Uko umugabo yacuze umugambi wo kwicisha umugore we inzoka y’ubumara bwinshi

Mu cyumweru gishize, umugabo wo mu Buhinde yakatiwe igihano cy’imbonekarimwe cyo gufungwa burundu kabiri kubera kwica umugore we amurumishije inzoka y’inshira (cobra). Abanyamakuru Soutik Biswas na Ashraf Padanna barakubwira inkuru y’uko byagenze kugeza habayeho ubwo bwicanyi buteye ubwoba.

Mu kwezi kwa kane mu mwaka ushize, Suraj Kumar w’imyaka 28 yarishye ama-rupee 7,000 (agera ku 95,000 mu mafaranga y’u Rwanda) ku nzoka y’inshira ifite ibintu mu maso bimeze nk’indorerwamo (amadarubindi), iyi ni imwe mu nzoka z’ubumara bukaze cyane ku isi.

Mu Buhinde, gucuruza inzoka ntibyemewe n’amategeko, rero Suraj yaguze iyo nzoka mu buryo bwa rwihishwa ayiguze n’uzifata, witwa Suresh Kumar, muri leta ya Kerala yo mu majyepfo y’igihugu.

Suraj yaciye umwobo mu cyo kuyitwaramo cya plastike kugira ngo akayaga kayigereho, afata iyo nshira ayishyiramo, nuko yerekeza imuhira.

Iminsi 13 nyuma yaho, icyo yayishyizemo yagishyize mu gikapu, nuko ashyira nzira agenda n’amaguru buhoro buhoro yerekeza kwa sebukwe, batuye mu ntera ya kilometero hafi 44 uvuye iwe, aho umugore we Uthra yari arimo koroherwa nyuma yuko inzoka imurumye mu buryo bw’amayobera.

Suraj na Uthra bari bamaze imyaka ibiri bamenyanye, bahujwe n’umuranga. Se wa Suraj yatwaraga ikinyabiziga cy’imitende itatu kimeze nka moto gitwara imizigo, naho nyina yari umugore usanzwe ukora imirimo yo mu rugo.

Uthra, wari muto kuri Suraj ho imyaka itatu akaba yari anafite ibibazo by’ubumuga butuma agorwa no kwiga, yari uwo mu muryango wifashije kurushaho - se yacuruzaga ibintu by’amapine naho nyina we yari yarahoze ari umuyobozi w’ishuri usigaye ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ubwo bombi bashakanaga, Suraj yemeye inkwano itanzwe n’ababyeyi ba Uthra y’amagarama (g) 768 ya zahabu (ugendeye ku giciro cy’ubu, ifite agaciro k’amadolari y’Amerika 32,000, cyangwa miliyoni 32 mu mafaranga y’u Rwanda), hamwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki sedan ndetse n’ama-rupee 400,000 (angana na miliyoni 5 mu mafaranga y’u Rwanda) bamuhereje mu ntoki (cash).

Buri kwezi, yanahabwaga n’ababyeyi b’umukobwa (kwa sebukwe) ama-rupee 8,000 (angana n’amafaranga 108,000 y’u Rwanda) yo "kwita ku mukobwa wabo", nkuko byavuzwe n’abakora iperereza.

Inzu y’ababyeyi be ni yo Uthra yasubiye kubamo nyuma yuko asezerewe mu bitaro, aho yari yavuwe kurumwa n’inzoka. Kurumwa na yo byari byatumye amara mu bitaro iminsi 52 binasaba ko abagwa gatatu mu buryo bubabaje kugira ngo akire ukuguru yari yamurumyeho.

Yari yarumwe n’impiri (yo mu bwoko bwa Russell’s viper) - inzoka y’ubumara bwinshi cyane ifite ibara risa n’igitaka, iyi nzoka y’ubu bwoko ikaba buri mwaka yica abantu babarirwa mu bihumbi mu Buhinde.

Nuko mu ijoro ryo ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa gatanu, nkuko abakora iperereza babivuga, ubwo Uthra yari aryamye arimo kondoka (gutora agatege), yemera ikirahure cy’umutobe w’imbuto yari aherejwe na Suraj, uwo mutobe wari urimo n’ibisinziriza.

Ubwo urwo ruvange rwari rumaze gutuma ata ubwenge, Suraj yasohoye icyo yari atwayemo ya nzoka y’inshira, aragicurika, arekurira iyo nzoka ireshya na metero 1,5 ku mugore we wari usinziriye.

Ariko aho kugira ngo imurume, iyo nzoka iranyonyomba irigendera. Suraj arayiterura ayijugunya n’ingufu nyinshi kuri Uthra, ariko nanone yongera kwinyonyombera.

Suraj agerageza bwa gatatu - afata iyo nzoka kuri icyo kirango cyayo cyo mu mutwe no mu maso akandira umutwe wayo iruhande rw’ukuboko kw’ibumoso kwa Uthra.

Iyo nshira yumvaga isagariwe, ikoresheje amenyo atyaye y’imbere mu kanwa kayo, imuruma kabiri. Nuko iromboka ijya ku gatara (ameza mato yo gushyiraho ibikoresho bitandukanye byo mu nzu) irahaguma ijoro ryose.

Mavish Kumar, umuhanga mu bumenyi bw’inzoka n’ibikururanda, agira ati: "Inshira ntiziryana keretse uzishotoye, Suraj byasabye ko ayifata mu mutwe akayihatira kuruma umugore we".

Suraj yogeje cya kirahure cy’umutobe, avunagura inkoni yari yakoresheje ngo abone uko akoresha iyo nzoka ndetse anasiba amakuru yo guhamagara kuri telefone ngendanwa yari kumuhamya icyaha, nkuko abakora iperereza babivuga.

Ubwo nyina wa Uthra yinjiraga mu cyumba mu gitondo cyo ku munsi wakurikiyeho, yabwiye polisi ko yabonye umukobwa we aryamye ku gitanda "umunwa we wasamye, n’akaboko k’ibumoso ke karegera [gatendera] ku ruhande rumwe".

Yavuze ko Suraj na we yari ari muri icyo cyumba.

Manimekhala Vijayan yabajije umukwe we ati: "Kuki utigeze ureba niba yakangutse?"

Suraj abwira nyirabukwe ati: "Sinashakaga kubangamira ibitotsi bye".

Umuryango we wihutiye kujyana Uthra ku bitaro, aho abaganga batangaje ko yapfuye arozwe bahamagaza polisi.

Raporo y’icyateye urupfu rwe yasanze ahantu habiri hari ibikomere bito (bitinjira imbere cyane mu mubiri), bitandukanyijwe n’intera itageze kuri santimetero (cm) 2,5, ku gice cy’akaboko ke k’ibumoso cyo kuva mu nkokora ugana ku kiganza.

Ibizamini by’amaraso n’inyama zo mu nda byahishuye ko harimo ubumara bw’inshira ndetse n’ibiyobyabwenge bisinziriza. Ubumara bw’inshira bushobora kwica mu gihe cy’amasaha bugagaje imitsi yo mu rwungano rw’ubuhumekero.

Ishingiye ku kirego cyatanzwe n’ababyeyi ba Uthra, polisi yataye muri yombi Suraj ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa gatanu, bijyanye n’urupfu rudasanzwe rw’umugore we. Nyuma y’iperereza ryamaze iminsi 78 n’ibirego biri ku mapaji (impapuro) arenga 1,000, urubanza ruratangira.

Abantu barenga 90, barimo n’abahanga mu bumenyi bw’inzoka hamwe n’abaganga, batanze ubuhamya. Ubushinjacyaha bwashingiye ku makuru ya Suraj yo guhamagara kuri telefone, ibijyanye n’uko yakoresheje internet, ndetse n’inshira yapfuye yataburuwe mu busitani bw’inyuma y’urugo, igipfunyika cy’ibiyobyabwenge bisinziriza cyari mu modoka y’umuryango ndetse na gihamya yuko atazanye inzoka imwe ahubwo inzoka ebyiri.

Abakora iperereza bavuze ko Suraj yari yanaguze inzoka y’impiri yari imaze amezi irumye Uthra, mbere yuko apfa.

Suresh, wafashe iyo nzoka, yigaramye (yahindutse/yavuyemo) Suraj yemera ko ari we wamugurishije izo nzoka zombi. Umuhanga mu bumenyi bw’inzoka yabwiye urukiko ko bidashoboka cyane ko iyo nshira yari kuba yinjiye mu cyumba bari baryamyemo inyuze mu idirishya rizamuye.

Aho icyaha cyabereye harongeye haranakorwa mu buryo bwo kuhigana ngo bahasuzume, bakoresha inshira nzima, umuntu wita ku nzoka, ndetse n’igikorano cyo kwigana umurambo w’uwo mugore gishyirwa ku gitanda.

Mavish Kumar yagize ati: "Inshira ntizikora cyane nijoro. Buri gihe ubwo twayigushaga ku murambo w’umuhimbano uryamye ugaramye, yaranyonyombaga hasi ikajya ahantu hijimye ho mu cyumba".

"Ndetse nubwo twari dushotoye iyo nshira, ntiyagerageje kuruma".

Nuko afata mu ijosi ry’inshira "ayihatira" kuruma ku gice cy’inkoko gishumitse ku kuboko ko muri plastike ko kuri wa murambo muhimbano. Intera iri hagati y’aho yarumye yanganaga n’iyari ku kuboko kwa Uthra.

Umucamanza M Manoj, avuga ku iyicwa ry’uwo mugore, yagize ati: "Uku ni ukwica umugore kwa shitani [shetani] kandi guteye ubwoba bwinshi cyane". Umucamanza Manoj yakatiye Suraj gufungwa burundu, avuga ko yari yaracuze umugambi wo kwica Uthra no "kubihisha nk’urupfu rw’impanuka rutewe no kurumwa n’inshira".

Nkuko abakora iperereza babivuga, uko kurumwa n’inshira kwaviriyemo uwo mugore urupfu kwari ukwa gatatu - si ukwa kabiri - Suraj yari agerageje kwicamo umugore we mu mezi ane yari ashize.

Suraj, wakoraga muri banki yo muri ako gace akazi ko kwibutsa abarengeje igihe cyo kwishyura imyenda (amadeni), yahuye na Suresh ufata inzoka mu kwezi kwa kabiri mu mwaka ushize, amuzanira inzoka y’impiri ku ma-rupee 10,000 (angana n’amafaranga y’u Rwanda 136,000).

Ajyana iyo nzoka mu rugo ayitwaye mu cyo kuyitwaramo cyo muri plastike, ayihisha mu kirundo cy’inkwi cyo mu nzu ntoya yo mu rugo.

Nuko ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa kabiri, Suraj arekurira iyo nzoka ku ibaraza ryo ku gice cya mbere uvuye hasi cy’inzu ye, nkuko abakora iperereza babivuze, asaba umugore we kuzamuka hejuru akajya kumushakira telefone ye igendanwa.

Uthra abona iyo mpiri yizingazingiye hasi ku makaro ahita avuza inzogera itabaza, nkuko nyina yabibwiye polisi. Suraj arazamuka, aterura ya nzoka akoresheje inkoni, ava mu nzu. Ayisubiza muri cya kintu cyo kuyishyiramo.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 2 y’ukwezi kwa gatatu, Suraj arongera aragerageza. Afata ifunguro ryo kwikuza (dessert) ry’umugore we arisiga ibiyobyabwenge bisinziriza, arekurira ya mpiri mu cyumba bararamo igihe umugore we yari asinziriye.

Kuri iyi nshuro, ni ko abakora iperereza bavuze, iyo nzoka yaramurumye. Uthra yakangutse aboroga kubera ububabare, kurumwa ku kuguru kwe, nuko Suraj ajugunya iyo nzoka ayinyujije mu idirishya.

Vijayasenan Vidhyadharan, se wa Uthra, yagize ati: "Kurumwa n’inzoka bibaho cyane muri [leta ya] Kerala, rero hano ntitwigeze ducyeka ikindi kintu". (Buri mwaka mu Buhinde, abantu bagera hafi ku 60,000 bapfa bazize kurumwa n’inzoka).

Iryo joro byasabye amasaha arenga abiri kugira ngo agezwe ku bitaro byagombaga kumuha ubuvuzi yari acyeneye cyane. Uthra yari arimo aboroga kubera kubyimba no kuva amaraso.

Nyuma yuko abazwe gatatu agashyirwaho undi mubiri, yasubiye mu rugo rw’ababyeyi be mu nzu y’amagorofa abiri iri mu cyaro kirimo ibiti n’ibyatsi bitohagiye mu karere ka Kollam, kugira ngo aruhuke.

Suraj yagumanye n’umwana we w’umuhungu ndetse n’ababyeyi be mu rugo ruri mu karere ka Pathanamthitta. Ariko yari yamaze gutangira gucura undi mugambi.

Anoop Krishna, umwe mu bakora iperereza, yagize ati: "Mu gihe umugore we yari ari mu bitaro, Suraj yari arimo ajagajaga kuri internet ashakisha ibijyanye no kwita ku nzoka aniga ibijyanye n’ubumara bw’inzoka".

Abakora iperereza bavuga ko Suraj yatangiye gucura umugambi wo kwica umugore we kuva umwana we w’umuhungu witwa Dhruv yavuka mu mwaka wa 2019.

Amakuru y’uko yakoreshaga internet yahishuye ko yashakishije ubumara bw’inzoka ndetse akareba za videwo z’inzoka kuri YouTube, harimo na shene y’umuntu uzwi cyane muri ako gace wita ku nzoka. Imwe muri za videwo zarebwe cyane z’uwo muntu wita ku nzoka, ijyanye n’"impiri mbi cyane kandi y’amahane menshi".

Amakuru avuga ko Suraj yabwiye inshuti ze ko umugore we "akurikiranwa n’umuvumo w’inzoka" mu nzozi ze, muri zo bikaba "biteganyijwe ko azapfa azize kurumwa n’inzoka".

Mu by’ukuri, Suraj yari yariyemeje kwica umugore we, akiba amafaranga ye, ubundi agashaka undi mugore, nkuko abakora iperereza babivuze.

Apukuttan Ashok, umupolisi uyoboye abakoze iperereza kuri iyo dosiye, yagize ati: "Yabiteguye kugeza no ku kantu gato anabigeraho mu kugerageza kwa gatatu".

Mohanraj Gopalakrishnan, umushinjacyaha uhagarariye rubanda, yavuze ko iyi dosiye ari "intambwe ikomeye itewe mu maperereza ya polisi mu Buhinde, aho abashinjacyaha bashoboye kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko inyamaswa yifashishijwe nk’intwaro yo gukoresha ubwicanyi".

Suraj yahawe igihano cy’imbonekarimwe cyo gufungwa burundu kabiri kubera icyo cyaha. Nkuko Gopalakrishnan abivuga, ntiyagaragaje ko yicuza ibyo yakoze.

Suraj Kumar (uri hagati) urukiko rwamuhamije kwica umugore we amurumishije inzoka y’inshira

Inzoka y’inshira ifite ibintu mu maso bimeze nk’indorerwamo (amadarubindi) ni imwe mu nzoka z’ubumara bwinshi cyane ku isi

Uthra yasinziririye ku gitanda cy’ibumoso muri iki cyumba yiciwemo

Polisi yasanze icyo gutwaramo cya plastike Suraj yari yashyizemo inshira yishe umugore we

Ubwicanyi bwabereye mu gice cyo hasi cy’iyi nzu yo mu karere ka Kollam

Polisi ivuga ko Suraj (uri hagati) yari amaze umwaka urenga umwe acura umugambi wo kwica umugore we

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo