Ukraine: Uko wamenya ibitari byo bivugwa kuri iyo ntambara

Ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine byateje inkubiri y’impuha n’inkuru z’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga. Umunyamakuru wa BBC w’inzobere mu gukurikirana inkuru zishobora kuba atari ukuri akomeje kugenda yerekana zimwe muri zo ziri gukwirakwizwa. Ibi ni ibyo avuga.

Kuva iyi ntambara yatangira, nakirira ubutumwa (inbox) bwinshi bw’abantu bambwira ibya videos ziyobya ku mbuga nkoranyambaga n’izindi konti z’abantu zikwiza inkuru z’amakabya zidafite ishingiro.

Kandi ntabwo ari ku mbuga nkoranyambaga gusa - hari na propaganda za leta zikwiza amakuru atariyo ku bitangazamakuru n’ahandi.

Mu ruhererekanye rushya rwa podcast, nzagenda nerekana intambara y’amakuru iriho kuri Ukraine - kandi numve abantu basanzwe bayirimo.

Ni gute wamenya amakuru atariyo - ukanahagarika ikwirakwira ryayo?

1. Reba neza video zishaje n’iziyobya

Hari video z’ukuri zirimo amashusho ateye ubwoba zivuga ibirimo kuba muri Ukraine. Ariko hari n’izindi z’imirwano ya cyera ziri gukwirakwira cyane. Kenshi abantu bazikwirakwiza kuko zibababaje - cyangwa se banagamije kugira icyo bafasha mu gutanga amakuru. Ariko ni ukongera ikibi ku gisanzwe kiri ku bari muri icyo gihugu.

Uburyo bwiza bwo kumenya niba video runaka ari ukuri cyangwa ikinyoma ni ukwitegereza ibintu bimwe bimwe - nk’ikirere, ibyapa ku mihanda, ururimi abantu barimo kuvuga...

Amashusho y’ibitero by’Uburusiya muri Crimea n’ayo guturika guhambaye kwabaye i Beirut mu 2020 yarahererekanyijwe cyane, bavuga ko ari ayo muri iyi ntambara irimo kuba.

Ukoresheje Google Maps, ushobora kumenya niba video ari iyo koko ahantu havugwa. Ukoresheje kandi ’reverse images searches’ - iboneka ku mbuga zitandukanye - ushobora kubona niba iyo video cyangwa ifoto bitarigeze bishyirwa online mbere. Icyo kiba ari ikimenyetso simusiga ko ari ibya cyera bashaka kwita ibiriho ubu.

2. Ni bande babikwiza - kandi kuki?

Ni ingenzi cyane kugenzura abantu bakwiza ikintu mbere na mbere. Wamenya abo ari bo - baba se ari abantu bo kwizera?

Abakwiza video ziyobya hari ubwo baba basha ’likes’ na ’shares’. Iki ni igihe kigoye - kandi ibivugwa ku biri kuba muri Ukraine birarebwa cyane.

Abandi batangaza ibitari byo bagamije ko ingingo runaka yemerwa nk’ukuri - gushyigikira umugambi wa politiki, guteza kwibaza n’urujijo.

Zimwe muri konti zitangaza video n’amakuru ayobya usanga zidafite abazikurikirana cyangwa ari bacye cyane, izindi ugasnaga zaravutse mu gihe ibi bitero byatangiraga cyangwa nyuma gato.

Izindi konti zatangazaga inkuru z’ibinyoma kuri Covid-19 ubu ziraboneka mu gukwiza amakuru adafite ishingiro kuri iyi ntambara.

3. Itonde mbere yo gukora ’share’

Byinshi mu biri ku mbuga nkoranyambaga kuri iyi ntambara biteye ubwoba. Bituma umuntu ashaka kugira icyo akora - ibyo bituma hari benshi bahita bakora ’share’ batabanje kureba ukuri kwabyo.

Gutanga amakuru atariyo birakomeza kuko biba byabanje gukina ku ntekerezo zacu no ku ruhande turiho mu makimbirane runaka.

Ntabwo buri gihe ziba ari inkuru mbi - rimwe na rimwe inkuru z’ibinyoma zitanga icyizere zirakwirakwira. Nubwo zishobora kuzamura ’morale’ ariko zituma bigorana kumenya mu by’ukuri ibirimo kuba.

Intambara y’amakuru irenze imbuga nkoranyambaga gusa. Ni intambara irimo kurwanwa na leta za Ukraine n’Uburusiya, byombi bikwiza propaganda zabyo.

Icy’ingenzi ni ukwibaza ngo ’iki kivugwa si ikinyoma?’ mbere yo kugira icyo ugikoraho.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo