Pasiporo zikomeye kurusha izindi ku isi za 2023

Kompanyi yo mu Bwongereza y’ibijyanye n’ubwenegihugu n’aho gutura Henley & Partners yasohoye raporo yayo ya buri gihembwe ya pasiporo zifuzwa cyane ku isi bitewe n’aho zishobora kugeza abazifite.

Hari ibihugu bitatu bya Aziya aho pasiporo zabyo ziha abazifite ubwisanzure bwo kujya henshi ku isi kurusha ibindi bihugu byose.

Henley Passport Index ikora urutonde rw’uko pasiporo z’ibihugu zikurikirana n’aho abantu bazifite bashobora kujya batabanje gusabwa visa.

Icyegeranyo cya Henley & Partners gishingira ku makuru atangwa na International Air Transport Association IATA – ikigo kinini kurusha ibindi gitanga amakuru ku ngendo ku isi.

Pasiporo zikomeye muri uyu wa 2023

  • Ubuyapani (ikugeza mu bihugu 193)
  • Singapore, Korea y’Epfo (ikugeza mu bihugu 192)
  • Ubudage, Espagne (ibihugu 190)
  • Finland, Ubutaliyani, Luxembourg (ibihugu 189)
  • Austria, Denmark, Ubuholandi, Suwede (ibihugu 188)
  • Ubufaransa, Ireland, Portugal, Ubwongereza (ibihugu 187)
  • Ububiligi, New Zealand, Norway, Ubusuwisi, USA, Czech Republic (ibihugu 186)
  • Australia, Canada, Ubugereki, Malta (ibihugu 185)
  • Hongiriya, Poland (ibihugu 184)
  • Lithuania, Slovakia (ibihugu 183)
  • Pasiporo za nyuma zo gutunga mu 2023
  • Hari ibihugu ku isi bifite pasiporo zidasaba visa cyangwa uyisabira aho ugeze ku hantu 40 cyangwa munsi, ibyo ni;

102. Korea ya ruguru (ibihugu 40)

103. Nepal, Palestine (ibihugu 38)

104. Somalia (ibihugu 35)

105. Yemen (ibihugu 34)

106. Pakistan (ibihugu 32)

107. Syria (ibihugu 30)

108. Iraq (ibihugu 29)

109. Afghanistan (ibihugu 27)

Ibihugu bya Africa bihagaze he kuri Henley Passport Index?
Ibihugu bitatu bya Africa biza imbere kuri uru rutonde ni;

Seychelles, ni iya 29 ku rutonde rw’isi rwa Henley Passport Index, abayifite ibemerera kujya mu bihugu 153 ku isi nta visa babanje gusaba.

South Africa iza ku mwanya wa kabiri n’uwa 53 ku isi. Abafite pasiporo yaho bashobora kujya mu bihugu 106 nta visa babanje gusaba.

Ku mwanya wa gatatu muri Africa hari Botswana ya 63 ku isi. Pasiporo yaho yageza uyifite mu bihugu 87 ku isi nta visa abanje gusaba.

Muri aka karere, u Rwanda ruri ku mwanya wa 83 ku isi aho pasiporo yarwo yakugeza mu bihugu 61 byiganjemo ibya Africa, n’ibindi nka Qatar, Iran, Singapore, Indonesia, Bangladesh cyangwa Ecuador.

U Burundi buza ku mwanya wa 93, pasiporo yabwo yakugeza mu bihugu 50 utabanje gusaba visa, byiganjemo ibya Africa, n’ibindi nka Haiti, Indonesia, Singapore, cyangwa Bolivia.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo