Inama ya Xi na Putin: Ibyo kwitega mu biganiro by’Ubushinwa n’Uburusiya

Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping agiye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere mu Burusiya kuva iki gihugu cyatera Ukraine mu mwaka ushize, ndetse byitezwe ko agirana ibiganiro na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Umwanditsi mukuru wacu ku Burusiya Steve Rosenberg n’umunyamakuru wacu ukorera mu Bushinwa Stephen McDonell, aha baribaza ku byo buri ruhande rushobora kungukira mu biganiro, ndetse no ku byo tuzi ku mubano hagati y’ibi bihugu bibiri.

Putin arimo gushaka ubufasha ku nshuti

Ibaze ubaye uri Vladimir Putin watangije intambara itaragenze uko wabitekerezaga; urahuze cyane kubera ibihano wafatiwe; none ubu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rwasohoye urupapuro ruriho izina ryawe rwo kuguta muri yombi kubera ibyaha byo mu ntambara.

Ni mu bihe nk’ibi uba ucyeneye inshuti.

Aha ni ho Xi Jinping azamo.

Perezida Xi yigeze kwita Perezida Putin "inshuti magara" ye. Bombi bafite byinshi bahuriyeho: bombi ni abategetsi b’abanyagitugu, kandi bombi bahuriye ku gitekerezo cy’"isi itegetswe na benshi" itagengwa n’Amerika.

I Moscow bitezwe gushyira umukono ku masezerano yo "gushimangira ubufatanye bwuzuye" hagati y’ibihugu byabo byombi.

Uruzinduko rw’akazi rwa Perezida w’Ubushinwa ni ikimenyetso kigaragara cyo gushyingikira Uburusiya - na Perezida wabwo - mu gihe Kremlin (ibiro bya Perezida w’Uburusiya) iri ku gitutu cyinshi cy’amahanga.

Kandi umubano w’Uburusiya n’Ubushinwa ni ingenzi mu guhangana na cyo.

Umunyamakuru Dmitry Muratov, wigeze gutsindira igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, ati: "Putin arimo kubaka urugaga [igice] rwe bwite. Ntacyizera uburengerazuba [Uburayi n’Amerika] - kandi ntazigera na rimwe yongera kubwizera.

"Rero, Putin arimo gushaka inshuti no kugerageza gutuma Uburusiya buba mu bwirinzi bumwe n’Ubushinwa, hamwe n’Ubuhinde, ibice bimwe by’Amerika y’Amajyepfo n’Afurika. Putin arimo kubaka isi ye ihanganye n’uburengerazuba".

Muri iyi "si ihanganye n’uburengerazuba", Moscow icyeneye cyane Ubushinwa - ubu kurusha ikindi gihe cyigeze kubaho, mu gihe intambara ikaze muri Ukraine.

Alexander Gabuev, umushakashatsi mu kigo Carnegie Endowment for International Peace, ati: "Intambara yahindutse ihame rigenga politiki y’imbere mu Burusiya, politiki mpuzamahanga na politiki y’ubukungu. Hari ugutwarwa cyane no gusenya Ukraine.

"Kuri ibyo ucyeneye intwaro, amafaranga n’ingoboka ku bukungu. Ubushinwa buha Uburusiya, nibura, ibigize intwaro, n’ikoranabuhanga rya gisivile rishobora gukoreshwa mu bya gisirikare. Rwose bubuha amafaranga".

Mu guhangana n’ibihano by’uburengerazuba, no kuzahura ubukungu bw’Uburusiya, Uburusiya bumaze igihe buteza imbere ubucuruzi n’Ubushinwa, mbere na mbere mu rwego rw’ingufu. Witege ko imiyoboro y’ibitoro, gas (gaz) n’ingufu biba kuri gahunda y’ibiganiro bya Putin na Xi.

Ariko, nanone, ibaze ubaye uri Putin. Mu mwaka umwe ushize wowe na Xi mwatangaje ko ubufatanye bwanyu "nta mipaka" bugira. Niba ari uko bimeze koko, ntiwakwitega ko Ubushinwa bugufasha muri iki gihe muri Ukraine, buha Uburusiya imfashanyo ya gisirikare no korohereza Uburusiya kugera ku ntsinzi ya gisirikare? Amerika ivuga ko Ubushinwa burimo gutekereza ku gukora ibyo. Ubushinwa burabihakana.

Nkuko biri mu mvugo yo mu Burusiya, "nta kibi kiri mu kwifuza ikintu" - ariko ntibivuze ko kiba kizabaho.

Niba hari ikintu kimwe umwaka ushize wagaragaje, ni uko "ubufatanye butagira imipaka" bufite imipaka. Kugeza ubu Ubushinwa buboneka ko bwagenze buhoro mu guha Uburusiya ubufasha bwa gisirikare mu buryo butaziguye, kubera ubwoba bwuko bwateza ibihano bya kabiri mu burengerazuba kuri kompanyi z’Ubushinwa. Ku Bushinwa: umbabarire wa Burusiya we... Ubushinwa ni bwo buza mbere na mbere.

Iyo ngingo yavuzweho mu buryo bweruye cyane mu gihe cya vuba aha gishize mu kiganiro cyo kuri televiziyo ya leta y’Uburusiya.

Umusesenguzi mu bya gisirikare Mikhail Khodarenok yagize ati: "Mbere y’uruzinduko rwa Perezida Xi i Moscow, inzobere zimwe za hano zagize amashyushyu menshi arenze, ndetse zirishima cyane.

"Ariko Ubushinwa bufite inshuti imwe gusa: Ubushinwa ubwabwo. Ubushinwa bushobora kugira inyungu zo mu bwoko bumwe gusa: inyungu zerekeza ku Bushinwa. Politiki mpuzamahanga y’Ubushinwa nta kwigomwa na gucyeya kuyirangwamo".

Ibimenyetso bya Xi kuri Putin bishobora kuba ugutatu gusa

Mu bitangazwa ku mugaragaro, uruzinduko rwa Xi Jinping mu Burusiya ni urwo guteza imbere umubano hagati y’ibi bihugu bibiri by’ibituranyi ndetse rwose izi leta zivuga ko zirimo kurushaho kugirana umubano wa hafi cyane.

Hari amasezerano yitezwe gushyirwaho umukono, amafunguro yo gusangirwa, akanya ko kwifotoza.

Za leta zose zigira inzinduko nk’izo, none kubera iki uru rurimo kwibandwaho cyane gutya?

Kubera ko uyu ni umutegetsi wa kimwe mu bihugu bibiri by’ibihangange ku isi ugiye gusura inshuti - iyi nayo ikaba ari umuntu wagabye igitero cyamennye amaraso akigaba ku kindi gihugu cy’i Burayi - ugiye kuyisura muri uyu mwaka wa 2023.

Abasesenguzi benshi bibajije icyo Ubushiwa bushobora gukora mu gihe byaba bigaragaye ko Uburusiya burimo gutsindwa ku rugamba mu buryo buteye isoni.

Leta y’Ubushinwa ivuga ko nta ruhande ibogamiyeho. Bwakwitaza bukareka bikaba, cyangwa bwatangira koherereza intwaro ku bwinshi igisirikare cy’Uburusiya kugira ngo cyitware neza kurushaho?

Nyuma yuko Xi azaba ageze i Moscow, we na mugenzi we bashobora kuvugana ku bindi bintu, ariko ikizaba kirangamiwe cyane ni intambara yo muri Ukraine.

Ibimenyetso bye kuri Vladimir Putin bishobora kuba ugutatu gusa:

1. Igihe kirageze cyo gutekereza kuhava binyuze mu masezerano runaka yo kwikura mu isoni

2. Uruhushya rwo gukomereza aho ndetse cyane kurushaho

3. Kutagira ikintu na kimwe umutegetsi w’Ubushinwa avuga kuri ibyo

Ubushinwa bumaze gutuma Iran na Saudi Arabia (Arabie Saoudite) byongera kugirana umubano wo mu rwego rwa diplomasi. Burimo kurushaho kwitegura kujya mu bintu birenze imipaka yabwo. Ibi byatuma iyo ngingo ya gatatu idashoboka.

Ku ngingo ya mbere, bibaye ko Ubushinwa bwongera gushobora kugaragara nk’igihugu gituma amahoro agerwaho ku rwego rw’isi nyuma y’amasezerano bwatumye Iran na Saudi Arabia bigirana, izi zaba ari imboga zizanye kuri Xi zatuma yigaragaza akabyubahirwa.

Ikibazo cy’ingenzi kuri iyo ngingo ni ikigero Ubushinwa na bwo bwabyungukiramo.

Ingingo idashoboka cyane kurusha izindi ni iya kabiri, ariko hari aho biboneka ko intambara y’Uburusiya na Ukraine ihuye na gahunda y’Ubushinwa y’inyungu za politiki zo mu karere.

Kremlin ihanganye n’uburengerazuba, bigatuma umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) ukoresha ubushobozi bwinshi ndetse, uko intambara ikomeza kumara igihe kirekire, ni ko Ubushinwa burushaho gusuzuma amashyushyu abaturage bo mu burengerazuba bafitiye iyindi ntambara mu gihe igisirikare cy’Ubushinwa cyaba gifashe icyemezo cyo kwigarurira Taiwan ku ngufu.

Imibare y’Ubushinwa ishobora kuba ko uko intambara irushaho gukomeza igihe kirekire, ni ko abantu bashaka kujya mu yindi ntambara bazarushaho kuba bacyeya.

Ibyo leta y’Ubushinwa ivuga ko nta ho bubogamiye na byo nta ho bihuriye n’amakuru agenzurwa na leta atangazwa hano.

Amakuru ya nimugoroba yo kuri televiziyo asubiramo ibivugwa na Kremlin ndetse agaha umwanya munini cyane kwegeka "amakimbirane" ku "burengerazuba". Ntabwo avuga "intambara" ndetse ntiyarota na rimwe akoresha ijambo "igitero" cyo kuri Ukraine.

Mu ruhame, Ubushiwa buvuga ko ubusugire bw’ibihugu byose bukwiye kubahwa (bivuze ko harimo n’ubwa Ukraine), ariko ko hakwiye no kubahwa "impungenge ku mutekano zumvikana" z’ibindi bihugu (bivuze ko harimo n’iz’Uburusiya).

Ariko si Kyiv Xi Jinping agiye gusura. Ni Moscow.

Rero, ubwo Xi azaba avuye i Moscow mu minsi micyeya iri imbere, birashoboka ko Putin azaba ahangayikishijwe no kugabanuka kw’ubufasha bw’Ubushinwa cyangwa ashimishijwe n’ubufasha bw’umwe mu bantu babiri bakomeye cyane ku isi.

Akazungu narara gasa nk’akari kuri ibyo bya nyuma.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo