabira kubera iyi tweet ya Sunrise FC.

Abashyigikira ubu buryo bw’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga bavuga ko ari bwiza kuko bushyushya imikino bukanatuma abafana bashobora kwiyongera ku bibuga. Bavuga ko ahubwo byari byaratinze kuko ari ko ahandi bikorwa, bagatanga urugero rwa za Simba na Yanga zo muri Tanzania aho usanga biba ari ibicika ku mbuga nkoranyambaga mbere y’umukino uhuza aya makipe yombi.
Batanga kandi n’ingero z’i Burayi aho ruhago ndetse n’imbuga nkoranyambaga bisa n’aho byabaye umuco.

Gusa abasa n’aho babinenga, bavuga ko ntacyo ikipe nka Gasogi itari yanuzuza n’umubare w’amanota uruta ikinyabumwe mu cyiciro cya mbere yakabaye yiyemerana. Bati ‘Nibanze nibura ibashe guhamya ibirenge mu cyiciro cya mbere, ntizahite imanuka ibone guhangana na za Rayon Sports zitamaze kabiri zivuye mu matsinda ya CAF Champions league.”

Kuri Sunrise ho baravuga bati “Nibanze ikemure ibibazo by’amikoro nibura saison, ibone kuvuga.”

Gusa abenshi bagira icyo bavuga kuri izi mpaka bavuga ko ubu buryo bw’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ntacyo bwishe habe na gato, gusa ko nyine amagambo akwiye kubanzirizwa n’ibikorwa kandi imvugo ikaba ingiro nkuko Abanyarwanda bose babitozwa n’Intore izirusha intambwe urangaje abandi Banyarwanda mu rugamba rwo kugira u Rwanda urudahigwa.

Mbere yo guhurira mu mukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona, Etincelles FC yibukije APR FC ko Mutebi wayo ariwe uyoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi

Inama se yaba iyihe?

Nkuko Ma Chengao , Umwalimu muri Kaminuza ya Hong Kong iri ahitwa Shenzhen mu gashami ka Siporo (Physical Education), abivuga, mu buryo bugaragarira buri wese, imbuga nkoranyambaga ni igikoresho cy’ingenzi kandi kigezweho mu guteza imbere no kumenyekanisha imikino kikagira uruhare rukomeye mu guhuza amakipe, abakinnyi ndetse n’abafana.

Impamvu ya mbere ni uko umubare w’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihe wariyongere cyane mu myaka mike ishize [kandi iyi nkubiri ntiyasize u Rwanda].

Icya kabiri, imbuga nkoranyambaga zishobora gufasha ibigo bya siporo kwigarurira abakunzi, bikagabanya amafaranga batangaga mu kwamamaza kandi bakanacuruza ku buryo buruseho ibyo bakora. Ibigo nk’ibi bishobora kwifashisha imbuga nkoranyambaga zabyo mu guteza imbere uburyo bw’itumanaho magirirane n’abakunzi cyangwa abaguzi babyo ndetse bakagira ababakurikira bameze nk’umuryango kuri bo.

Ikindi kandi, izi mbuga ni ingenzi cyane kuko zihuriza hamwe abafana basangira amakuru n’ubunararibonye bwabo bwa buri munsi bikagera ku bandi bafana bakarushaho kwishimira imikino.

Icya nyuma, abakinnyi bashobora kungukira mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zibegereza abakunzi babo, zikabafasha kwimenyekanisha kurushaho ku giti cyabo ndetse bikaba byanatuma bo ubwabo baba nk’igicuruzwa cyinjiza amafaranga biciye mu kwamamaza.

Ugereranyije no hambere, imbuga nkoranyambaga zoroheje kandi zihendura uburyo bwo kugera ku makuru, ibi kandi bigakorwa mu gihe mu buryo burushijeho kunoga kandi busa n’ubuhoraho. [Post] igitangazwa kimwe ku munsi gishobora gutuma abakinnyi begerana n’abafana babo kandi bituma amafaranga bayabona kurushaho. Ikindi ni uko umukinnyi ashobora kwishimira no kuryoherwa igihe yaba ashyira hanze ibitangaje cyangwa ibyiza bimubaho mu mikino.

Abafana b’umupira w’amaguru biciye ku mbuga nkoranyambaga bumva bunze ubumwe n’amakipe yabo igihe cyose iyo kipe itanga amakuru ahoraho kuri izi mbuga. Nubwo buri rubuga nkoranyambaga rushobora gukoreshwa muri ibi, Ma Chengao avuga ko urubuga rwiza rwo gukoresha ni Twitter. Chengao ajya inama avuga ko gukoresha urubuga nkoranyambaga mu buryo bwiza ari ugutangaza amafoto n’amashusho y’ikipe yawe mu myitozo, mu mikino hagati, ibyo abatoza batangaza, akongeraho n’igihe nta mikino iri kuba, imbuga nkoranyambaga z’amakipe zikwiye guhora ziri gukora ntizibureho amakuru.

Icyakora wa mugani wa Cyilima II Rujugira, nta byera ngo de!!! Ni koko nta mwiza wabuze inenge; n’imbuga nkoranyambaga zifite ibyiza n’ibibi byazo. Sinshaka kugaruka ku byo nanditse mu mwinjizo w’iyi nkuru (introduction)…gusa imbuga nkoranyambaga zishobora kuba isoko n’umurongo w’amakuru y’impuha yabatijwe na Perezida Trump ‘Fake news’ kandi akagera kuri benshi anyarutse cyane boshye umuriro mu gishakashaka kurusha uko byahoze mbere.

Hari ubwo abakinnyi [abenshi bo muri ruhago y’u Rwanda bo abakandagiye imiryango y’ishuri ngo bagere kure si na benshi] baba batazi akanunu k’uko mu by’ukuri bakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga. Ibyo batangaza batabanje gutekereza kabiri bishobora gukurura impaka n’ibitekerezo bibi ndetse rimwe na rimwe n’ibitutsi bishobora kugira ingaruka ku myitwarire y’abakinnyi n’amakipe yabo mu kibuga….

Hari ingero nyinshi zigaragaza ko abakinnyi bakwiye kuganirizwa cyangwa gutozwa uburyo bukwiye bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’ingero zihamya ko ikoreshwa ridakwiye ryazo rishobora gutuma amakipe atitwara neza.

Uko byagenda kose, imbuga nkoranyambaga [mu Rwanda] nta watinya kuvuga ko ziri nka wa mwana ucyiga guhagarara no gutera udutambwe kamwe tubiri, kamwe tubiri… ndetse zikaba zizakomeza gukura no gutera imbere ari na ko zinegereza abakunzi b’imikino amakipe n’ibindi bikorwa bya siporo. Imikoreshereze yayo rero ikwiye kwigwaho n’abo bireba bose.

IRADUKUNDA Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • David

    Iyi nkuru irimo ubuhanga Chris, amakipe amaze gusobanuka nukuri. Iyi championa iraryoshye ikibura ni TV gusa

    - 11/10/2019 - 13:51
  • Miseke ones

    Iyi nkuru itanga amakuru p, iruzuye hose. Cong to the ✍ , championa yajya yaryoha igakora namafr

    - 12/10/2019 - 08:47
  • muyango_rw

    icyi nicyo bita ubunyamwuga...big up k’ umunyamakuru wanditse iyi nkuru. i lov it

    - 15/10/2019 - 14:49
Tanga Igitekerezo