Byagenze bite ku isoko y’amashyuza akoreshwa na bamwe nk’umuti ?

Inzobere z’ikigo cya leta gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda zivuga ko isoko y’amazi y’amashyuza itakamye nk’uko bamwe babivuga, ahubwo icyatumaga habaho ikidendezi cy’ayo mazi ashyushye ava mu kuzimu cyavuyeho.

Mu minsi igera ku 10 ishize abantu bakoreshaga iki kidendezi cy’amashyuza kiri mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi batunguwe no kubona gikama.

Eric Niyindorera wo muri uyu murenge yabwiye BBC ko ari ubwa mbere yari abonye ibi bibaho.

Ati "Twaketse ko byatewe no guturitsa intambi bikorwa na Cimerwa muri kariyeri bavanamo ibyo bakoresha isima(cement)."

Iki kidendezi kiri hafi yahantu hari kariyeri uruganda rwa Cimerwa ruvanama amabuye rukoramo isima rugurisha.

Jean Claude Ngaruye, inzobere mu bumenyi bw’imiterere y’isi (geology) yari akuriye intsinda ryagiye gukora ubushakashatsi ku mpamvu aya mazi yagabanutse cyane muri icyo kidendezi.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yari kumwe n’inzobere mu by’imitingito y’isi, hamwe n’undi muhanga mu bya mines no guturitsa intambi.

Ati "Twari tuzi ko tuzasanga isoko y’amashyuza itakiriho nk’uko byavugwaga, [ariko] twasanze isoko ikiriho, ahubwo twasanze ayo mazi uburyo yari yarigomeye ubwayo hari ahantu yongeye gucengera haraguka hanyuma yose afata inzira imwe, ubu ari gusohokera muri kariyeri ya Cimerwa."

Bwana Ngaruye avuga ko iyi soko ari nini kuko ivubura hagati ya litiro 15 na litiro 20 z’amazi mu isegonda.

Ni iki cyabaye ngo bigende bityo ?

Bwana Ngaruye asobanura ko ariya mazi ashyushye bita amashyuza hari ibinyabutabire biyagize birimo na gazi bihura n’umwuka wo hanze n’ibindi "bigakora ariya mabuye bakoramo ishwagara cyangwa isima".

Bwana Ngaruye avuga ko imiterere y’ibifonyi (amabuye/urutare) biba byavuye mu mashyuza igaragaramo ibintu bibiri.

Ati "Icya mbere hari ukuba urutare rudakomeye kubera ibirugize, icya kabiri muri urwo rutare rwikoze haba harimo imyanya ishobora kuba nk’ubuvumo rimwe na rimwe."

"Icyabaye ni uko ako kantu (ibuye) kari gafashe ariya mazi katumye akora ikidendezi kagezeho karashira kuko iyo urwo rutare ruhuye n’ariya mazi ashyushye bihinduka ibintu by’ibyondo, niyo mpamvu n’aho ubu ari gutemba asa nabi cyane".

Bamwe mu batuye aha bo bavuga ko gukama kw’iki kidendezi bishobora kuba byaratewe n’umutingito uterwa no guturitsa intambi za Cimerwa bibera muri ako gace.

Abakoresha amashyuza bazongera bayabone ?

Abantu bakunze kujya kwidagadura muri aya mazi ashyushye, abandi bakavuga ko abavura za rubagimpande.

Bwana Ngaruye avuga ko iki kidendezi iyo cyuzuraga cyamenaga amazi yacyo ahantu hatatu.

Ati "Cyasohokeraga hariya abantu bamwe bajya gusengera bita mu butayu, n’aho bita mu Gakono hamwe no muri kariyeri ya Cimerwa, ariko ubu ayo mazi yose aranyura aha hari kariyeri ya Cimerwa."

Bwana Ngaruye avuga ko bagiriye inama abakuriye akarere ka Rusizi ko, kuko isoko y’amashyuza igihari batunganya hariya hantu, bakavanamo isayo ihari.

Ati "Bacukura bakagera ku rutare rukomeye kuko ntabwo ruri kure, bagakora ikidendezi kigezweho, kuko nta n’icyumweru cyashiraga hatabaye impanuka kubera abogagamo bagahera mu isayo".

Ifoto y’iki kidendezi cy’amashyuza mbere

Aho aya mazi ubu ari gusohokera asa nabi kubera isayo

Isoko ivubura amazi y’Amashyuza iri aha hahoze ikidendezi amazi yayo ubu aramanukira muri uyu mwobo

Ahinguka muri kariye ya Cimerwa aho aza asa nabi kubera isayo

Ubu aratemba ajya mu mugezi wa Rubyiro anyuze muri kariyeri ya Cimerwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo