Ukraine: Urugamba rwo kurwanira umuhanda w’ingenzi mu gihe imirwano yageze ku mujyi wa Severodonetsk

Umutegetsi wo mu burasirazuba bwa Ukraine yahakanye amakuru yuko umuhanda ukomeye uhuza uturere tugenzurwa na Ukraine two mu burasirazuba wafunzwe n’abasirikare b’Uburusiya ukaba udashobora kunyurwamo mu kwerekeza mu bindi bice by’igihugu.

Serhiy Haidai, umukuru w’ubutegetsi bwa gisirikare mu karere ka Luhansk, yagize ati: "Luhansk ntabwo yasigaye ukwa yonyine".

Imirwano ikaze yageze mu nkengero z’umujyi munini wa Severodonetsk, w’ingenzi mu ho Uburusiya bushaka gufata.

Mu gihe abasirikare b’Uburusiya bafata umuhanda werekeza i Bakhmut, umujyi wa Severodonetsk washobora kugotwa.

Haidai yavuze ko nubwo umuhanda werekeza mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Severodonetsk warashweho, imfashanyo igenewe imbabare ikirimo gushobora kuhanyura.

Uwo mutegetsi yabwiye BBC ko ibintu byari bibi kurushaho mu mujyi wa Severodonetsk ubwawo, wari uri kuraswaho mu gihe cy’amasaha 24 ku munsi.

Yavuze kandi ko abasirikare b’Uburusiya bari bari hafi cyane kuburyo bashoboraga gukoresha ibisasu bya ’mortiers’, imbunda za rutura hamwe n’ibisasu by’indege z’intambara. Ku rubuga rwa Telegram, yavuze ko abantu batandatu bishwe n’ibisasu by’Uburusiya ku wa kabiri.

Mu gihe Uburusiya bwafata umujyi uturanye na wo wa Lysychansk, byaba bivuze ko akarere ka Luhansk kose kaba kagiye mu maboko yabwo.

Umutegetsi w’akarere ka Luhansk yashinje abasirikare b’Uburusiya kurasa ibisasu ku bikorwa-remezo bya gisivile, mu gihe abaturage b’abasivile 15,000 bakiri mu mujyi wa Severodonetsk, ahanini bari mu bwihisho.

Haidai yagize ati: "Ntibashobora gufata umujyi rero bafashe icyemezo cyo kugerageza kuwusenya, no gutuma abasirikare bacu bava mu mujyi".

Dallas Anthony Casey, umuganga wa gisirikare w’Umunyamerika w’umukorerabushake, wafashije mu guhungisha abasivile abakura i Severodonetsk, yavuze ko ibisasu bikomeje kugwa mu duce turimo abasivile.

Yabwiye BBC ati: "Mu minsi ibiri ishize umwe mu bakobwa b’abakorerabushake yakubiswe n’igisasu ubwo yavaga mu rugo rumwe ajya mu rundi. Yatakaje igice cyo hasi cy’ukuguru kwe anatakaza amaraso menshi mbere yuko dushobora kumugeraho.

"Twagombye gukora CPR [uburyo bwa kiganga bwo kunganira umutima], ariko nta cyo twashoboye kuramira".

Nyuma y’amezi atatu ashize Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine, intego z’intambara yabwo ubu zirimo kwibanda ku gufata uturere two mu burasirazuba bwa Ukraine ahiganje inganda (amahinguriro mu Kirundi) mu karere ka Donbas.

Uburusiya bwatakaje byinshi ku rugamba. Kandi ku nshuro ya mbere kuva iyi ntambara yatangira, televiziyo y’Uburusiya yerekanye Perezida Vladimir Putin yasuye abakomerekeye ku rugamba barwariye mu bitaro byo mu murwa mukuru Moscow.

Muri iyo videwo ngufi yo mu kiganiro giteganyijwe kunyura kuri televiziyo mu mpera y’iki cyumweru, Putin yumvikana abwira umugabo ati: "Papa wawe azaterwa ishema na we".

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibintu bikomeye cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu, mu gihe abategetsi bo mu Burusiya basobanuye ko biteguye intambara izamara igihe kirekire.

Umujyanama w’akanama k’umutekano k’Uburusiya Nikolai Patrushev yavuze ko Uburusiya nta gihe ntarengwa burimo gukoreraho. Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya Sergei Shoigu yemeye ko umuvuduko w’igitero urimo kugabanuka.

Perezida Zelensky yasabye ibihugu by’i Burayi kugaragaza ubumwe kubera ubushotoranyi bw’Uburusiya.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yasabye uburengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) "kwica ibicuruzwa Uburusiya bwohereza mu mahanga", bukabikora buhagarika ubucuruzi bwose bw’Uburusiya.

Hamwe no kumisha ibisasu ku mijyi yo mu burasirazuba bwa Ukraine, Uburusiya bwagabye igitero cya mbere kinini cya misile bukoze kugeza ubu muri Ukraine, bwakoze ku wa gatatu mu gitondo butera umujyi wa Zaporizhzhia wo mu majyepfo.

Muri uwo mujyi bwishe umuntu umwe bunangiza ingo zirenga 60 hamwe n’iduka.

Mu kiboneka ko Uburusiya bufite gahunda y’igihe kirekire yo gukomereza mu majyepfo, no mu burasirazuba bwa Ukraine, Perezida Putin yasinye itegeko-teka ryorohereza kubona za pasiporo z’Uburusiya ku baturage bo mu duce two mu majyepfo twigaruriwe n’Uburusiya.

Nubwo akarere ka Kherson kari mu maboko y’Uburusiya, ibice bimwe gusa by’akarere bituranye ka Zaporizhzhia ni byo biri mu maboko y’Uburusiya.

Vladimir Rogov, umutegetsi washyizweho n’Uburusiya wo mu gice bwigaruriye cyo mu karere ka Zaporizhzhia, ku wa gatatu yatangaje ko aka karere kose gakwiye kuba igice cy’Uburusiya mu buryo bwuzuye, aho kuba ikivugwa ko ari repubulika ya rubanda.

Uduce twigaruriwe n’Uburusiya bwo mu turere twa Donetsk na Luhansk, twahindutse za repubulika zihagarariye Uburusiya nyuma yuko dufashwe mu mwaka wa 2014, ndetse Uburusiya bumaze gutanga pasiporo 800,000 muri utwo duce.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo