Putin: Ibyago by’intambara y’intwaro kirimbuzi biri kwiyongera, ariko ntituri abasazi

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko inkeke yuko intambara y’intwaro kirimbuzi iba irimo kwiyongera, ariko ashimangira ko Uburusiya "butasaze" kandi ko atari bwo bwakoresha bwa mbere intwaro kirimbuzi zabwo.

Putin yashimangiye ko igihugu cye cyakoresha intwaro kirimbuzi ari uko gusa cyabanje kugabwaho igitero.

Mu ijambo yavugiye mu nama ngarukamwaka y’akanama k’Uburusiya k’uburenganzira bwa muntu, yanavuze ko intambara yo muri Ukraine ishobora kuba "igikorwa [kimara igihe] kirekire".

Abategetsi bo mu bihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) bemeza ko mbere Putin yateganyaga ko azagera ku ntsinzi mu buryo bwihuse.

Ubushobozi bw’Uburusiya bwo gukoresha intwaro kirimbuzi bwakomeje gucungirwa hafi kuva Uburusiya bwatera Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Mu ijambo ryo mu buryo bw’iyakure bwa videwo yavugiye mu murwa mukuru Moscow, aburira ku byago byuko intambara y’intwaro kirimbuzi yaba, yagize ati:

"Kubera ko inkeke [ibyago] irimo kwiyongera, byaba atari byo kubihisha".

Ariko yashimangiye ko Uburusiya "nta na rimwe" bwakoresha izi ntwaro ari bwo bubikoze bwa mbere, kandi ko nta muntu n’umwe bwakangisha intwaro kirimbuzi zabwo.

Yagize ati: "Ntabwo twasaze, turabizi icyo intwaro kirimbuzi ari cyo.

"Ntituri hafi kwiruka hirya no hino turata iyi ntwaro nkaho ari urwembe".

Putin yanarase ko Uburusiya ari bwo bufite intwaro kirimbuzi za mbere ku isi zigezweho kandi zo ku rwego rwo hejuru.

Yagereranyije uburyo (gahunda) bw’Uburusiya n’ubw’Amerika bw’intwaro kirimbuzi – avuga ko Amerika yagiye kure kurusha Uburusiya igashyira intwaro kirimbuzi zayo ku bundi butaka bw’ahantu hatandukanye.

Yagize ati: "Ntabwo dufite intwaro kirimbuzi, harimo n’izirasa hafi [tactical nuclear weapons], ku butaka bw’ibindi bihugu, ariko Abanyamerika barazihafite – muri Turukiya, no mu bindi bihugu bimwe by’i Burayi".

Mbere, Putin yari yarashimangiye ko aho Uburusiya buhagaze ku ntwaro kirimbuzi ari ukuzikoresha gusa mu kwirwanaho.

Asa nk’uwemera ko intego yari afite yo kugera ku ntsinzi mu gihe cy’iminsi nyuma yuko ateye Ukraine yamunaniye kuyigeraho, Putin yemeye ko intambara ishobora kuba "igikorwa kirekire".

Ariko yavuze ko ibyamaze kugerwaho nubundi ari "byinshi" – nk’urugero, ubutaka bushya Uburusiya bwavuze ko ari ubwabwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’ibyiswe amatora ya kamarampaka mu turere tune twa Ukraine.

Ariko – nubwo avuga ko uturere twa Kherson, Zaporizhzhia, Luhansk na Donetsk ari utw’Uburusiya – nta na kamwe muri two Uburusiya bugenzura mu buryo bwuzuye.

Mu kwezi gushize, abasirikare b’Uburusiya byabaye ngombwa ko basubira inyuma bakava mu mujyi wa Kherson, uyu ukaba ari umurwa mukuru w’akarere umwe gusa abasirikare b’Uburusiya bari barafashe kuva igitero cyabwo cyatangira mu kwezi kwa kabiri.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo