Uburyo bworoshye bwo kumva imyigaragambyo ikomeye iri muri Iran

Abantu bamaze hafi ukwezi bigaragambya henshi muri Iran, bamagana guhiga abantu bamwe bakicwa bikorwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Iyi myigaragambyo iraboneka nk’ikibazo gikomereye cyane cyo guhangana n’abategetsi ba Iran mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Iyo myigaragambyo ni iy’iki

Byose byatangiye kubera urupfu rwa Mahsa Amini, umugore w’imyaka 22 wafashwe na polisi y’imyifatire i Tehran tariki 13 Nzeri(9) bivugwa ko yari yarenze itegeko rikomeye ko abagore bagomba guhisha umusatsi wabo na hijab, cyangwa igitambaro cyo mu mutwe.

Hari amakuru yavuzwe ko abapolisi bamukubise ndembo mu mutwe. Polisi yo ivuga ko yishwe n’umutima bitunguranye. Mu gushimangira ibyo bavuga, abategetsi basohoye amashusho ya Amini yitura hasi muri station ya polisi, ariko iyo video – inamwerekana ari muri coma – yarakaje kurushaho rubanda rusanzwe muri Iran.

Imyigaragambyo ya mbere yatangiriye mu gushyingura Amini mu mujyi wa Saqqez mu burengerazuba, ubwo abagore bakuragamo ibitambaro bihishe imisatsi yabo mu kwifatanya nawe.

Kuva ubwo imyigaragambyo yakwiriye hose, aho abigaragambya mu byo basaba bahera ku uburenganzira kugeza ku kuvaho kwa leta.

Abagore bafite uruhe ruhare?

Amashusho yerekanye abagore barakaye bari ku karubanda batwika ibitambaro byo mu mutwe banogosha imisatsi yabo baririmba ngo “Umugore, ubuzima, ubwisanzure” na “Urupfu ku munyagitugu” – basobanura umutegetsi w’ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.

Nubwo bamwe mbere bagiye bigaragambya bamagana hijab, ibyo ntibyakomeraga kandi ababikoraga barahanwaga bikomeye. Ntabwo byagereranywa n’uko byifashe ubu.

Mu buryo butari bwitezwe bwo kwifatanya, abakobwa bakiri bato nabo bigaragambirije ku bibuga by’amashuri yabo no ku mihanda.

Abagabo n’abahungu bakiri bato nabo bitabiriye ku bwinshi ibi bashyigikira ibyo abagore basaba.

Abategetsi babikozeho iki ?

Bagaragaza ko iyo myigaragambyo idakomeye kandi bakanagerageza kuyihagarika bakoresheje imbaraga.

Ayatollah Khamenei yashinje Amerika na Israel, abanzi b’igihe kirekire ba Iran, ko aribo bateguye iyo myigaragambyo – ariko abamunenga ibi barabyamagana.

Hapfuye abantu bangahe ?

BBC n’ibindi bitangazamakuru byigenga byabujijwe gukorera muri Iran, biragoranye kugenzura ibivugwa n’itangazamakuru rya leta.

Ariko imbuga nkoranyambaga, impirimbanyi n’imiryango iharanira uburenganzira bafasha kwerekana ishusho yabyo, nubwo abategetsi bagiye baca internet na telephone.

Iran Human Rights, ishyirahamwe rikorera muri Norvege, rivuga ko abagera kuri 201, harimo abana 23, bamaze kwicwa n’inzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano zihakana kwica abigaragambya mu mahoro, ariko hari amashusho y’abazigize yafashwe barasa abigaragambya amasasu ya nyayo ku mihanda.

Igereranywa ite n’imyigaragambyo yabaye mbere?
Mu 2009, miliyoni z’abantu bigabije imihanda nyuma y’amatora ya perezida yateje impaka.

Iyo myigaragambyo ariko yabaye mu mijyi minini gusa kandi yari iyobowe n’abantu bo mu cyiciro cyo hagati cy’ubuzima.

Mu 2017 na 2019 ingorane z’imibereho n’ubukungu zateye imyigaragambyo hose muri Iran, ariko yabereye mu bice byiganjemo abakozi.

Ubu rero, ku nshuro ya mbere, imyigaragambyo irimo abantu bo mu byinshi byose n’imyaka bo muri sosiyete ya Iran, kandi yakwiriye mu mijyi irenga 10 n’imijyi mitoya.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo