Amerika ishobora guhana abakobwa ba Putin

Ubanza i bumoso ni umwe mu bakobwa ba Putin, Mariya Vorontosva. I buryo hari umugore we

Jen Psaki umuvugizi wa White House yavuze ko Amerika ishobora guhagarika ishoramari rishya mu Burusiya kandi igafatira ibihano bishya inzego z’imari z’Uburusiya, abategetsi ba Kremlin hamwe n’imiryango yabo.

Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko Washington iri kureba uko ifata ibihano ku bakobwa ba Vladimir Putin, hamwe na Sberbank, banki nini y’Uburusiya.

Nta makuru menshi azwi ku buzima bwite bwa Katerina Tikhonova, umuhanga muri siyansi w’imyaka 35 na Mariya Vorontosva umuganga w’imyaka 36 ariko ibihano bitangazwa kuwa gatatu bishobora kubibasira.

Nubwo bitazwi neza kugeza ubu niba aba bakobwa ba Vladimir Putin hari imitungo bafite hanze y’Uburusiya, ariko ubuzima ubwo aribwo bwose hanze y’igihugu cyabo bushobora gukorwaho n’ibi bihano bishya.

Ni ibihe bihano byari byarafatiwe Uburusiya
Ibihano bikomeza kwiyongera bigamije kuzahaza ubukungu bw’Uburusiya, nubwo ibihugu byinshi by’iburayi nabyo ingaruka zabyo zitabura kubigeraho.

Ibi ni bimwe mu byafashwe:

  • Ibihugu by’iburengerazuba byafatiriye kandi bibuza banki nkuru y’Uburusiya gukoresha miliyari $360 z’ifaranga ry’amahanga ryari muyo yizigamiye
  • Banki zimwe zo mu Burusiya zavanywe mu buryo mpuzamahanga bwo kwishyurana bwa Swift
  • Amerika yahagaritse kugura ibitoro na gas byose biva mu Burusiya mu gihe EU n’Ubwongereza nabyo bifite imigambi yo kubigabanya
  • Amerika, EU, n’Ubwongereza byose byafashe ibihano ku barusiya 1,000 n’ubushabitsi bwabo, harimo abaherwe bakomeye bafatwa nk’abari hafi ya Kremlin
  • Ibyo bihugu kandi byahagaritse kohereza mu Burusiya ibicuruzwa bimwe bikoreshwa n’abasivile cyangwa abasirikare, nk’ibyuma by’imodoka
  • EU n’Ubwongereza byahagaritse kohereza ibicuruzwa by’agaciro kanini mu Burusiya - nk’imodoka, imyambaro ihenze, n’ibicuruzwa by’ubugeni.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo