Umugabo yaguye igihumure akora imibonano mpuzabitsina arapfa

Igipolisi muri Kenya cyatangiye iperereza ku rupfu rw’amayobera aho umugabo washizemo umwuka ubwo yari mu gikorwa cyo guhuza ibitsina n’umugore bakundanaga.

Robert Maina Wanjiru w’imyaka 35 wari umukozi mu Bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH) yaguye igihumure ahita anapfa ako kanya ubwo yari mu gikorwa cyo guhuza ibitsina na Joyce Wairimu Wangare bakundanaga. Byabaye iki gikorwa kirimbanyije.

Abapolisi basuye ahabereye iri sanganya maze abo mu ishami rifata ibimenyetso ahabereye ibyaha bakora ako kazi.

Nkuko raporo ya polisi Citizen Digital dukesha iyi nkuru yabonye ibyerekana, hari ubwoko bw’imiti n’ibinini bitandukanye byabonywe mu nzu ya nyakwigendera.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buruhukiro bw’Umujyi mu gihe bitegerejwe ko ukorerwaho ibizamini bifasha gutahura icyo uwapfuye yazize mu gihe iperereza rikomeje.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo