Ubutasi bwa US buvuga ko Putin arimo gutegura intambara y’igihe kirekire

Ubutasi bw’Amerika bwaburiye ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin arimo gutegura intambara y’igihe kirekire muri Ukraine, ndetse n’iyo yashobora kugera ku ntsinzi mu burasirazuba ntibyasoza intambara.

Amerika ivuze ibi mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba, aho Uburusiya burimo kugerageza kugira igice bufata.

Uburusiya bwahinduye umuvuno (ingendo) bwibanda ku gufata akarere ka Donbas ko mu burasirazuba nyuma yuko Ukraine yihagazeho igashobora kubuza amagerageza yo gufata umurwa mukuru wayo Kyiv.

Ariko nubwo bimeze gutya, ubutasi bw’Amerika bwavuze ko abasirikare b’Uburusiya nta ntambwe ikomeye bari batera.

Umukuru w’ubutasi bw’Amerika Avril Haines ku wa kabiri yabwiye akanama ko muri sena y’Amerika ko Putin agishaka "kugera ku ntego zirenze Donbas", ariko ko hari "ukudahura hagati y’intego ze n’ubushobozi bwa gisirikare busanzwe [bwo mu ntambara isanzwe] bw’Uburusiya muri iki gihe".

Yongeyeho ko Perezida w’Uburusiya "bishoboka" ko arimo yitega ko imfashanyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) n’Amerika kuri Ukraine igabanuka, mu gihe ukwiyongera kw’ibiciro ku masoko, ibiribwa bidahagije n’ibiciro by’ingufu (ibitoro) birimo kurushaho kuba bibi.

Ariko Avril yavuze ko Perezida w’Uburusiya ashobora kwiyambaza "uburyo bukaze kurushaho" mu gihe intambara ikomeje - nubwo Uburusiya bwakoresha intwaro z’ubumara za nikleyeri ari uko gusa Putin abonye hari "inkeke ku kubaho" kw’Uburusiya nk’igihugu.

Umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bw’Amerika Scott Berrier yabwiye ako kanama ko muri sena ko Abarusiya n’Abanya-Ukraine hagati yabo "hari ukuntu rwabuze gica".

Mu mirwano ya vuba aha, Ukraine ivuga ko yisubije ahantu hane mu karere ka Kharkiv ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko imijyi ya Cherkasy Tyshky, Ruski Tyshky, Rubizhne na Bayrak yose yambuwe Uburusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko uduce Ukraine irimo kwigarurira turimo gutuma buhoro buhoro abasirikare b’Uburusiya bava muri Kharkiv, imaze igihe imishwaho ibisasu kuva iyi ntambara yatangira ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri.

Ariko yavuze ko Abanya-Ukraine "badakwiye kurema umwuka wo kwiyumvamo igitutu kirenze, aho intsinzi ziba zitezwe buri cyumweru ndetse na buri munsi".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo