Perezida Putin aritegura gukingirwa Covid-19

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin aritegura guhabwa Sputnik V, urukingo rwa Covid-19 nkuko Dmitry Peskov, Umuvugizi w’ibiro bya Perezidansi y’icyo gihugu, Kremlin yabitangarije Televiziyo ya Leta kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020.

U Burusiya bwatangije gahunda yo kwikingiza ku bushake aho abaturage bahabwa urukingo rwa Sputnik V rwakorewe mu Burusiya. Ni gahunda yatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi ihereye ku bafite amikoro make n’abafiteintege nke kurusha abandi i Moscow.

Nkuko Rossiya1 TV yabitangarije ku rubuga rwa interineti rwayo, Umuvugizi wa Kremlin yagize ati “[Perezida Putin] yavuze ko azakingirwa, yamaze gufata umwanzuro, ubu ategereje ko ibisabwa byose byuzura maze agakingirwa.”

Abarengeje imyaka 60 bashobora gutangira kwiyandikisha basaba gukingirwa uhereye kuri uyu wa mbere nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin abicishije ku rubuga rwe rwa interineti, nyuma y’umunsi umwe Minisitiri w’Ubuzima avuze ko urukingo rwamaze kwemezwa ko rwakoreshwa n’abakuze nyuma y’igeragezwa bakoreweho ku ruhande rwabo.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko Putin w’imyaka 68 yari yavuze mbere ko urukingo rw’Abarusiya rwari nta makemwa kandi nta ngaruka rwagira ku muntu akaba yarabonaga nta mpamvu yo kudakingirwa, ko yari ategereje kugeza ruzabonekera.

Kuva icyorezo cya koronavirusi cyakwaduka kikagera mu Burusiya, Perezida Putin yakunze gukorera akazi ke mu rugo, akayobora inama yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga kandi yagabanyije ingendo.

Yavuze muri Kanama uyu mwaka ko umwe mu bakobwa be ari umwe mu bageragerejweho urukingo hanyuma akumva ameze neza nyuma y’aho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo