RAMBO w’i Riddrie: Ingabo y’Umucanshuro Wahakiwe Kwica Escobar Abacuruza Itabi Bahanganye (AMAFOTO)

Mu 1989, umutwe w’ingabo z’abacanshuro wari uyobowe n’Umunya-Ecosse Peter McAleese, barahagurutse bafata inzira igana ku ngoro y’umwami w’abami bacuruza ibiyobyabwenge, Pablo Escobar wari icyatwa uwo ari we wese ku isi yumvaga agakangarana. Bari bahigiye kugarura igihanga cye ku isahani.

Pablo Escobar yari umuyobozi w’ihuriro ry’abacuruza ibiyobyabwenge bari bafite indiri i Medellin muri Colombia akaba kandi umwe mu bantu bazwi mu mateka y’isi bakungahajwe by’ikirenga n’ibikorwa bitemewe n’amategeko.

Escobar Pablo yaramamaye koko!!!

Ni we wakoraga akanacuruza ingano nini y’ikiyobyabwenge cya Cocaine ku kigero cyo hejuru gusumbya abandi ku isi ku kigero cya 80% ubucuruzi bw’ibiyayuramutwe mu isi yose bwari mu biganza bye muri ibyo bihe.

McAleese, wahoze ari maneko mu gisirikare cya Ecosse, igihugu cyo mu Bwami bw’Ubwongereza, yegerewe n’akandi gatsiko k’Abanyakolombiya na ko kacuruzaga ibiyobyabwenge ariko gahanganira abakiliya n’aka Escobar. McAleese yahawe ikiraka cyo gukura Escobar mu nzira.

‘Killing Escobar’ ni izina rya Filimi iherutse gusohoka ikaba ibara inkuru y’igitero cyaje kurangira umugambi wacyo utagezweho. Ni inkuru ibarwa n’umugaba w’icyo gitero Mc Aleese wagiteguye akanagishyira mu bikorwa.

Ni filimi nawe washaka kuri interineti

Uwakoze iyi filimi, David Whitney avuga ko McAleese waboneye izuba i Glasgow mu 1942 yari ‘kaburabuza nk’uruhu rw’urwumvu’ akaba kandi yari yifitemo “rwaserera nyinshi z’utungiringiri imbere muri we”.

Yarahamagawe ajya i Riddrie- ku mupaka w’Umurwa mukuru wa Ecosse- hanyuma mu gicucu cya Gereza yamenyekanye ya Barliinnie aho se umubyara wari “umunyarugomo kandi w’ingufu’’ yamaraga igihe cye kinini.

Muri iyi filimi, McAleese ubu ufite imyaka 78, agira ati “Natojwe n’Ingabo kwica ariko umutima wo kurwana wanshibukiyemo i Glasgow.”

McAleese avuga ko yavuye mu rugo iwabo akajya mu gisirikare afite imyaka 17 agira ngo azabone neza umuyoboro yacamo akorera abandi ubugome bwe. Yinjiye mu gisirikare cy’Abarwana Bamanukira mu mitaka hanyuma aza kuzamurwa ashyirwa mu basirikare b’intoranywa ba ‘elite ya 22 ya SAS.

SAS (Special Air Service) ni umutwe w’ingabo zidasanzwe zirwanira mu kirere mu Bwongereza.

Yakoreye i Borneo hamwe na SAS, arwanira mu mashyamba y’inyamaswa z’inkazi, mbere y’uko asezera akava mu gisirikare cy’Ubwongereza mu 1969, umwanzuro asobanura nk’ikintu kibi kurusha ibindi byose yakoze kuva abayeho.

McAleese yatangiye urugendo rwo gusaba akazi nyuma y’akandi ariko ntagire na kamwe arambamo kuko “yabaga atakabasha kunoza inshingano z’akazi kubera kutakiyumvamo.” Avuga ko yiyumvaga nk’uwatakaye hanyuma rero urugomo rwe rurakabya kugeza ku rwego yoherejwe muri gereza kubera kwica umukunzi we.

Akirekurwa, McAleese yashyutse kwizuramo imbaraga z’umwuga we wa gisirikare asanga nta kundi yabikora uretse kubikora nk’umucanshuro ‘mercenary’ mu Ntambara y’Abasivili muri Angola hanyuma muri Rhodesia (Zimbabwe y’ubu) ndetse no muri Afurika y’Epfo.

Aha Peter McAleese yari umucanshuro muri Afurika y’Epfo

Yahuriya na Dave Tomkins muri Angola mu 1976. Tomkins uy ntiyari umusirikare bihoraho yari afite ubumenyi bwo gukora ubucuruzi bwo kugura no kugurisha intwaro. Ababiri batapfa guhuza ubundi babaye inshuti zikomeye hanyuma rero Tomkins ni we wegereye McAleese amwongorera ku mugambi wo kwica Escobar.

Mu busore bwe akirwana aca inshuro muri Afurika

Jorge Salcedo, wari umwe mu bagize agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyangwe kitwa Cali, ni we wahuzaga ibikorwa by’icyo gitero akaba yarashakaga ko Tomkins yashakaga itsinda ry’indwanyi ryari kukigaba. McAleese ni we muntu wa mbere yabisabye.

“Ntabwo wasabwa kwica Pablo Escobar uramutse udafite ubunararibonye nyabwo,” uyu ni McAleese ubivuga.

Akomeza ati “Umutimanama wanjye wanyumvishaga ko kumwica atari icyaha rwose. Sinabonaga kumwica byafatwa nk’icyaha. Nabibonaga nk’intego ‘target’ ikwiye kwerekezwaho umunwa w’imbunda.”

Agatsiko ka Cali kari kizeye ko Escobar yashoboraga kwicwa ubwo yari kuba yagiye ku isambu ye yo kwidagaduriramo no kuriramo ubuzima yitwaga Hacienda Napoles.

Imbunda n’Amabombe

Kimwe mu byari bigize umurwa wa Hacienda Napoles harimo ‘zoo’ icyanya cy’inyamaswa z’inkazi, ikusanyirizo z’imodoka zishaje n’iz’iraha, ikibuga cy’indege ze ku giti cye n’ikibuga cy’imirwano [ring] y’iteramakofe.

McAleese yabanje gukusanya amakuru kuri uyu murwa -[mu Kinyarwanda ubundi umurwa ni urugo rw’umwami]- maze amaze kuyabona yose akantu ku kandi yemera mu mutima we ko byose byari gushoboka guca umutwe wa Escobar.

Yambitswe ikamba ry’umugaba w’igitero ahabwa ahabwa akazi nk’umuyobozi w’iyi misiyo yagombaga gukorwa ari uko abayigize bagiye aho ikorererwa bakahigerera.

Tomkins yatoranije ikipe y’abasirikare b’abacanshuro 12, aba bakaba bari abantu yari yarakoranye na bo hambere cyangwa abo yari yarangiwe n’abantu yizeye.

Mu kwinjira rwihishwa muri Colombia, bafashijwe na Jorge Salcedo na ho Cali iba ari yo ‘imena banki ‘yishyura amafaranga yo kubatunga n’amacumbi. Buri wese muri aba basore b’inkorokoro yagenerwaga ibihumbi bitanu by’amadolari ($5,000) ku kwezi ukongeraho n’ibyo bakoresha umunsi ku munsi ku munsi icyakora gusa Tomkins we yahabwaga iguhumbi cy’amadolari ($1,000) ku munsi.

Abacanshuro bitoreza muri Colombia. Kwica Escobar si akazi k’ubonetse wese

Muri iyi filimi harimo amashusho yafashwe na Tomkins ubwe harimo n’agaragaza abo basore b’indwanyi bakina bateraguranwa bakanajugunya imishandiko minini y’amafaranga mu kirere.

Iyi foto ni iya nyayo ‘originale’ y’abashakaga kwica Escobar

Amambere, babanje kuba mu mujyi wa Cali ariko bari mu byago byo kuba bakwishyira mu byago byo gutera urwikekwe muri rubanda rubakikije, maze nyuma baza kwimukira mu rugo runini rwari mu cyaro aho baherewe imbunda nyinshi.

“Byari nk’umunsi mukuru wa Noheli. Buri kintu cyose twari dukeneye mu byerekeye imikorere y’imbunda cyari gihari,” uyu ni McAleese ukomeza avuga ibi.

Abacanshuro bitoranyije umuhate ukomeye misiyo yabo gusa Tomkins na McAleese bonyine ni bo bari bazi uwo igipimo cy’imbunda kizaba gitunzeho.

Mbere y’uko abandi babibwirwa, umwe mu bari muri iryo tsinda yashatse kurivamo hanyuma yemererwa kwisubirira mu rugo. Ageze iwabo, yagurishije iyi nkuru mu binyamakuru ariko ntiyavuga amazina n’ibindi byose yari azi kuri iyi operasiyo.

Umunsi w’igitero wegereje, aba bagabo bimuriye imyitozo yabo mu ishyamba kugira ngo babashe kwitoza n’imbunda n’amabombe nta we ubumvise.

Mu mugambi w’igitero harimo ko indege kajugujugu zagombaga kuzaba zogoga ikirere cy’umurwa wa Hacienda igihe abahungu bari kuba barasa imiriro binjira mu rugo rwa Escobar rmuri operasiyo yo kwica Escobar, maze bagatahukana igihanga cye nk’igikombe [boshye Rwanyonga rwa Mugabwambere wo mu Ngangurarugo waciye Umushi Kabego umutwe ‘amutanze’ Rwabugili byasize umugani na bugingo].

Bakimara kunosherwaho n’umutangamakuru ko Escobar ari iwe, beguye intwaro bambarira urugamba buri wese intego nyamukuru imishwaho imyambi y’abazungu ari umutwe wa ‘Pawulo’.

Intamenya!!!...kuko imbwira itigeze ibwira umugenzi, iki gitero bari bambariye nticyari kigiye kuba, nticyanabaye.

Kajugujugu ihetse McAleese na Tomkins yagize itya irashwanyuka ubwo yagurukiraga mu bicu by’ikirere cya Andes, ni uko umupilote wari uyitwaye ahasiga ubuzima.

Amasezerano ku Mana

Abandi bose bari muri iyo ndege bararusimbutse uretse ko McAleese yakomeretse bikomeye cyane ku buryo atashoboraga kwikura mu gace k’imisozi barimo.

Yaryamye hasi aho nka hamwe ‘umugabo’ Cyilima yaguye ‘undi’ Kimenyi akarenzaho utwatsi, ababazwa n’umubiri aboroga ‘mama ndapfuye’ atabaza mu gihe cy’iminsi itatu y’uburibwe butihanganirwa kugeza ubwo yatabarwaga akahakurwa ataranogoka.

Escobar ngo yabariwe inkuru y’iby’umugambi w’icyo gitero maze yohereza abahungu be kuri uwo musozi ngo bamuzanire izo ngabo zashakaga kumukora mu ijisho.

“Iyo Pablo amfata, nari gupfa urupfu mu muruho mubi w’igihe kirekire mu mubabaro utavugwa,” ni ko McAleese atekereza.

Icyakora, irebera imbwa ntihumbya, kuko yashoboye gucika maze yiyemeza gukora uko ashoboye kose kandi neza agira ngo yubahirize amasezerano yari yagiranye n’Imana ubwo yari agaramye agaragurika mu ibanga ry’umusozi hirya iyo.

McAleese yiyemerera ko yitekerejeho agasanga yari ‘umugabo wuje umwandu, w’agaciro gake ndetse asa n’uruhago rw’ibishingwe bibora” hanyuma asanga akwiye guhinduka.

Icyakora uyu musaza si ibikorwa byo ku rugamba rw’intambara yicuza, nk’uko abivuga, ahubwo avuga ko yicuza ko yananiwe kuzuza inshingano nk’umugabo washatse akanaba se w’umuntu.

Ati “Mfite ibintu byinshi bikomeye nicuza kandi muri byo nta na kimwe kiri ku ruhande rw’ubuzima bwa gisirikare.

Ku myaka 78, avuga ko mu nyuma byarangiye abonye amahoro.

Nubwo Petero abayeho yicuza ariko ngo yabonye amahoro

Hagati aho, umugani wa Tuyishime Joshua ‘Jay Polly’ nta we usimbuka rwamubonye kuko ubwo yageragezaga guhunga inzego z’ubuyobozi, bwana Pablo Escobar yarashwe mu cyico agapfa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo