Ukraine: Abategetsi bo muri US bavuga ko Russia yiteguye ku kigero cya 70% gutera Ukraine

Abategetsi bo muri Amerika bavuga ko Uburusiya bwakusanyije hafi 70% by’ubushobozi bwo mu rwego rwa gisirikare bucyenewe ngo bugabe igitero cyeruye kuri Ukraine mu byumweru biri imbere.

Byitezwe ko ubutaka bukonja bugakomera guhera hagati muri uku kwezi kwa kabiri, bigatuma Uburusiya buzana ibindi bikoresho biremereye, nkuko abo bategetsi batatangajwe amazina babivuze.

Bivugwa ko Uburusiya bwashyize abasirikare barenga 100,000 hafi y’imipaka ya Ukraine, ariko buhakana buvuga ko budateganya kugaba igitero.

Abo bategetsi bo muri Amerika ntibatanze gihamya yo kwemeza isesengura ryabo.

Bavuze ko ibyo bavuga bishingiye ku makuru y’ubutasi, ariko ko badashobora gutanga amakuru arambuye kuko aya ari amakuru yo kwitondera, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika.

Abo bategetsi bo muri Amerika banavuze ko batazi niba Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yaramaze gufata icyemezo cyo gutera iyo ntambwe yo kugaba igitero, bongeraho ko umuti unyuze mu nzira ya diplomasi (umubano n’amahanga) ugishobora kugerwaho.

Bavuga babanje gusaba kudatangazwa amazina, aba bategetsi babiri bo muri Amerika babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko uko ikirere kimeze byaba byiza cyane ku Burusiya kugira ngo bwigize imbere ibikoresho hagati y’ahagana ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa kabiri n’impera y’ukwezi kwa gatatu.

Nkuko amakuru abivuga, aba bategetsi baburiye ko igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine gishobora kwicirwamo abaturage b’abasivile bagera ku 50,000. Banagereranyije ko igitero gishobora gutuma umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine ufatwa mu gihe cy’iminsi, bigateza ubwinshi bw’impunzi i Burayi, mu gihe abantu babarirwa muri za miliyoni baba barimo guhunga.

Hashize igihe abandi basirikare b’Amerika bagera muri Pologne (Poland), muri gahunda y’ingabo nshya zo kongerera imbaraga abasirikare bo mu muryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) muri ako karere.

Itsinda ryabo rya mbere ku wa gatandatu ryageze n’indege mu mujyi wa Rzeszow mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Pologne. Mu minsi ishize, ubutegetsi bwa Perezida w’Amerika Joe Biden bwatangaje ko buzohereza abasirikare hafi 3,000 b’inyongera mu Burayi bw’uburasirazuba.

Uburusiya buvuga ko ingabo zabwo ziri muri ako karere mu rwego rwo gukora imyitozo ya gisirikare, ariko Ukraine n’ibihugu by’inshuti zayo by’i Burayi n’Amerika baracyahangayitse ko Uburusiya buteganya kugaba igitero.

Ubu bushyamirane bubaye hashize hafi imyaka umunani Uburusiya bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea wo mu majyepfo ya Ukraine, ndetse bugashyigikira inyeshyamba mu karere k’uburasirazuba bwayo ka Donbas.

Uburusiya bushinja leta ya Ukraine kunanirwa gushyira mu bikorwa amasezerano ya Minsk (umurwa mukuru wa Belarus) - amasezerano mpuzamahanga yo kugarura amahoro mu burasirazuba, aho inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya zigenzura igice kinini cy’ako karere, ndetse hamaze kwicirwa abantu batari munsi ya 14,000 kuva mu mwaka wa 2014.

Uburusiya bushimangira ko Ukraine idakwiye kwemererwa kuba umunyamuryango wa OTAN - ubusabe Amerika yanze.

Ubushyamirane hagati y’Uburusiya n’Amerika - igifite intwaro kirimbuzi za nikleyeri za mbere nyinshi ku isi - buhera mu gihe cy’intambara y’ubutita (1947-1989). Icyo gihe, Ukraine yari igice cy’ingenzi cy’Ubumwe bw’Abasoviyeti bugendera ku matwara ya gikomunisiti, ibanjirijwe gusa n’Uburusiya bwari igice cya mbere cy’ingenzi cy’ubwo bumwe.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo