Inkuru Zicukumbuye

‘INGOBYI ya EDENI’ mu bintu 5 Wamenya kuri Tanzania

Ku bo mu Burengerazuba bw’isi, Tanzania izwi na benshi nk’igicumbi cy’ingobyi ihetse urusobe rw’ibinyabuzima by’igasozi ndetse n’umusozi mure kurusha indi muri Afurika. Ni igicumbi cy’ubukerarugendo ariko nubwo izwi nka kimwe mu bihugu ‘byimakaje demokarasi’ irangwa cyane no gusimburana ku butegetsi mu mahoro, icyasha kivugwa ku mitegekere ’y’Abanyafurika’ na yo giheruka kuyijyaho.

Uwari Perezida wayo, John Magufuli aherutse gupfa ku myaka 61 nyuma y’igihe kitari gito yaraburiwe irengero ku karubanda akaba na we hari abatarabuze kumwita umunyagitugu nubwo ahubwo benshi mu Banyafurika ahari bazahora bamushima bakamutangaho urugero nk’umwana wa Afurika nyawe utarayirumbiye na gato.

Muri iyi nkuru turakugezaho ibintu bitanu by’ingenzi wamenya kuri Tanzania iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda ikaba inazwiho nko kuba yarabaye ishyiga rya zimwe muri ‘coup d’etats’ no kurangira kwa bumwe mu butegetsi bw’ibihugu biyikikije.


Kuva ku gasongero ka Kilimanjaro kugera mu mizi y’ibiti byo muri Serengeti

Ku buso bwa kilometero kare 945.000, Tanzania ni cyo gihugu kigari kurusha ibindi mu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kikaba gihana imbibi n’ibihugu umunani ndetse n’Inyanja y’Abahinde.

Tanzania mu ruhando rw’ibihugu yirata ko uramutse uyirimo ushobora guhagarara ahantu hejuru ku butaka kuruta ahandi hose muri Afurika. Ni hejuru ku gasongero k’umusozi wa Kilimanjaro muremure kurusha indi kuri uyu mugabane. Tanzania kandi yivuga imyato y’ikiyaga cya kabiri gifite ubujyakuzimu buruta ubw’ibindi byose ku isi, icyo na cyo ni Tanganyika.

SERENGETI, impamvu imwe mu nyinshi Abanyaburayi na za Amerika bakunda Tanzania

Icyanya cy’inyamaswa cya Serengeti cyuje uruhuri rw’ibinyabuzima by’igasozi ndetse n’Uruhurirane rw’ibirunga byazimye binogeye amaso kureba bikaba bizwi ‘nk’Ingobyi ya Edeni’ ruzwi nka ‘Ngorongoro Crater’ bikurura ibihumbi n’ibihumbi by’abakerarugendo uko umwaka utashye.

Nureba filimi yitwa ‘Out of Africa’ uzabyumva neza impamvu i Ngorongoro hitwa hatyo kuko ni nka paradizo y’inyamaswa kandi haba abantu basaga 40.000 nk’uko imibare yo mu 2018 ibivuga.

Abareba Ngorongoro birabanyura cyane

Inyamaswa z’i Ngorongoro ziba ahameze nko mu Edeni

Ahandi hantu nyaburanga hatera abasura Afurika iteka gutekereza iteka Tanzania ni ku bibaya by’umucanga byamamajwe cyane n’amatsinda y’ibirwa bibereye irora bya Zanzibari bikikijwe n’amabuye y’igiciro ya Turqouise asa imvange y’ubururu n’icyatsi amyasa mu mazi yacyo ndetse n’imirima y’ibyatsi ndyoshyandyo iri aho.Ku nkengero z’ibirwa bya Zanzibar!!! Nananiwe gutoranya ifoto nziza iruta izindi yavuga ubwiza bw’aho

Umurwa mukuru w’ubutegetsi bwa Tanzania ni Dodoma nubwo umutima w’ubukungu bwayo uterera mu mujyi wa Dar es Salaam wicaye ku nkombe z’icyambu kiri ku Nyanja y’u Buhinde.

Amoko akangari, Ubumwe ntayegayezwa

Tanzania igizwe n’amoko akabakaba 120 ariko nta bwoko wavuga bwigeze bwigaranzura ubundi ngo bube bwategeka bishingiye kuri icyo gusa nk’uko bimeze mu bihugu baturanye. Ntabwo amoko ari ikintu gishingirwaho ngo umuntu ahitemo uruhande rwa politiki ahengamiraho muri Tanzania cyangwa ngo ahohotere abandi muri politiki yitwaje ubwoko bwe cyangwa ubwa rubanda rundi.

Iki gihugu gituwe ku kigereranyo na miliyoni 58 bakoresha Igiswahili n’Icyongereza nk’indimi zemewe zo butegetsi.

Abagera kuri 60% by’aba baturage ni abakristu mu gihe 35 ari abayisilamu gusa ku kirwa cya Zanzibar gifite ubwigenge bucagase, 99 ni abayisilamu.

Cyakolonijwe n’u Budage, nyuma hataho Abongereza

Abongereza bigaruriye ubutaka bwa Zanzibar babutegeka guhera mu mwaka wa 1890 mu gihe Abadage batangiye gutwara igihugu cy’ubutaka cyo hakurya ya Taganyika mu 1891.

Afurika y’Uburasirazuba y’Abadage (German East Africa) yabaye igikingi cy’Abongereza mu 1920 maze yitwa Tanganyika. Yaje kwigenga mu 1961 maze Mwalimu Mzee Kambarage Julius Nyerere atorerwa kuba perezida wayo mu mwaka wakurikiyeho.

Tanganyika yo ku butaka yaje kwihuza na Zanzibar, Unguja na Pemba, ibirwa byo mu Nyanja y’u Buhinde bikora icyitwa Tanzania mu 1964 na bugingo n’ubu icyakora ibirwa byakomeje kugira ubwigenge bucagase (semi-autonomous) kuko bigira perezida.

Tanzania yakoze amatora ahuriza hamwe amashyaka menshi mu 1995 maze Ishyaka ,Chama Cha Mapinduzi (CCM) kugeza ubu rikiri ku butegetsi rirayatsinda.

Perezida John Pombe Magufuli wasimbuye Jakaya Kikwete na we wari agiyeho asimbuye Benjamin Mkapa yatowe mu mwaka wa 2015 muri manda ya mbere maze aza gutsinda bwa kabiri amatora ataravuzweho rumwe na mba mu mwaka ushize. Mkapa yatabarutse umwaka ushize, mu gihe uwo yasimbuye, Ali Hassan Mwinyi akiriho.

Abaperezida 4 mu ifoto 1 itari ’Photoshop’!!! Mwinyi, Mkapa, Kikwete na Magufuli bishimye. Ni hake ku isi byabaye, muri Afurika ho?...!!!

Visi Perezida wa Magufuli, Madamu Samia Suluhu ni we watangaje urupfu rw’uyu mugabo “wazize umutima”. Hari ku wa gatatu tariki ya 17 mu kwezi gushize.


Samia Suluhu (Umuyisilamukazi) na Magufuli John w’Umukristu, basimburanye nta rwaserera ibayeho

Magufuli yaherukaga kubonwa muri rubanda ku wa 27 Gashyantare ndetse ibura rye ryazamuye ibihuha ko yari arwaye Covid-19 yari yarashimangiye kenshi ko nta yarwangwaga ku butaka bwa ba sekuruza b’Abaswahili.

Amatora arimo bendegereza nk’ahandi henshi muri Afurika

Imidugararo ishingiye ku madini ndetse na politiki muri Zanzibar- ituwe n’ab’imico y’uruhurirare rw’amadini, amoko n’amateka by’Abarabu, Abanyaziya n’Abanyafurika- arangwa kuri icyo kirwa kurusha hakurya ku gihugu cy’ubutaka (mainland).

Umugozi w’amapfundo menshi y’ibirwa bya Zanzibar ufite amateka y’amatora atarakunze kuvugwaho rumwe akanavugwamo urugomo iteka ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rishinja iriburiho kwiba buri matora yabaye kuva mu 1995 n’indorerezi z’amahanga zigakunda kwemerenya na byo.

Ubwisanzure, ubumwe bwa Tanganyika bukeshwa Mwalimu Julius Kambarage Nyerere

Muri Mutarama 2001, nibura abantu 30 baguye mu mirwano yasakiranije abapolisi n’abarwanashyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’amatora rwaserera yaterewemo.

Amasezerano ya politiki yo gusangira ubutegetsi biruseho yatumye habaho amatora akozwe mu mahoro mu 2010 ariko amacakubiri ntiyatinda, akabaye icwende koze kanga gucya maze mu 2015 umukuru wa komisiyo y’amatora ahagarika amatora yagombaga kuba muri uwo mwaka kuko yabonaga ashobora kubamo ‘akantu’.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banze iby’uko yakongera gukorwa mu 2016 maze CCM itangazwa nk’abayatsinze.

Amatora yabaye mu Ukwakira umwaka ushize na yo yateye imvururu zakwiriye ku butaka bw’icyo kirwa.

Magufuli yatangajwe nk’uwatsinze amatora ya perezida wa Tanzania yose hamwe afite amajwi 84 ariko benshi bavuze ko uko byagenze yabara umupfu ndetse abatavuga rumwe na CCM bavuga ko atari ukuri ko ari we wayatsinze koko!!!

Inzego z’umutekano zihanije zikoresheje ingufu uwo ari we wese washatse kwigaragambya ku bw’ibyavuye mu matora kandi hari abarwanashyaka batavuga rumwe na CCM bagera ku 150 bambitswe ingoyi batabwa mu nzu z’imbohe.

Zahabu, Ibiti by’imiti n’ikawa

Mu bikorwa bitsura ubukungu, ubuhinzi buza imbere muri Tanzania kuko ari bwo buha akazi umubare munini w’abashobora gukora kandi bugashyira 30% mu kigega cy’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Zahabu ni cyo gicuruzwa cy’ingenzi kijya hanze y’igihugu kikaba ari na cyo cyinjiza amadevize menshi aho. Iki gihugu gicuruza hanze yacyo ibindi bintu birimo ubunyobwa, ipamba, ibitunguru, imigwegwe, ubunyobwa bwera mu biti, ikawa, icyayi n’itabi.

Ubu bunyobwa buri mu byinjiriza TZ amadevize! Amafoto: Murandasi

Nyuma yo kumara igihe ubukungu bwabo buzamuka ku kigero cya 6% buri mwaka mu myaka icumi ishize, Tanzaniya yinjiye mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse nyuma y’uko umusaruro mbumbe wacyo ku muturage ugeze hagati ya US$1,006 na US$3,955 ushingiye ku gipimo cya Banki y’isi cya 2018.

Icyakora, bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage bwo hejuru, umubare w’abenegihugu bakennye warazamutse uva kuri miliyoni 13 mu 2007 ugera kuri miliyoni 14 mu 2018 nk’uko iyo banki ibivuga.
KURIKIRA INKURU N’IBIGANIRO BYA RWANDAMAGAZINE KURI YOUTUBE

Ahmed tawfek

Glimpse I had had of the Martians emerging from their planet, a kind glimpse I had had of the Martians emerging from the cylinder

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo