Mu masaha atanu Putin na Macron baganiriye iki kuri Ukraine?

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko iminsi iri imbere izaba ingenzi cyane mu guhosha ubushyamirane kuri Ukraine, nyuma yo guhura na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Bwana Putin yaciye amarenga ko hari intambwe yatewe muri iyo nama bagiranye, ya mbere imuhuje i Moscow n’umutegetsi w’igihugu cyo mu burengerazuba kuva Uburusiya bwarunda ingabo ku mipaka na Ukraine.

Uburusiya bwahakanye buvuga ko nta gahunda bufite yo kugaba igitero.

Ariko ibihugu bikomeye by’i Burayi n’Amerika bikomeje guhangayika bivuga ko bishoboka ko icyo gitero cyaba.

Ku cyumweru, abategetsi bo muri Amerika bavuze ko Uburusiya bwakusanyije ubushobozi bugera kuri 70% by’ubucyenewe mu rwego rwa gisirikare mu kugaba igitero cyeruye.

Ku wa mbere, Perezida w’Amerika Joe Biden yakangishije gufunga umuhora w’ingenzi wa gaz (gas) w’Uburusiya wa Nord Stream 2 ugera mu Budage, mu gihe Uburusiya bwaba buteye Ukraine, nyuma yuko agiranye inama i Washington n’umutegetsi w’Ubudage Olaf Scholz.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson na we yavuze ko ashyigikiye ibihano. Mu nyandiko kuri uyu wa kabiri yasohoye mu kinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, yongeyeho ko Ubwongereza burimo gutekereza ku kohereza indege z’intambara n’amato y’intambara muri ako karere.

Ibihugu by’i Burayi n’Amerika bisanzwe byaramaze kwanga ibisabwa n’Uburusiya, birimo nko kuba umuryango bihuriyemo w’ubwirinzi bwa gisirikare (OTAN/NATO) wakwangira Ukraine kuzigera na rimwe iba umunyamuryango, ndetse ko OTAN ikwiye kugabanya kwaguka kwayo mu Burayi bw’uburasirazuba.

Ahubwo, ibi bihugu byavuze ko hari izindi nzego zaganirwaho, nk’urugero ibiganiro ku kugabanya intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Bwana Macron yagiranye ibiganiro na Bwana Putin byamaze amasaha atanu, ari na ko basangira ifunguro rya nijoro rigizwe n’ibiryo birimo n’ibijumba n’inkeri (fraises) z’umukara.

Bwana Macron yabwiye abanyamakuru ko iminsi iri imbere ari yo "izatanga umwanzuro", kandi ko "isaba ibiganiro tuzakorana hamwe birimo umuhate mwinshi".

Perezida w’Uburusiya yavuze ko bimwe mu byo Bwana Macron yasabye "bishobora kuba umusingi w’izindi ntambwe zihuriweho", avuga ko "bishoboka ko hakiri kare cyane kuzivugaho".

Aba bategetsi bombi bazaganira nanone nyuma yuko Perezida w’Ubufaransa yerekeje mu murwa mukuru Kyiv kuri uyu wa kabiri, guhura na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Nyuma yaho, Bwana Putin yasubiyemo ibyo yari yaburiye mbere byuko Ukraine idakwiye kwinjira muri OTAN kandi ko kugerageza kwisubiza ku ngufu Crimea - umwigimbakirwa wo mu majyepfo Uburusiya bwiyometseho mu myaka umunani ishize - byatuma Uburayi bwisanga mu ntambara.

Yabajije abanyamakuru bo mu Bufaransa ati: "Murashaka ko Ubufaransa burwana n’Uburusiya?" "Ibyo ni byo bizabaho. Kandi nta bazatsinda".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo