Viktor Bout: Umucuruzi w’Urupfu ni Muntu Ki ?

Victor Bout, umwe mu bacuruzi bamamaye b’imbunda ku isi, yarekuwe ngo areke kuba mu nsi y’uburinzi bwa Amerika mu rwego rwo guhererekanya imfungwa na rurangiranwa mu mukino wa basketball w’Umunyamerikakazi Brittney Griner.

Griner yari mu gihome uhereye muri Gashyantare nyuma y’aho abayobozi b’ikibuga cy’indege b’i Moscow bafatiye amavuta y’urumogi mu mutwaro we ubwo yasubiraga muri Amerika nyuma yo gukinira mu Burusiya.

Impuha zari zakwiye mu bitangazamakuru byo muri Amerika mu mezi runaka ko abofisiye bakuru bo mu nzego za leta bashakaga ko kurekurwa kwa Griner kwabaho akaguranwa n’uburenganzira bwo kwishyira ukizana k’uwo mucuruzi w’intwaro.
Ubutwari bw’uwo mwofisiye wa kera wo mu gisirikare cyo mu kirere cy’Abasoviyeti ni ikimenyabenshi cyane kuko ari bwo bwabaye intandaro ya filime ya Hollywood, bakamuhamo izina ry’urwenya riteye ubwoba.

Brittney Griner yarekuwe aguranwa na Victor Bout

Ariko se ni nde uyu muntu uzwi nk’Umucuruzi wa Nyamunsi ?

Bout yagaruwe avanwa muri Thailand yerekezwa muri Amerika mu mwaka wa 2010, nyuma y’igikorwa gikomeye cya gisirikare cy’Ishami Rishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge rya Amerika (DEA) mu myaka ibiri ishize.

Abavoka bava muri DEA biyise abaguzi baturutse ku Basirikare b’Impinduramatwara ba Colombia, bazwi nka Farc- Agatsiko- kacitsemo ibice- ryashyizwe na USA ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Bout yavugaga ko we yaru umucuruzi ukora ubushabitsi bwemewe mpuzamahanga, ashinjwa amakosa yo kugerageza guha intagondwa zo muri Amerika y’Epfo- abagizweho ingaruka na icengezamatwara rya politiki rya Amerika.

Gusa ntabwo itsinda ry’abacamanza mu rukiko i New York ryemeye ibyo yavugaga.
Yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 muri gereza mu kwezi kwa Mata 2012 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gutegura umugambi wo kwica Abanyamerika n’abofisiye b’Amerika, gukwirakwiza ibisasu bihanura indege no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba.

Mu rubanza rwe rwamaze imyaka itatu, byavuzwe ko izo ntwaro zakabaye zarifashishijwe mu kwica abapilote ba Amerika bakorana akazi n’abofisiye ba Colombia. Abacamanza bavuze ko yasubije ngo: “Dufite umwanzi umwe.”

Bout- ufite ubwenegihugu bw’Uburusiya yavukiye muri Tajikistan yategekwaga n’Abasoviyeti- yatangiriye akazi ke ko gutwara indege mu ntango z’imyaka ya 1990, nyuma y’aho icyari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti gihangukiye.

Bout yasubijwe muri Amerika avanywe muri Thailand nyuma y’aho binaniraniye ko yarekurwa nubwo abadipolomate b’Abarusiya nta ko batari bagize.

Antonovs na Olyushins zikomeye zacuruzanywaga n’abakozi babo, kandi zari nziza nk’izifashishwa mu gutwara bicuruzwa ku bibuga by’indege byo mu gihe cy’intambara ku isi yose.

Bout- wari amaze imyaka 45 avutse ubwo yakatirwaga- avugwaho ko yatangiye gukwirakwiza intwaro biciye mu murongo w’ibigo by’ubucuruzi byo hejuru mu bice byaragwagamo intambara ku mugabane wa Afurika.

Umuryango w’Abibumbye wamuvuze nk’umufatanyabikorwa wa Perezida wa kera wa Liberia Charles Taylor- waje guhamwa n’ibyaha mu mwaka wa 2012 ku birego byo gutera inkunga ibyaha by’intambara y’isubiranamo ry’abenegihugu muri Sierra Leone.

“[Bout ni] umucuruzi, ugurisha ndetse n’usakaza intwaro n’amabuye y’agaciro wahaye ikiganza cye ubutegetsi bwa Perezida wa kera wa Taylor mu guteza akaduruvayo muri Sierra Leone no kubona diyama mu buryo butemewe n’amategeko,” ni ko inyandiko z’Umuryango w’Abibumbye zisobanura.

Ibitangazamakuru byo mu Burasirazuba bwo Hagati byavuze ko yatorotse al-Qaeda na Taliban.

Ikindi avugwaho guha intwaro impande zose ebyiri mu ntambara ya rubanda muri Angola no gukwirakwiza intwaro mu ndwanyi z’inyeshyamba ndetse na Let abo muri Repubulika ya Santarafurika na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, muri Sudan na Libya.

Aganira na Channel 4 News yo mu Bwongereza mu mwaka wa 2009, yahakanye akomeje cyane kuba yaba yaragerageje gufatanya na al-Qaeda ndetse na Taliban.

Gusa yiyemereye ko yagemuye intwaro muri Afghanistan hagati mu myaka ya za 1990, avuga ko zakoreshejwe n’abakomando barwanaga bahanganye na Taliban.
Na none kandi, yemeye ko yafashije leta y’Ubufaransa kujyana ibicuruzwa kugeza n’ino aha mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutwara abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Icyakora inzego z’ubutabera zatangiye kumukurikirana mu myaka ya za 2000. Aha yavuye mu rugo rwe rwo mu Bubiligi mu mwaka wa 2002 igihe ubutegetsi bw’aho bwasohoraga impapuro zo kumuta muri yombi.

Bitekerezwa ko Bout yakoze ingendo mu bihugu bitandukanye ku mazina atandukanye, aciye mu bihugu nk’Ubwami bw’Abarabu na Afurika y’Epfo mbere na none yo kongera kugaragara mu Burusiya mu mwaka wa 2003.

Muri uwo mwaka, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Peter Hain yamuhaye akazina k’akabiniriro ka Merchant of Death [Umudandaza w’Urupfu].
Nyuma yo gusoma raporo yo mu 2003 imuvugaho, Bwana Hain yaravuze ati: “Bout ni we mucuruzi ukomeye w’urupfu akaba n’umuyoboro ukomeye w’indege n’inzira zo gusakaza intwaro…kuva mu Burayi bw’i Burasirazuba, cyane cyane muri Bulgaria, Moldova na Ukraine kugeza muri Liberia na Angola.

Victor Bout

Ubutegetsi bw’Uburusiya bwashakaga ko bwana Bout yasubizwa mu gihugu cye kuva yakatirwa mu mwaka wa 2011.

Amerika yakoze uko ishoboye ngo ite muri yombi Bout mu myaka ya za 2000, ifatira umutungo we mu mwaka wa 2006, gusa nta tegeko cyangwa inzira inyuze mu butabera uyu Bout yashoboraga gufungurirwa ibirego ngo aburanishirizwe muri USA.

Abanyamerika babonye ibyo bidakunze, aba-ajenti kabuhariwe ba Amerika basabye igihe cyabo kugeza mu mwaka wa 2008 ubwo biyoberanyaga biyita intagondwa za Farc za Colombia maze bakamenya neza imyirondoro n’ibiranga Bout baciye ku bo bakoranaga kera.

Igihe gito nyuma y’aho abofisiye b’ibanga baganira ku buryo Bout azageza intwaro kuri Farc, ubutegetsio bwa Thailand bwamutaye muri yombi hanyuma rero ibirego n’imanza ziratangira ngo azashyikirizwe Amerika.

Bout yavugaga ko urubanza rwe muri Amerika rufite imvano y’impamvu za politik; umugore we yumvikanye avuga ko umubano we w’umwihariko na Colombia wari “inyigisho za tango.”

Ubutegetsi bw’Uburusiya ntibwahwemye kumuba hafi cyangwa ngo bumutererane mu bihe byose yabaga ari mu nzira z’ubutabera n’ubucamanza, kuko nk’ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yarahiye ko azarwana kugeza aho Bout azagarurirwa mu Burusiya ndetse yananditse ko umwanzuro w’urukiko rwo muri Thailand “utari uw’ukuri kandi ushingiye kuri politiki.”

Filime ya Lord of War, yashyiraga umucyo ku buzima bw’uwo mucuruzi w’intwaro, ifite umukinnyi w’imena birangira acitse ubutabera ku musozo wayo.

Gusa uwo musozo si ko wagenze kuri Bout, we wagumye muri gereza muri Amerika kuva yakatirwa mu mwaka wa 2012.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo